Digiqole ad

Rwamagana: Umukecuru amaranye umwana imyaka 3 atazi aho yavuye

 Rwamagana: Umukecuru amaranye umwana imyaka 3 atazi aho yavuye

Umukecuru Mukamana Eufrasie utuye mu kagali ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana amaranye igihe kigera ku myaka itatu umwana w’umuhungu yavanye mu mujyi wa Rwamagana ariko atazi aho yavuye. Mu bushobozi bwe uyu mukecuru ngo yamurangishije ku bayobozi ariko ntihagira igikorwa maze akomeza kumurera. Abaturanyi be nibo bari kumufasha kugeza inkuru y’uyu mwana kuri benshi ngo uyu mwana ahuzwe n’umuryango we.

Uyu musore ukiri muto umukecuru wamutoraguye akamurera imyaka itatu ishize arifuza ko yashyikirizwa umuryango we
Uyu musore ukiri muto umukecuru wamutoraguye akamurera imyaka itatu ishize arifuza ko yashyikirizwa umuryango we

Uyu mwana w’umuhungu ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 15 ntabwo bazi amazina ye, ntabwo bazi aho yaje aturuka cyangwa ababyeyi be kuko afite ubumuga bwo kutavuga.

Uyu mwana ngo yageze Rwamagana azanywe n’imodoka irahamusiga agenda atembera aho abonye nyuma aza gutorwa n’uriya mubyeyi witwa Eufrasie Mukamana aramurangisha abura aho umwana akomoka.

Ndayambaje Vedaste uyobora Akagali ka Murehe yabwiye Umuseke ko bamenye ikibazo cy’uriya mwana bakigeza ku buyobozi bw’Umurenge wa Muyumbu ariko ntihagira igikorwa ndetse ngo nta n’itangazo rirangisha ryahitishijwe ngo umwana n’ikibazo cye kimenyekane.

Gusa ngo basabye umukecuru Mukamana kwihangana akarera uriya mwana nabo bakazajya bamufasha uko bashoboye.

Ndayambaje avuga ko mu rwego rwo gufasha umuryango wakiriye uriya mwana babahaye ibihumbi 200, barihira umwana ubwisungane mu buzima kandi ngo bakurikirana ubuzima bwe mu buryo buhoraho.

Kugeza ubu ariko umuryango uri kurera uyu mwana ukaba wifuza ko umwana yabona umuryango we wa nyawo kuko ngo bafite ikizere ko uhari.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ahubwo nibamufashe bashyire uriya mwana mu ishuri ry’ibiragi kandi yigishwe imyuga mu gihe bagishakisha umuryango we

  • Hari abantu bifitiye ubumuntu kabisa! Uyu mucyecuru ni muzima rwose!

  • Sorry, ntago nasobanukiwe neza, ngo bahaye amafranga angahe abamurera exactly? Please mudusobanurire neza

    • ibihumbi maganabiri y’u Rwanda

  • UBUYOBOZI BUKORE IBISHOBOKA BYOSE BUHUZE UMWANA N’UMURYANGO WE KUKO UHANGAYITSEBITAVUGWA UMUKECURU IMANA IMUHE KUGIRA AMASAZIRO MEZA!

  • yu

Comments are closed.

en_USEnglish