Month: <span>October 2015</span>

USA: Umusore w’imyaka 26 yiciye abanyeshuri muri Kaminuza

Umusore witwa Chris Harper-Mercer yaraye yinjiye muri Kaminuza iri ahitwa The Umpqua Community College arasa abanyeshuri yahasanze hanyuma abapolisi nawe baramurasa. Amakuru The New York Times yahawe na Polisi aravuga ko ngo uriya musore yari yarokamye n’urwango ndetse ngo aherutse kwandika kuri blog ye ko yumvise yishimiye igikorwa cyo kwica abanyamakuru bo kuri televiziyo imwe […]Irambuye

Basket Zone 5: Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere rigiye

Amakipe 19 akomoka mu bihugu birindwi ari by’Africa birimo u Rwanda ari narwo ruzakira amarushanwa, Ethiopia, Misiri, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo niyo azitabira irushanwa rizatangira tariki ya 4- 11 Ukwakira, 2015 imikino yose izabere kuri Petit Stade Amahoro. Iri rushanwa ry’akarere ka 5 mu mukino w’intoki wa Basketball, aho Ikipe imwe mu […]Irambuye

Remera: Inkongi y’umuriro yibasiye Agaseke Bank

Impanuka idakomeye cyane yibasiye igice cy’inyubako ya Land Star Hotel, gakoreramo Agaseke Bank ishami rya Remera, gusa nta muntu yahitanye, n’ibyo yangije si byinshi cyane. Abakozi b’iyi Banki, n’abaturanyi baje gutabara inkongi igitangira bavuze ko iyi mpanuka yatangiye mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h00); bagashimira Polisi y’u Rwanda kuba yatabariye igihe, ikazimya inkongi itarangiza […]Irambuye

Ngororero: Impanuka yahitanye 4, naho 10 barakomereka bikomeye

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Murambi, ahazwi nko mu rugabano habereye impanuka ikomeye y’imodoka nto itwara abagenzi (Taxi Mini bus) “Toyota Hiace” yarenze umuhanda, abantu bane (4) bahise bahasiga ubuzima, abandi 10 barimo n’uwari uyitwaye barakomereka bikomeye cyane. […]Irambuye

Vuba ‘Drone’ zishobora gutangira gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko hari ubusesenguzi burimo gukorwa ku busabe bw’abantu banyuranye basabye gutangira gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubushakashatsi, no gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, mu gihe abifuza iri koranabuhanga bo ngo bategereje ko inzego zishinzwe umutekano zibemerera kurikoresha. Umushinga ‘One Acre Fund-Tubura’ wasabye bwa […]Irambuye

Ubusesenguzi: U Burusiya na USA bishobora gukozanyaho muri Syria

Ba Minisitiri b’ingabo muri Leta zunze Ubumwe za America n’uw’U Burusiya barahura mu biganiro by’imbona nk’ubone “bidatinze bishoboka” kugira ngo hirindwe koi bi bihugu byombi byasakirana mu gihugu cya Syria, nk’uko umwe mu badiplomate yabitangarije BBC. U Burusiya bwatangaje ko bwarashe misile 20 ku nyeshyamba buvuga ko ari iza ‘Islamic State’ (IS) kuri uyu wa […]Irambuye

Rwanda: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibiryo bifite intungamubiri

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushora imari mu bikorwa byo kubaka uruganda ruzatunganya ibiryo bikize ku ntungamubiri, uyu mushinga izawufatanyamo n’ikigo Africa Improved Foods Ltd (AIF); mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abatuye akarere kurya neza by’umwihariko abakene. Africa Improveed Foods Ltd ni ikigo gihuriwe n’ibindi bigo aribyo Royal DSM, FMO, DIAF na IFC. Mu itangazo Ikigo […]Irambuye

Kubera izina ‘Rukara’, Amag The Black ashobora kureka gukina filme

Hakizimana Amani umuraperi umenyerewe cyane nka Amag The Black, ngo ashobora kureka gukina filme kubera izina bakunze kumwita rya ‘Rukara’. Imwe mu mpamvu avuga ishobora gutuma areka gukomeza gukina filme, ni uburyo asigaye ajya kuririmba ahantu bakamuhamagara Rukara aho kumwita Amag The Black kandi ariryo zina rya muzika. Mu kiganiro na Isango Star, Amag The […]Irambuye

Kaminuza zirasabwa gushyiraho amahirwe yateza imbere urubyiruko

Ku wa gatatu muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (UTB) yahoze ari RTUC, habereye amarushanwa hagati y’abanyeshuri ba barwiyemezamirimo ndetse n’abacuruzi bagera kuri 60, muri bo 15 babashije gutsinda bazahabwa inkunga y’amafaranga mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yakanguriye abari bitabiriye iki gikorwa umuco wo kwihangira imirimo […]Irambuye

Gusaza si ugusahurwa ahubwo ni ubutunzi

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru, umwe muribo witwa Ladislas Gahamanyi utuye mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke.rw ko abavuga ko gusaza ari ugusahurwa baba bibeshya. Muzehe Ladislas yanenze abakiri bato batekereza abageze mu zabukuru baba ari injiji zitazi aho Isi igeze, agasanga ahubwo abageze mu zabukuru ari ibigega bihunitse ubwenge ntagereranywa. Yitanzeho […]Irambuye

en_USEnglish