Digiqole ad

“Buri muhanzi agira umuhamagaro we”- Aline Gahongayire

 “Buri muhanzi agira umuhamagaro we”- Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ni umwe muhanzikazi b’abahanga mu miririmbire yabo

Aline Gahongayire ni umuhanzikazi bakora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’. Avuga ko kubona hari abahanzi bakorana indirimbo kandi basanzwe bazwi muri ‘Secura’, nta hantu na hamwe bihuriye no kuba yacumura kuko buri muntu ku isi agira umuhamagaro we.

Aline Gahongayire ni umwe muhanzikazi b'abahanga mu miririmbire yabo
Aline Gahongayire ni umwe muhanzikazi b’abahanga mu miririmbire yabo

Ibi abitangeje nyuma y’aho mu minsi ishize akoraniye indirimbo ihimbaza Imana n’umuhanzikazi Knowless, bamwe bakavuga ko ari inzira yo kuba bazakorana n’izindi.

Kuri we avuga ko niba umuhanzi ataririmbira Imana atakabaye ikivumwe. Kuko Imana yo yamuremye ibizi neza ko afite inzira azanyuramo yo kwerekana impano ye.

Mu kiganiro na Umuseke, Aline Gahongayire yakomeje atangaza ko amaze gukorana n’abandi bahanzi barimo abaraperi bakomeye mu Rwanda kandi ko ntacyo bihindura ku myemerere ye.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ukwiye kujya acira urubanza mugenzi we. Twese uko twaremwe buri muntu afite umuhamagaro we.

Burya iyo umuhanzi yakoraga indirimbo zihimbaza Imana ejo agahindura agakora izisanzwe, nta kamaganwe. Kuko niyo mahitamo ye kandi ubwo niko Imana iba yabishatse wasanga ariyo nzira aba yaragenewe”.

Uretse ibijyanye n’akazi ke ka muzika ka buri munsi, Aline Gahongayire afite umushinga wo gushakira ababyeyi b’abagore ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituel de Sante.

Muri gahunda afite ni uko abasaga 3000 aribo agomba gushakira ubwo bwinshingizi ariko akavuga ko ari ugufashanya na buri muntu wese ufite uko yishoboye.

Iki gikora kizatangira mu mpera za 2015 mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo. Nyuma bikazakomereza mu Ntara zose z’igihugu dore ko ari igikorwa yifuza kuzajya akora ngaruka mwaka.

NKUNDINEZA Jean Paul

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Umutinganyi !

  • Ubwose uvuzi ngongwiki amina we!!!!!ngo umutinganyi? ibyo se bihuriye he n’icyo gikorwa cy’ubutabazi Aline yahagurukiye gukora,gerageza nawe utwereke ibyawe,nuko nuko madam Aline komereza aho wenda na wewaba umurinzi w’igihango rata.

  • Ntabwo bitangaje kubona aline yivugira ibyo ashaka kuko nawe yaravangiwe !
    Kubona uwiyita umukozi w’imana agatinyuka akarongorwa n’umupagani ! Hari uyobewe ko Umugabo we anywa inzoga , n’urumogi? mperutse kumubona hariya hafi ya alpha palace ku ma garage aruhiga ubwo najyaga ahimukiye umurenge wa Remera.
    Niba mbeshya muzabaze abanyeshuli bize i masoro i mudende , ubwo namubonye hari ku wa kane mu ma saa tanu z’amanywa yambaye jez ya Man U n’ikoboyi , ngaho munyumvire uwiyita umukozi w’imana ushakwa n’umupagani , we birenze ubupagani , ariko se baracyabana ? ababizi baduha amakuru

    • Deae Alexis
      mbwira niki bikumarira kuvuga ko abantu ari abapagani wabasengeye se wowe wumu christo byakabaye bikubabaza ukagira nisoni zo kubiratira abandi iyo uza kuba ufite urukundo,ntago ari byiza kujya kunenga bantu kubinyamakuru ,waramusanze se uramubwira yanga kunvira Inama zawe ,ndunva uvuga umuntu mugenzi we atabibwiye nyiri ubwite nawe yaba atarakizwa rwose.buriya mbere yuko tureba igitotsi kiri mwijisho ryabagenzi bacu twakabanje kwisuzuma ko ntamigogo iri mumaso yacu.twese dukeneye imbabazi nubuntu bw,Imana ,Twese Imana iradukunda ,Twese Imana ikeneye ko twitara neza tugahinduka ibikoresho byayo bifite umumaro
      Murakoze

    • Icyo nahamya cyo Aline ntarasobanukirwa ko Gospel music atari Entertainment ahubwo ari conviction. Aracyavangavanga, bigaragara ko ayikora nka business. Izamunanira vuba rwose kuko ari mubyo atakagombye kubamo. Kandi muzanyibutse. Sicyo mwifuriza, ariko niko kuri! Ibyo avuga ni kimwe n’umupasitere ushobora gutinyuka akavuga ko umuntu ashobora guhitamo kuba mu byaha akabifata nk’ukuri kwe kandi ko Imana ibimwemerera!
      We don’t have that kind of freedom in the Word of God. Iyo umaze guhita iyi vocation yo kwitwa “umurokore” ntuba ukiri uwawe ngo wigenge, cyangwa ngo ukore ibyo abandi bose bakora, kuko atari byose biba bikikugirira umumaro.
      Ugomba kugira icyo utandukaniyeho n’abandi kugira ngo ube wabayobora. Kandi niba ntaho wabageza, ubwo uri kimwe na bo, mwese mukeneye gufashwa.
      Njye nkaba mbona igihe cyose Aline akibona ko nta tandukaniro hagati y’abahanzi ba Gospel na Secular, navemo yegutoba kugeza igihe azafashirizwa noneho azabone kkujya gufasha abandi. Otherwise, she is wasting her time. Ari gucuruza ijwi “n’ikimero” naho Gospel yo ntayo.

      • Aha muri USA dufite abantu bihisha muri Church kuko bazi ko ariho abantu batababaza, bakitwaza ko the first amendment of the constitution ibemerera ko bafite freedom of pursuit of happiness, bigatuma benshi bijandika mu busambanyi bagatoba na Gospel. That not judgmental, but try to be honest, because you have the freedom of not practice any religion too, instead of faking your personality! Just be WHO YOU ARE!
        Aline rwose nshuti, sanga abakozi b’Imana bagufashe, bitabaye ibyo ndahamya ntashidikanya ko nta nakimwe kizaguhira kuko niba mu murimo w’Imana wakagombye gukora utanga photocopy y’icyo wakagombye gukora as original, be ready to receive photocopy y’ibyo nawe wifuza kwakira mu buzima. Ibyo rero byaba bibi cyane kuko bizatuma umutima wawe uhora wonze, kandi bikagutera guhora wifuza, bizaguhoza mu kwitotomba!
        Again, sanga abakozi b’Imana, batari barya ba “mpemukendamuke” cynagwa ba “Nsumirinda” bagufashe kuko ufite impano y’Imana ikuri mo ariko ufite ikibazo kitoroshye. Urasabwa kubohoka!

    • arko nawe urarunywa?kuko ukuntu umushinja ntago byumvikana!niba mutarusangira mwaba mufite ikindi mupfa!naho byaba ari ukuri cg ikinyoma ibyo ntibihura no gukizwa kwa madame we!naho wasanga nawe umwe mubabyeyi bawe atari shyashya mweneda!

  • Erega ikizira kinjiye ahera. Naha nyagasani

  • Abakwita amazina atari yo na bo nibaceceke! Ntekereza ko UBONYE UMUSAZI YIRUKA NAWE UKAMWIRUKA INYUMA NTACYO WABA UMURUSHIJE! Uwiba, utukana, usambana, bose baba bakoze icyaha. Ushaka kugufasha no kuguhugura si ngombwa ngo abanze agutuke cyangwa agutere ubwoba. HIZO NI KELELE ZA CHIRA AMBAZO HAZIMZUWII NG’OMBE KUNYWA MAJI! Igikenewe nibakwereke ukuri gusa, ubundi bagusengere!
    Kandi ntekereza ko Aline atazabazwa iby’umugabo we cyangwa umwana we, cyangwa umuvandimwe, cyangwa inshuti. Buri wese azabazwa ibyo yakoze kugiti cye, gusa ukuri tudakwiye kwirengagiza, ni uko tuzabazwa n’ibyo twakagombye gukora tutakoze.
    EZEKIYERI: 33:11
    EZEKIYERI: 18:31-32
    YEREMIYA 15:19-21
    YEREMIYA 26:13
    EZEKIYERI 11:19-21
    UMWAMI IMANA AKUMFASHIRIZE, KANDI AKWAMBIKE KWERA KWE NO GUKIRANUKA.

  • Aline we biragaragara ko wacanganyukiwe , uti ndakoera Imana . Really ? Uzi uko bakorera Imana ? Ca bugufi usenge kandi uyisabe ubushishozi naho ubundi urimo kuyobya benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish