Digiqole ad

Ingingo ya 101 yavuguruwe: aho kuba imyaka 7 igirwa 5 yiyamamarizwa indi nshuro imwe

 Ingingo ya 101 yavuguruwe: aho kuba imyaka 7 igirwa 5 yiyamamarizwa indi nshuro imwe

Kuri uyu wa gatatu ubwo Inteko rusange yemezaga ingingo ku yindi mu zigize itegeko nshinga rishya

Update 15h30PM: Ingingo ya ‘101’ ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu, mu mushinga w’itegeko nshinga umaze gutorwa n’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, yavuguruwe aho kuba manda y’imyaka 7, Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe.

Kuri uyu wa gatatu ubwo Inteko rusange yemezaga ingingo ku yindi mu zigize itegeko nshinga rishya
Kuri uyu wa gatatu ubwo Inteko rusange yemezaga ingingo ku yindi mu zigize itegeko nshinga rishya

Visi Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite, Ikimanimpaye Jeanne d’Arc, yasbye ko akajambo ‘Gusa’ kasozaga inyuma kavaho kuko ngo nta kintu kongera.

Hon Gatabazi akimara kumva ko imyaka ya manda yabaye itanu aho kuba irindwi, yasabye ijambo avuga ko ingingo y’i 101 yateje abantu benshi kuvuga no kujya impaka, asaba gusobanurirwa impamvu yagizwe imyaka 5 ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe.

Iki kibazo yagihuriyeho na Hon Kalisa, ariko mu kubasubiza, Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Amategeko no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko hitawe ku bintu byinshi.

Ati “Twashingiye ku busabe bw’abaturage, bamwe bavugaga imyaka ine, abandi itanu, abandi irindwi, ndetse twarebeye no mu bihugu by’akarere bose bafite manda y’imyaka itanu, ndetse impamvu yagendeweho hashyirwaho imyaka 7 ntayikiriho, inama y’Abaperezida yaricaye irabicukumbura, turabihuza, dusanga Perezida agomba gutorerwa manda y’imyaka 5, yongerwa inshuro imwe.”

Iyi ngingo yatowe n’abadepite 72, umwe atora ‘Hoya’ undi umwe atora ndifashe n’imfabusa imwe.

Kuri uyu wa gatatu, Inteko icumbitse imirimo ku saha ya saa kumi n’igice, Perezida w’Inteko asaba abadepite kwemera Komisiyo y’inzobere ziyobowe na Dr Iyamuremye Augustin kujya kwigana n’inama y’abaperezida, kuri zimwe mu ngingo zabasubijwe, bikazakorwa ejo mbere ya saa sita, nimugoroba saa kenda, Inteko rusange ikazakomeza gutora inzo ngingo yasubijwe n’izindi ndwi zisigaye.

 

Ingingo ya 167 iri mu zitaratorwa iha amahirwe Umukuru w’igihugu yo koyobora manda y’imyaka 7

Ntiratorwa, ariko iri mu zisigaye kandi hari amahirwe menshi yo kwemezwa, iyi ni ingingo ya 167, mu gika cyayo cya mbere hagira hati “Perezida wa Repubulika uriho igihe iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.”

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigakomeza kiti “Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri tegeko nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka 7, itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

Izi ngingo zose uko ari 172 zigize umushinga w’itegeko nshinga rishya, nizimara gutorwa, Sena na yo izazemeza, nyuma binyure muri Kamarampaka, abaturage nabo nibabyera bizabone gukurikizwa.

Aba ni abanyeshuri baturutse muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba bakurikiye uko abadepite bemeza ingingo z'itegeko nshinga
Aba ni abanyeshuri baturutse muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba bakurikiye uko abadepite bemeza ingingo z’itegeko nshinga

 

Inkuru ya kare: Mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2015, abadepite babyukiye ku murimo wo gutora ingingo ku yindi mu zigize Umushinga w’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuguruye, amatora yahagaze hamaze gutorwa ingingo 77. Kuva ku isaa cyenda Abadepite bakomeje gutora izi ngingo, maze bageze kuya 101 ivuga manda z’umukuru w’igihugu bemeza ko izaba ari imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe.

Imbere ya bamwe mu banyamategeko b’inararibonye bagize Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura itegeko nshinga, Visi Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite, Ikimanimpaye Jeanne d’Arc, yasobanuye impamvu z’uko tegeko Nshinga ririmo kuvugururwa.

Yavuze ko iyi ari inshuro ya gatanu, kuko mbere ryavuguruwe mu 2003, 2005, 2008 no muri 2010 ariko noneho ngo hari akarusho ko ku nshuro ya gatanu byasabwe n’abaturage basaga miliyoni 3,7 bifuje ko ngo “Batacikanwa n’amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.”

Ingingo zavuguruwe muri 2003 zari zigize itegeko nshinga, nk’uko byasobanuwe ni 72 n’imitwe 12, zimwe zavanywemo kuko zitari zikijyanye n’igihe, izindi zahurijwe hamwe bitewe n’uko zari zifite ibitekerezo bimwe, izindi zarakosowe mu myandikire.

Ku mushinga w’iri tegeko Nshinga rishya rizemezwa cyangwa rigahakanwa binyuze muri Kamarampaka y’abaturage, Umuseke wabashije kubona ko ingingo y’i 101 yo pfundo ry’uku kuvugurura iri tegeko, itiyigeze ihindurirwa umwanya iracyari iy’i 101, ikaba ubu iteganya ko umukuru w’igihugu atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe.

Mu gutora ingingo ku yindi, kuri uyu wa gatatu, abadepite babanje gutora raporo yabagejejweho y’akazi kakozwe n’iriya Komisiyo yashyizweho.

Nta mpaka zikomeye zabaye mu Nteko, kuko abadepite benshi bavuze ko bashima uko akazi kakozwe vuba, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hatowe ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, none bakaba baje gutora umushinga nyiri zina.

Zimwe mu ngingo zidafite kinini zisobanuye mu mibereho y’Abanyarwanda, Abadepite bazitoraga batagize icyo bazibazaho, ariko ingingo zikomeye bagatanga inyunganizi cyangwa bagasaba ibisobanuro.

Hon Rwaka yabajije impamvu mu ngingo ivuga ku kurengera umuryango harimo ko umugore n’umwana bagomba kurindwa by’umwihariko ihohoterwa, kandi n’umugabo ashobora guhohoterwa we n’umwana.

Hon Bamporiki avuga kuri iyi ngingo yagize ati “Kujya gutinda ku mwana n’umugore ni uguhengama no gushinja umugabo ko ariwe nyirabayazana w’akarengane.”

Aha ariko igisubizo cyatanzwe na Visi Perezida w’Inteko ushinzwe amategeko, ni uko ibitekerezo biri muri iyo ngingo na mbere byari mu Itegeko Nshinga kandi ngo hari n’amategeko yihariye arengera umugore.

Iyi ngingo yatowe n’abadepite 64, babiri barayihakana abandi bane barifata, ni imwe mu zatowe n’amajwi make kuko izindi zatorwaga n’abadepite 72 cyangwa 71 kuri 73 bari bitabiriye iyi mirimo.

Amatora yakomeje mu mirimo y’Inteko rusange kuva saa cyenda z’amanywa, abadepite batora ingingo zisigaye, Umuseke wabonye ko ari 172 muri rusange zasigaye mu mushinga w’itegeko Nshinga, mbere ingingo zose zari 203.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Okay…

  • Nta mpaka zubaka zemewe mu nteko yacu? Nta ngingo ijya ihakanwa? CG ibura amajwi NK ahandi…..Ubu mugiye kunsubiza ko u Rwanda rutandukanye n ibindi bihugu? Biba byizwe Neza nta mpamvu yo kubijyaho impaka? Niba hari kamwe mû mirimo yoroshye kandi itarushya ni ukuba umudepite mu Rwanda

  • None ubwo iyi ngingo ya 101 ivuguruye ivuga ngo:”umukuru w’igihugu atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe” abaturage barayivugaho iki? Ubwo se bisobanuye iki?

    None se bivuze ko umukuru w’igihugu uriho ubu ashobora kwiyamamaza muri 2017 akazongera kwiyamamaza muri 2022 ari nabwo bwa nyuma. Nimusobanurire abanyarwanda neza icyo iyo ngingo nshya ya 101 ivuze.

    Cyangwa bivuze ko Umukuru w’igihugu uriho ubu muri 2017 azaba arangije manda ze ebyiri zihwanye n’imyaka cumi n’ine (7×2) akaba adashobora kongera kwiyamamaza, noneho hakazatangira system nshya yo kwiyamamaza ntawe urenza manda ebyiri zihwanye n’imyaka icumi (5×2).

  • Birari, ntabwo wabonye ko ibi bigamije ko abanyarwanda “Batacikanwa n’amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.”? Subira usome inkuru wumve.

  • Abashinga mategeko bacu bagaragaza ko nta mategeko bize koko bityo no kuyaahyiraho birabagoye p. Nkiriya ngingo 101 isovanuye iki koko kubirebana no kongerera President wavy mandat koko? Ese hagize utsinda amatora atariwe nawe niko byagenda cg baziko ariwe ugomba kuyatsinda nubwo bitasobanuwe n

  • Mfite impungenge ko ibitekerezo/ibyifuzo by’abaturage bitangiye kuburizwamo!

  • Ariko njye ndumva bitumvikana neza. Niba intego yari uguha abanyarwanda amahirwe yo kongera kuyoborwa n’umukuru w’igihugu uriho ubu, ndumva batari kuvuga ko umuntu atorerwa manda y’imyaka itanu yongerwa rimwe! Niba byanditse gutyo umukuru w’igihugu uriho yaba nta burenganzira afite bwo kongera gutorwa. Mudusobanurire.

  • IBI NI BYO NANJYE NDABYEMEYE. NUBUNDI MURI 2003 UBWO TWAHURIRAGA KIST TWATUMIWE NA COMMISSION YO KUVUGURURA ITEGEKONSHINGA YARI IYOBOWE NA TITE NJYE NAPROPOZAGA MANDA Y`IMYAKA ITANU ARIKO UMUYOBOZI WAYOBOYE NEZA AKABA YAKWEMERERWA MANDA ESHATU. AHO BIGEZE RWOSE IZI EBYIRI ZA 5 YEARS EACH ZIRAHAGIJE KANDI NJYE NDABONA NTAHO ZIHEZA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME MU GIHE BYABA NGOMBWA YAKWIYAMAMAZA NDETSE AKAZIYONGEZA INDI YA 5 YEARS IZO EBYIRI ZIKABA ZIRARANGIYE!

  • reka tubitege amaso ark ntabwo bisobanutse pe!!!! ese uriho yemerewe kwiyamamaza cg manda ze zararangiye? mucukumbure mutubwire uko bimeze.

    • Igisubizo kiri mu ngingo ya 167 y’iri Tegeko Nshinga.

  • Umwihariko w’ingingo ya 167 ivuga ko Hitawe ku busabe bw’ Abanyarwanda bwabaye mbere y’ uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy’ iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’ imyaka irindwi (7)…

    • NOOOO! Read between lines. Ntibivuga ko uriho arangije manda y`imyaka irindwi arimo yatorerwa indi manda y`imyaka irindi; ahubwo yaba yemerewe kongera kwiyamamaza ariko noneho hagakurikizwa ya manda y`imyaka itanu. Bityo Perezida dufite nyuma yo kurangiza iyi y`imyaka irindwi akaba yakwiyamamaza izindi manda 2 z`imyaka itanu buri manda nk`uko abazakurikira ari zo bazaba bagenewe!

  • Iri tegeko rishya ndumva ari iryiza. kuvana mandat ya président kumwaya 7 igashyirwa kumwaya 5 njye ndumva ari intambwe nziza kandi ikomeye muri Démocratie. Gusa iri tegeko rishya Président uriho ubu ntirimureba kuko we yarahiriye kubaha no kurinda itegeko-nshinga ririho ubu. Azarangiza mandat ze 2 z’imyaka 7 yatorewe n’abaturage muri 2017. Igitangaje nuko igihugu cyibura igihe gito ngo cyinjire mumatora, hakaba ntamuntu numwe, haba muri RPF cg muyandi mashyaka, watangiye kwigaragaza no kwerekana ubushake bwo kuba yasimbura perezida uriho. Ese koko ntanumwe ushaka gusimbura Kagame? niba ntawe rero ubwo Kagame akwiye gukomeza kuko igihugu nticyabaho kitagira umuyobozi. Niba ahari ariko akaba atinya kwigaragaza, ubwo aho niho ruzingiye. Hagomba kwibazwa ikibazo gikurikira. Abumva bafite ubushake n’ubushobozi bwo gusimbura Kagame batinyira iki kubigaragaza?? FEAR?

  • Icy’ingenzi ni uko “ITEGEKO RYASHYIZWEHO NATWE ABATURAGE” bikaba bigaragaye ko twahawe ijambo RWOSE ryo kurivugurura, nta kindi!
    Nitubishaka na nyuma y’iyo myaka 10 tuzongera turihindure uko dushaka bitewe n’uko ibintu bizaba byifashe icyo gihe ndetse n’abazaba bakiriho; ni uburenganzira bw’abene-gihugu! Numva ko icy’ingenzi ari uko ubuzima bukomeza ku murongo muzima ubereye u Rwanda n’Abanyarwanda. Jyewe ndumva ahubwo badushyikiriza uwo mushinga vuba na vuba tukawuteraho IBIKUMWE bya KAMARAMPAKA, maze ubundi tugategereza igihe cyo kwamamaza Umukandida wacu, nta kindi!

    • Ubu se koko abana bacu tubasigiye uwuhe murage? Ninde uzabatoza kwubaha no kwubahiriza amategeko? Dusubije Urwanda inyuma izindi ntabge nyinshi

  • Ibi bintu ntibisobanutse na gato yewe ntibinimvikana rwose? Nta gisubizo cyabanyarwanda mbonamo? Twasabye ko ibya mandant bivaho none ndabona ahubwo niyari iriho ikubiswe agashoka? Ntababeshye njye simbyumva! Iya 167 yo ndumva icurikanze

  • Ingingo y’167 nibayirekera uko iri,ikemerera umuyobozi kongera kwiyamamaza igihe bigaragara ko yayoboye igihugu neza, ingingo y’101 nta gaciro izigera igira.kuko n’ubundi umuperezida ucyuye igihe akenshi yumvisha abaturage ko aho bageze ari we bityo akumva ko yakomeza,abaturage batabyera bakabyemezwa kungufu hakoreshejwe siyasa.njye ndumva iyo mikino mwayirekeraho,mukemeza manda gusa uwatowe yarangiza akavaho,agasimburwa n’undi agakomereza kubyiza yaragezeho,ibyakozwe nabi akabikosora kuko ntawe utagira amakosa,naho ubundi iby’ingingo y’167 ntacyo bivuze,kuko uwajyaho wese ntiyajya kure y’umurongo wa politique ngenderwaho y’igihugu.167 nivemo niba ibyo murimo gukora bifitiye igihugu akamaro,si non mwaba mukora amakosa mwigiza nkana kandi ugasanga bigize ingaruka mbi.Ahubwo mungingo 101,mwongeremo ko igihe bigaragayeko uwatowe ari kuyobora nabi igihugu,atemerewe kwiyongeza manda ya 2,byaba bikabije akabaya nakurwaho na manda ya mbere itararangira.naho ubundi ntawe uyobewe ko Kagame yayoboye neza,ariko muburyo bwo kwirindi umwuka mubi mubanyarwanda yarekeraho abandi bakayobora, kuko nawe yayoboye bwa mbere ntabunararibonye abite,ariko kubw’abajyanama beza yagejeje igihugu ahantu heza,nareke rero n’abandi bayobore nabo nibagira abajyanama beza iterambere ry’abanyagihugu rizakomeza nta kabuza.kwiyongeza zamanda zitateganyijwe n’itegeko nshinga nibyo birigutera ibibazo by’urusobe hirya nohino,cyanecyane muri afurika,kubera abayobozi baba bashaka kwikubira ubuyobozi,nkaho bavukiye kuyobora bonyine,ibyo nta wabishyigikira usibye injiji.Thanks

  • Ingingo y’167 nibayirekera uko iri,ikemerera umuyobozi kongera kwiyamamaza igihe bigaragara ko yayoboye igihugu neza, ingingo y’101 nta gaciro izigera igira.kuko n’ubundi umuperezida ucyuye igihe akenshi yumvisha abaturage ko aho bageze ari we bityo akumva ko yakomeza,abaturage batabyera bakabyemezwa kungufu hakoreshejwe siyasa.njye ndumva iyo mikino mwayirekeraho,mukemeza manda gusa uwatowe yarangiza akavaho,agasimburwa n’undi agakomereza kubyiza yaragezeho,ibyakozwe nabi akabikosora kuko ntawe utagira amakosa,naho ubundi iby’ingingo y’167 ntacyo bivuze,kuko uwajyaho wese ntiyajya kure y’umurongo wa politique ngenderwaho y’igihugu.167 nivemo niba ibyo murimo gukora bifitiye igihugu akamaro,si non mwaba mukora amakosa mwigiza nkana kandi ugasanga bigize ingaruka mbi.Ahubwo mungingo 101,mwongeremo ko igihe bigaragayeko uwatowe ari kuyobora nabi igihugu,atemerewe kwiyongeza manda ya 2,byaba bikabije akabaya nakurwaho na manda ya mbere itararangira.naho ubundi ntawe uyobewe ko Kagame yayoboye neza,ariko muburyo bwo kwirindi umwuka mubi mubanyarwanda yarekeraho abandi bakayobora, kuko nawe yayoboye bwa mbere ntabunararibonye abite,ariko kubw’abajyanama beza yagejeje igihugu ahantu heza,nareke rero n’abandi bayobore nabo nibagira abajyanama beza iterambere ry’abanyagihugu rizakomeza nta kabuza.kwiyongeza zamanda zitateganyijwe n’itegeko nshinga nibyo birigutera ibibazo by’urusobe hirya nohino,cyanecyane muri afurika,kubera abayobozi baba bashaka kwikubira ubuyobozi,nkaho bavukiye kuyobora bonyine,ibyo nta wabishyigikira usibye injiji.Thanks

  • Mukomeze mucunde abanyarwanda igihe bazakangukira muzabibazwa.Ibi bintu abadepite barimo koko ntasoni bibatera?

  • Ibi bintu birimo udutekinike twu twana !!
    Babitunganye binyure ugutwi kubyumva !!

    • Yego rata bareke udutekinike tw’utwana basebuke vuba! Kuko bakoze amahano. Ibintu by’ibifuti bitagira aho bihuriye na politike. Bakwigiye kuri Ngweso. Ubu ntiyngewe izindi nyishi kubera referendum yiekinikiye!!

  • ingingo ya 167 irasobanutse 2017+7+5+5 =2034 tuzaba tugeze ahashimishije. dushyireho vision 2034.

  • Mbega ingirwa ngingo yandikanye ubuswa weeee!!iyo utekinitse ntushyiramo n’ubwenjye bucye koko? nizereko abagize akanama kateguye iri vugururwa bose bahita birukanwa,. Ntasoni?

  • Twasabye ko manda zivamo none bazirekeyemo ndetse n’imyaka Yaza manda barayigabanya ,njye ibibintu ndabona ntanjyana bashimishije amahanga bakorera coup d’ETAt abaturage birababaje kuko bidahuje n’ibyo abaturage babasabye .ikundikimbabaza ni ijambo ngo n’ahandi babigenza batya natwe tugenze Kimwe nabo byaruta tukandukura ibyabobandi ahokwirirwa tuvuga ngo turashaka kwigira twagobye kwigenga duhereye kwitegeko nshinga bitabaye ibyo turacyakolinijwe n,abazungu muburyo tutazi niba tukivugango itegeko nshinga ryacu turihuze niryibindibihugu,ubwo ejomuzatubwirango n’umuco tuwuhuze n’uwibindibihugu cyakora birababaje

  • Ariko iby’u Rda ni agahomamunwa pe hahahahahahahahahahahahah

  • Ikibazo cy’amatsiko?

    1) nonese ingingo ya 101 ni ingingo isubitswe izakoreshwa nyuma y’imyaka icyenda
    2) muri 2017 hazaba amatora y’umukandinda umwe rukumbi?
    3) niba iyi ari umwihariko wa HE, aramutse agize inzitizi bizagenda gute hagati aho kuko bigaragara ko ingingo ya 101 izakurikizwa muri 2024.
    4) Ese ba nyakubasha murabona nta contraduction iri hagati y’ingingo ya 101 na 167. bibaye byiza aho kuvuga perezida uriho itegeko shinga ririho rivugururwa babuga mu buryo bunonosoye ko bikorewe HE PK kubera ubudasa yagaragaje kandi ibyo kwiyamamaza bikavaho kuko bizana urujijo ugereranyije na 101.

  • Perezida uriho ubu nategeka indi mandat y’imyaka irindwi kuva 2017 kugeza 2024 iyo izaba ihagije, rwose azemere yiruhukire aharire abandi banyarwanda. Ubwo ni ukuvuga ko muri 2024 aribwo uzatorerwa kuba umukuru w’igihugu azajya ayobora mu gihe cya mandat y’imyaka itanu (5)ishobora kunguruzwa incuro imwe gusa.

    Uretse ko article 167 uburyo yanditsemo urasanga atari imvugo-nyandiko y’amategeko, ahubwo urasanga ari imvugo-nyandiko ya Politiki ndetse irimo n’amarangamutima. Ariko muri Afurika niko bimera, none se ko ibyo abaturage batamitswe babimira bunguri badashobora no kubicira? tubigenze dute?.

    Ariko rwose, please, muri 2024 u Rwanda ruzatangirane imigambi mishya, rwongere rusubire mu butegetsi bwa DEMOCRATIE nyayo.

  • Birambabaje kabisa!!!! Mzee turamukeneye kugeza aho atubwira ko arushe!!! Ntacyo tuzongera kandi twandike babihinduye nyuma y’imyaka itanu…bipfa kuba byitwa democratie sur base y’ibyifuzo byabaturage

  • Iri tegeko Nshinga ririmo amarangamutima ntirishobora kuramba. Ese uyu munsi Kagame yeguye cg hakaba indi mpamvu ituma atageza 2017, byagenda bite? Birasa n’aho iri tegeko nshinga abri kuritora bashaka no kwandikamo izina ry’umuntu. Aho kugira ngo muteze urujijo mwakuraho term limits, tukabitora muri kamarampaka cyangwa tukabyanga. iyo niyo demokarasi. Naho kwivuguruza bene aka kageni ni igisebo ku nteko ndetse no ku biyise Abanyamategeko bafasha inteko.

  • Umva mbabwire: aho kwibanda ku bya manda ya Prezida wa Repubulika, ahubwo bashyiremo ingingo ivuga ko tuzajya twitorera abadepite aho gutora amashyaka, kuko uburyo bajyaho butuma hajyaho abadepite badashoboye nkabo dufite ubungubui pe! jye narumiwe!
    Abakandida bajye biyamamaza bavuge ibyo bazakorera aababatoye naho ubundi bakorera ababashyizeho! Ntabwo rwose abaturage bahagarariwe muri iki gihugu! Urabona na RURA izamure ibiciro uko ibishaka ntihagire n’ucira hasi! ahaaaaaa

    • @Kalisa

      Rwose abanru benshi bashyigikiye iki gitekerezo cyawe cyo gutora abadepite ku gahanga kabo aho gutora amashyaka yarangiza agapanga ku malisiti abadepite bajya mu Nteko batagira ubushobozi nk’abo tubona ubu.

      Nibareke buri wese azajye yiyamamaza ku giti cye abaturage babanze bamujore barebe neza niba hari ubwenge azi hari n’icyo yabamarira hanyuma bamutore cyangwa batamutora. Iyo niyo Democratie nyayo, naho uburyo bw’amatora y’abadepite dufite ubu burateza isoni n’igisebo igihugu.

  • NI MUDUKORERE IBYO TWAVUGANYE NTA LIMITE ZA MANDA TWABABWIYE DUSHAKA KO UMUNTU AJYA YIYAMAMAZA INSHURO AHAKA NITWE DUTORA SIBO BATORA KUGIRANGO MUREKE GUHAGARIKA KAGAME

  • Kagame ahawe imyaka 17 nyuma ya 2017… Kugeza 2034. Sha ibi n ugukabya. Indi irindwi twari twayemeye ariko kugeza 2034 na we azaba agize 77. Ubu se si ugukabya. Inteko yacu weee!

  • Birumvikana, bakurikije ubusabe bw’abaturage ko kubera bishimiye imiyoborere y’umukuru w’Igihugu, bamusabiye indi mandate 1 ngo yongere abayobore. Niyo rero bashyizeho/bemeje. Ikibazo ahubwo kuki bongeje imyaka 5 gusa aho itagumye uko yarimeze? Nabwo ntacyo niba bamwongeje imyaka itanu ubwo nibyo nyine apfa kuba ariwe wemewe n’abaturage. Icyo ntumva neza, abagaya, baragaya ko bamwongeje imyaka micye aho kuba 7 bakaba bamuhaye 5? Uko mbyumva jyewe n’ubwo ntazi amategeko bwose, buriya bamwongeje imyaka 5 itazongera konjyeeerwa ubutaha kandi nabazitoresha ubutaha bazajya baba kubutegetsi imyaka 5 aho kuba 7. Sibyo se? Niko ku giti cyanjye mbyumva, ababyumva neza, mumbwire.

    • Mudizo, soma wumve neza ingingo ya 167…. Kuva muri 2017 yemerewe gutorwa imyaka irindwi (7) na ho kuva 2024 izajya iba itanu yakwiyongeraho inshuro imwe gusa. Ubwo niba ubyumva neza ni imyaka 7 + 5 + 5 = 17 (2017 + 17 = 2034) Wowe uzaba ukiriho?

  • Ubu njye ndimo ndibaza niba Nyakubahwa Perezida wacu arimo kureba neza iyi mitego abadepite bacu barimo kumutega.

    Kandi nyamara aba ba depite dufite ubu ntabwo biyumvisha neza ukuntu ibi bakoze bizandikwa mu mateka y’u Rwanda adateze gusibangana.

    Urubyaro rw’aba badepite ndibaza icyo ruzavuga ku birebana n’ibyo ababyeyi babo bazaba barasigiye u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish