Digiqole ad

Abahanzi banyuze muri PGGSS ntibishimiye uko bari gusabwa imisoro

 Abahanzi banyuze muri PGGSS ntibishimiye uko bari gusabwa imisoro

Abahanzi ntibanze gutanga imisoro bakwa ku mafaranga bahabwa na Blarirwa, ahubwo barasaba kubanza gusobanurirwa neza uko iyo misoro iteye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ‘Rwanda Revenue Authority’ cyatangiye gusoresha abahanzi bose banyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aba bahanzi bo banenga iki cyemezo cyo kubasoresha kubyo bavanye mu irushanwa ryatambutse.

Abahanzi ntibanze gutanga imisoro bakwa ku mafaranga bahabwa na Blarirwa, ahubwo barasaba kubanza gusobanurirwa neza uko iyo misoro iteye
Abahanzi ngo ntibanze gutanga imisoro ahubwo ngo barifuza kubanza gusobanurirwa uko iyo misoro iteye

Aba bahanzi bavuga ko muzika nyarwanda ubu itaragera aho umuhanzi atangira gusorera inyungu y’ibihangano bye kuko ngo bakirwana no kugira aho bageza umuziki mu kwinjiza amafaranga no gutunga abawukora.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiri kwaka imisoro abahanzi banyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuva ryatangira, cyane cyane ku mafaranga bahabwaga kua binjiye mu irushanwa.

Aba bahanzi babwiye Umuseke ko batanze gusora ahubwo igikwiye ngo kwari ukubanza kubasobanurira neza uko iyo misoro iteye n’uburyo bwo kuyitanga.

Kugeza ubu abahanzi bategereje kubwirwa uko imisoro buri umwe agomba gutanga ingana ndetse ngo n’amande y’ubukerererwe bazacibwa uko angana nk’uko babivuga.

Tom Close wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere yabwiye Umuseke ati “Kuba turi gusabwa imisoro nk’abahanzi bigaragaza ko ubu igice cy’imyidagaduro na muzika muri rusange kimaze gukura.

Ntabwo twanze ko badusoresha pe! Ariko uburyo byatungujwe abahanzi nibwo umuntu atashima. Kuko haba harabanje kubaho gusobanurirwa neza iby’iyo misoro”.

Eric Senderi International Hit umuhanzi umaze kwitabira iryo rushanwa inshuro eshatu avuga ko buri munyarwanda ufite icyo yinjiza mu gihugu koko aba akwiye gutanga umusoro wo kubaka igihugu.

Gusa ati “Ariko se ubu koko abahanzi ko bari bakirwana no kubaka uruganda rwa muzika nibatangira gusoreshwa hari aho tuzaba tukigeze?

Ese ubundi ubu batubara mu byiciro bihe ko imisoro itangwa hakurikijwe ibyico runaka? Njye ndasaba Rwanda Revenue Authority kubanza bagafata inyigo kuri iyi misoro inononsoye”.

Nemeye Platini  na mugenzi we TMC bo mu itsinda rya Dream Boys rimaze kujya muri PGGSS inshuro eshanu, bemera ko iyo misoro ari ngombwa. Ariko uburyo bari kuyisabwa butumvikana neza.

Platini yagize ati “Gutanga imisoro ni ngombwa kuko turi abanyarwanda. Ariko se turamenya dutanga imisoro ingana ite? Ariko icyo mbona ni uko hagombaga kuba harabanje gusobanurirwa neza iby’iyo misoro”.

Jules Sentore nawe asanga imisoro ku mafaranga bahabwaga na BRALIRWA yakabaye isoresherezwa igihe itegeko rishyiriweho aho kuvuga ko bagomba gutanga imisoro ku nshuro zose bamaze kwitabira iryo rushanwa.

Aba bahanzi basaba Rwanda Revenue Authority kandi ko itabaca amande y’ubukerererwe mu gusora kuko ngo ibi byo kubasoreshwa babimenye ubu.

Umuseke uracyagerageza kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kuri izi mpungenge z’abahanzi ku misoro bagiye gusabwa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ignorance of Law is not excusable dears! Since 2005, the law on loyalty from IP economic rights is there! Like Dream Boyz, how did you manage to register your group/company with RDB but did not declare with RRA?!!!

    Uuuuh!

    Ahubwo muzacibwe n’ibihano byo gutinda gusora!

    Ok, liaise with taxation lawyers. Ubundi se ubwo murabagira ra? Keretse Tom Close ni we ufite Me Issa, naho abandi, I do not know

    • @ uwiyise Friend

      Either you are confused or confusing! Ninde wakubeshye ko umusoro bari kubaka ari uwo kuri loyalties? Loyalty uzi icyo aricyo mbere yo kubeshya abasomyi ko amafranga BRALIRWA yishyuye aba bahanzi acibwa uwo musoro uvuga?
      Cyakora nemeranya nawe ikintu kimwe ko bakwiye gushaka abazi ibyo imisoro bakabafasha uretse ko na RRA ifite inshingano zo kubanza gusobanura neza uwo musoro utaratanzwe, icyo ushingiyeho ndetse n’ugomba kuwutanga kuko ushobora gusanga ari BRALIRWA yishyuraga aho kuba abishyurwaga! Lol…

    • Erega umuntu asorera icyo atunze abandi badafite, niba uhembwa urasora, niba ucuruza ukunguka urasora, niba uhaha uratanga VAT ngiyo logique y’imisoro kd iyo uyicengeye ubona gusora ntacyo bitwaye.

      abahanzi barinjiza nibasore, ubwo se ni gute umucuruzi wirwa yiruka, akucuza arangura yasora wowe ukumva kuririmba bakaguhemba udakwiye gusora?

      Gusa buriya Butera arabara 30% ya 24 M akamirwa. Gusa RRA nibayandikire basabe imbabazi ko batasoze kuko batari babizi kd ko batari basobanukiw no kubara inyungu (Accounting), bavuge ko bagiye kwisubiraho hanyuma babarire bagirane amasezerano yo kwishyura mu byiciro bareka kwirwa birwaza umutwe.

      Ni uko mbitekereza.

  • Nul n’est censé ignorer la loi! Nibishyure bareke kwijijsha! Urinjiza 1000000 frws mu kwezi ukayamara nta musoro kandi abatayihembwa umwaka wose basora?

  • Nibasore kuko nabo nabanya rwanda nonese bishimira kubona amafranga ariko badasora

  • Hari ikintu kimwe kigomba gusobanuka kuko aya marushanwa ajya kuba hari amasezerano yabayeho hagati y’impande ebyiri (Abaririmbyi na nyirigikorwa) mumafaranga nyirigikorwa yemeye kujya atanga ese hari aho bavuga ibijyanye no gusora? niba bivugwamo hagaragara ko arinde uzajya atanga uwo musoro?

    amategeko arasobanutse tujye tureka amarangamutima, mbere RRA ntiyasoreshaga abakora imitako ahabereye ubukwe ariko ubu basigaye babasoresha, nonese RRA yavuga ngo nabakoze iyo mitako (decoration) wenda 2010, 2012..2013 ngo nibasore? igisubizo ni hoya

    Niba RRA itarigeze isoresha abo bahanzi icyo gihe kandi ntigire nicyo igaragaza icyo gihe kijyanye ko kuba basora ntabwo uyu munsi aribwo babazwa ibyahise, ahubwo RRA ikwiye kuvuga ngo uhereye none abahanzi, ba MISS n’abandi bose bitabira marushanwa runaka bagomba kujya basora ndetse hagashirwaho uko bazajya bosora (rate of relevant taxes).

    Niba kandi ayo mategeko yari ariho mbere ariko RRA ntiyakoreshe, ibyo ntibyakabajijwe abahanzi cyane kuko ntibigeze bakwa imisoro icyo gihe ngo bange kuyitanga

    Kuba barakoreye menshi baramaze tujye tureka amshyari n’amatiku atari ngombwa.

  • ARIKO RRA IRANSETSA.NIGUTE MWARIMU UHEMBWA 27000 ASORA HANYUMA UMUKINNYI UHEMBWA 600000 NTABAZE PRIME BABAHA NTASORE?HAKWIYE GUKOSORA NO GUCA MU MUCYO IBYO GUSORESHA ABANTU.

Comments are closed.

en_USEnglish