Digiqole ad

Rubavu: Abubakiwe na MIDIMAR biyemeje kubungabunga amazu yabo

 Rubavu: Abubakiwe na MIDIMAR biyemeje kubungabunga amazu yabo

Abaturage bubakiwe na MIDIMAR ifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kubaha uburyo bwo kubaho neza nyuma yo kuvanwa mu manegeka, aba baturage basezeranije ubuyobozi ko bazita ku mazu bahawe kandi bakagira uruhare mu gukumira no kugabanya ubukana bw’ibiza.

Min Mukantabana Seraphine asaba abanyarwanda kureba uko bakoresha ubumenyi gakondo mu guhashya ibiza
Min Seraphine Mukantabana  asaba abanyarwanda kureba uko bakoresha ubumenyi gakondo mu guhashya ibiza

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ibiza kwatangirijwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abahawe ariya mazu bagize imiryango 20 yo mu Kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Mbere y’uko bubakirwa babaga mu manegeka yashoboraga kuzabateza akaga mu bihe by’imvura nyinshi.

Abaturage bashimiye ubuyobozi bwabibutse mu myaka itanu bari bamaze baba mu buzima budasobanutse.

Ngo imivu yahoraga ibatera ntibaryame cyane cyane mu bihe by’imvura kuko amazi yabasangaga mu buriri.

Biyemeje gufata amazu bubakiwe neza binyuze mu gushyiraho imireko, guca imiferege n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jéremie avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakumire ibiza binyuze mu kongera ubukangurambaga ndetse no gutuza abatuye mu manegeka ahantu hatekanye.

Ngo bazafatanya n’abaturage kubaka ibisenge bishaje, gucukura imingoti igabanya umuvuduko w’isuri n’ibindi.

Minisitiri Séraphine Mukantabana ukuriye Minisiteri yo gukumira ibiza no gucyura impunzi yasabye abaturage gutangira kugira imyumvire yo kumva ko kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza binyuze mu kubikumira mbere yuko biba, ari inshingano yabo kandi bagomba kubigira umuco.

Yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuba bari bamaze kwubakira bamwe mu batishoboye bakuwe ku manegeka.

Mukantabana yavuze ko impamvu yabateye gitangiriza icyumweru cyo kurwanya ibiza mu karere ka Rubavu kwari kugira ngo bafashe abaturage bamaze igihe kinini bimuriwe ku musozi wa Rubavu kubona aho baba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yabasabye abaturage bashobora kuba bafite ubumenyi bwakoreshwaga n’abakuru bo mu bihe byo hambere ko bakwegera ubuyobozi bakigira hamwe uburyo bwakwifashishwa mu guhangana n’ibiza muri iki gihe.

Iki cyumweru cyahariwe gukumira ibiza kizarangwa no gukora ibikorwa bigamije kugabanya ubukana by’ibiza, gukangurira abaturage kwubahiriza amabwiriza atangwa na MIDIMAR n’izindi nzego za Leta zijyanye no gukumira Ibiza.

Maisha NTAGANDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish