Digiqole ad

Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatsinze amatora n’amajwi 83,6%

 Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatsinze amatora n’amajwi 83,6%

Alassane Ouattara ashimirwa ko mu myaka itanu yavuguruye akanateza imbere cyane ubukungu bwa Cote ‘Ivoire. Photo/ Pool Fred Duphour

Ku kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu Alassane Ouattara w’imyaka 73 niwe watorewe gukomeza kuyobora Côte d’Ivoire atsinze ku bwiganze bw’amajwi 83,6% nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Alassane Ouattara ashimirwa ko mu myaka itanu yavuguruye akanateza imbere cyane ubukungu bwa Cote 'Ivoire. Photo/  Pool Fred Duphour
Alassane Ouattara ashimirwa ko mu myaka itanu yavuguruye akanateza imbere cyane ubukungu bwa Cote ‘Ivoire. Photo/ Pool Fred Duphour

Nta gitunguranye,  Alassane Ouattara niwe watsinze muri aya matora yitabiriwe ku kigero cya 54,63% cy’abagombaga gutora, mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bari banze kuyitabira bavuga ko aya matora yabaye ku cyumweru atari aciye mu mucyo nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique.

Inyuma ye haje  Pascal Affi N’Guessan umuyobozi w’ishyaka Front Populaire Ivoirien (FPI) ryashinzwe na Laurent Gbagobo, uyu akaba yagize amajwi 9,29%. Iri shyaka rikaba ryari ryabanje guhamagarira abayoboke baryo kwanga kwitabira amatora mu gihe uwarishinze we akomeje kuryozwa ibyaha akekwaho mu rukiko rw’i La Haye mu Buholandi.

Ubwitabire bw’amatora bwaragabanutse cyane, kuko ku baturage miliyoni 6 301 000 bari kuri liste z’itora abagera kuri 3 330 000 (54,63%)ari bo bitabiriye amatora.

Ubu bwitabire bukaba bwaramanutse cyane ugereranyije n’amatora ya 2010 yitabiriwe ku kigero cya 80% nayo Outtara yari yatsinze ku majwi angana na 54,1 % nubwo abambari ba Laurent Gbagbo wari watsinzwe bahise bashoza imvururu zikomeye zaguyemo benshi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish