Digiqole ad

Ubusesenguzi: U Burusiya na USA bishobora gukozanyaho muri Syria

 Ubusesenguzi: U Burusiya na USA bishobora gukozanyaho muri Syria

Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

Ba Minisitiri b’ingabo muri Leta zunze Ubumwe za America n’uw’U Burusiya barahura mu biganiro by’imbona nk’ubone “bidatinze bishoboka” kugira ngo hirindwe koi bi bihugu byombi byasakirana mu gihugu cya Syria, nk’uko umwe mu badiplomate yabitangarije BBC.

Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria
Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

U Burusiya bwatangaje ko bwarashe misile 20 ku nyeshyamba buvuga ko ari iza ‘Islamic State’ (IS) kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nzeri.

Amerika ariko na yo ivuga ko irwanya IS yatangaje ko U Burusiya atariwo mutwe w’inyeshyamba bwarashe, zibushinja gushaka kugumisha ku buteetsi Perezida Bashar al-Assad.

Amerika irwanya IS mu bitero by’indege mu gihugu cya Syria na Irak. Umuryango w’ingabo zo gutabarana mu bihugu by’U Burayi na Amerika, (Nato) uvuga ko U Burusiya na Amerika bitabanje kumvikana bihagije mbere yo kurasa kuri IS.

Amerika yatangaje ko yamenyeshejwe n’U Burusiya ko bugiye kurasa kuri IS mbereho isha imwe gusa ubundi ibitero birakorwa.

 

U Burusiya bwarashe inyeshyamba zishyigikiwe na USA aho kurasa IS

Ibinyamakuru The New York Times na Wall Street Journal byo muri Amerika byanditse ko U Burusiya byagabye ibitero ku nyeshyamba ziterwa inkunga na USA ndetse harimo n’izatojwe n’ibiro by’Ubutasi bwo hanze CIA.

Jon Sopel, ushinzwe inkuru zo muri Amerika ya Ruguru muri BBC, mu busesenguzi bwe yibaza niba Abarusiya barimo kugerageza gusenya IS cyangwa gutiza imbaraga Perezida Assad?

Ku bwe Abanyamerika babona ibyo mu buryo butandukanye cyane n’uko U Burusiya bubona ibintu.

Ku munsi wa mbere w’igitero, ikimenyetso cyahise kigaragaza, Abarusiya barashe ahantu hatarangwa ibirindiro bya IS.

Mu yandi magambo, U Burusiya buhanganye n’inyeshyamba zose, uwo ariwe wese urwanya Perezida uriho muri Syria Bashar al Assad.

Ibyo rero birateza ikindi kibazo gikomeye. Byagenda bite mu gihe U Burusiya bwarasa ku nyeshyamba zashyizweho na America ikaba inazifasha? Ku bwe asanga ibintu bitarangira neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Burusiya, Sergei Lavrov yatangaje ko “nta mpamvu y’uko hari kujyaho uburyo bwo kuvugana kugira ngo hirindwe ibikorwa bitari byitezwe”, mugenzi we wa Amerika John Kerry, avuga ko ibiganiro biri bube “mu gihe cya bugufi gishoboka”, [ntibizwi hari n’ubwo byaba kuri uyu wa kane].

Kerry yongeyeho ati “Ni ikintu kimwe kurwanya IS, ariko ikibazo, nk’uko bigaragara, ibyabaye nta bwo ari ukurwanya IS.”

Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa (igihugu gikorana na Amerika), Jean-Yves Le Drian, yatangarije abadepite ko “biteye kwibaza, ntibigeze barasa (U Burusiya) IS. Mwe ubwanyu mugomba gufata umwanzuro.”

Umunyabanga wa Amerika ushinzwe iby’umutekano Ashton Carter yavuze ko ibikorwa by’U Burusiya ari “ibigamije gusuka ‘gasoline’ (amavuta yaka) mu muriro” ariko ntacyo byagezeho” kuko abarwanya Assad ni benshi.

Amerika n’abayishyigikiye basahaka ko Perezida Assad ava ku butegetsi, U Burusiya bukamufasha kubugumaho.

U Burusiya buvuga ko ibitero by’indege byibasiye ibikoresho by’umutwe wa IS, itumanaho ryayo, ububiko bw’intwaro n’intwaro zikomeye, n’aho bakuraga petrol, ndetse ko nta muturage w’umusivili cyangwa ibikorwa remezo by’igihugu byarashwe.

Abarwanya ubutegetsi bwa Syria ariko bashinje U Burusiya ko indege zabwo zarashe imijyi ya Zafaraneh, Rastan na Talbiseh, bituma abasivili 36 bicwa muri ibyo bitero.

Vladimir Putin Perezida w’U Burusiya yavuze ko igihugu cye kirwanya abarwanyi bavuye imihanda yose baje kurwanira muri Syria kugira ngo basubire mu bihugu bavuyemo, harimo n’U Burusiya (Inyeshyamba z’Abacecen barwanya U Burusiya).

Abantu ibihumbi 250 bamaze kwicirwa mu ntambara ibera muri Syria abagera kuri miliyoni barakomerekejwe mu myaka ine n’igice ishize, ubwo hatangiraga ibyo kwigaragambya ku butegetsi bwa Assad bikarangira bivuyemo intwambara ikomeye.

Abantu miliyoni 11 bavuye mu byabo kubera intambara, abagera kuri miliyoni enye bahungiye mu bihugu byo hanze. Ingabo za Leta zirirwa zihanganye n’abarwanya ubutegsti n’abarwanyo batsimbaraye ku matwara ya Islam bo muri IS, ibyo byatumye abenshi mu bahunze Syria bashakisha ubuhungiro ku mugabane w’Uburayi.

 

Uko ibintu byifashe muri Syria

Ibihugu byo mu karere Syria irimo n’Isi byinjiye mu ntambara zibera muri iki gihugu. Iran n’U Burusiya n’Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban bashyigikiye Leta y’abitwa Alawite iri ku butegetsi, ku rundi ruhande Turkiya, Arabia Saoudite na Qatar bifatanyije na Amerika, Ubwongereza n’U Bufaransa mu gushyigikira abarwanya leta ya Assad.

Amakuru mashya ni uko kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukwakira, U Burusiya bwongeye kugaba igitero cya kabiri muri Syria burasa inyeshyamba nyuma y’aho hari hatangajwe ko ba Minisitiri b’ingabo b’iki gihugu na USA baza kugirana ibiganiro.

BBC

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Bo se bagiyeyo hari inama basabye. Akagabo gahimba akandi kataraza.

    • Nyene aba nya merica bo m7kujayo basavye uruhusha nde?

  • ibi ariko by,arahanuwe ko muri syria ariho intambara y,isi izaturuka.abasoma bible, muzarebe neza ngo hari aho amateka ya syria yanditse, muzayasesengure.none se gouvernement, ya syria, niba uburusia buyemera, ikabuha uburenganzira bwo kurasa, n,ingombwa ngo na maerika bayisabe uburenganizira,k,uburusiya, syria ni leta y,igenga.ifite amategeko yayo.

  • N’iwacu bizahagera.

  • kubwanjye mbona nta bwumvikane buteze kubaho hagati ya USA na Russia kuko kuri buri ruhande hari political reasons ,
    gusa jyewe mbona super powers zitagize uruhare muri kiriya kibazo cyafata indi ntera kandi mubona ko ikiremwa muntu kirimo kuhangirikira!

    • @Masengesho icecekere mwana w Imana ntabyo uzi, ugize ngo iki? ngo super powers zitabigizemo uruhare ikibazo cyagera kure? ubu narinzi ko abantu bose bahumutse amaso ariko ntangazwa no kubona ko hari benshi bakiri mu gicuku. nonese uyobewe uko byagenze kwa Kadaffi?abaturage ntibari bibereye muri paradizo maze umuzungu akaza ngo democracy akaba aremye imitwe y abicanyi akaba azanye alquaida,etc ati ni mubice munasenye ibyo bubatse bahinduke abasabirizi kuri iyi si,mwice uwo Kadaffi ubayobora kuko abajyana aheza kandi arashaka no gutanga igishoro (3/4) ku bigo by imari 4 biteganywa kubakwa muri Africa bagatera imbere cyane kandi tutabishaka,kuko dushaka ko tujya tubagaraguza imfashanyo iteka ryose, ubwo Kadaffi baba baramwirengeje, yari gutanga 3/4 y amafaranga yari akenewe maze ibindi bihugu bya Afurika bigatanga 1/4 asigaye, Libya bari abakire cyane nta ni igihugu gihwanye nabo wapfa kubona muri izo za burayi na America, Libya ifite 1/2 by umutungo kamere wa USA ariko ifite abaturage 5 millions gusa,mugihe USA yo ifite 350 millions urumva ko Libya abaturage baho babonaga byinshi cyane kurusha iby uwo muturage wa USA abona, iri shyari rero n ubugome bw indengakamere nibyo bitera aba ba rutuku kutwicira abayobozi beza bateza imbere igihugu,ndetse bagasenya ibyo twubatse nkuko babikoreye kwa Kadaffi,none umuturage waho akaba apfira mu nyanja aca iyo ubusamo ngo ajye gushaka ubuzima iburayi kandi ku bwa Kadaffi Libya ntawapfaga kuyigereranya n igihugu cy uburayi kuko yari ibirenze kure,nta musabirizi bagira, nta homeless,etc. ibi rero nibyo bari gukorera Syria, kuko bafite ubuyobozi bwiza butemera gukoreshwa na america bwitaga ku baturage babwo mbere y ibindi byose,ubu abaturage bahindutse impunzi zangara ku isi kandi abo batindi b abazungu babateje ubwo buhunzi ntibashaka no kubakira mu bihugu byabo, birababaje ariko inyiturano y ubu bugome bwose nta yindi ukeretse kubajyana gehinomu( simbibifuriza ariko niho bagana).

      ni gute ubabazwa ni uko mugenzi wawe abayeho neza, ukamwica ukamuteza intambara ukamusenyera ngo nahinduka inzererezi kuri iyi si nibyo bizakunezeza, ngo urashaka ko agupfukamira kuri buri kimwe cyose, ni nde Mana harya? Uwiteka gusa abiture aya mabi badukorera.

      rero mwana ntiwibwireko amahanga agiye muri iki kibazo aka kanya, kuko niyo yagiteje ahubwo, izi ISIS ni america yazishyizeho,iziha ibikoresho,iziha imyitozo, buriya huzuyemo abazungu agahishyi ariko bihindura amazina ya gisiramu ngo bayobye uburari ko ari intambara abahisiramu bashaka guhindura igihugu kikajyendera ku mategeko ya shariya, mu bwongereza hirirwa hava abazungu agahishyii ukumva ngo kanaka wo yagiye kwifatanya na ISIS , none sibo bamuha ibyangomwa? bakanamutoza mbere yo kujyenda,ariko ugasanga bigize nyoni nyinshi, dore ko n abarwanyi ba ISIS bipfuka mu maso kugirango bahishe ko harimo abazungu benshi, maze tukumva ngo baciye abantu imitwe,blah blah mbese kuki badaca imitwe abayobozi b abongereza cg america kandi baba bari muri Syria ra? ni uko batabageraho se? lol kandi bakorana inama aribo babatera inkunga. rero nitwumva ngo baciye umutwe umwongereza cg umunyamerica ntitukumveko barwanya america cg england kuko abo baba bishe ni ba rubanda ruseseka rutagize icyo rubwiye ibihugu rukomokamo, ndetse ibi ibi bihugu biranabipanga nk agahezo,kugirango twumveko bitifatanya n iyo mitwe kuko nabyo abantu baho bahapfira,ariko ukuri ni uko abo bantu babo ntacyo bavuze kuri bo, ahubwo bagomba kwicwa kugirango bigaragara ko izo USA zitabiri inyuma, aba bantu ni aba satanists ahari amahoro harabanukira,bashimishwa no kubona imivu y amaraso itemba,kandi no mu bihugu byabo imbere ntimugirengo ni shyashya , muri USA abantu bicwa na police bikubye inshuro 79 abicwa n ibyihebe ni ukuvunga ngo ubona police uti ndabona urupfu imbere yanjye ,njye narumiwe,sinziko napfa gukandagiza ikirenge muri USA kandi duturanye,iteka nibaza ko police yahita inyica,kandi urukiko rubagira abere rwakabya rukabirukana rubahembye yose ( ibyo bisobanuye vacation wishe umuntu umuziza ubusa baguhembye amafaranfa yawe wari kuzakorera maze bati turakwirukanye,hah)muzarebe youtube videos z aba police muri USA barasa abaturage batagize na gato babatwara,birakabije kandi birababaje ,ni ugusenga Imana ikabadutsindira

  • Ibi ndabishimye. Iyaba uburusiya bwaragiyeyo kuva kera, uriya mwanda uba wararangiye. nawe nyumvira ngo ntibarasa Is ahubwo barashe inyeshyamba! ibyo nibyo bituma amahoro ataboneka. Putine abarase bose,

  • Nonese zose dinyeshyamba reka zose bszirase igihugu kigire umudendezo

  • harya kuki u rwanda barushinja gushyigikira M23 isaba uburenganzira bwo kuba abenegihugu, amerika igasakuza ngo irahagarika imfashanyo, yo ko ishigikiye ziriya nyeshyamba ubwo zo zirasaba ubuhe burenganzira. USA mwitondere uburusiya ntabwo ari agafu nkimvugwa rimwe, mwakozanyaho byaba ngombwa bikazana intambara yisi, hakajyamo nubushinwa n’ibindi bihangange. ndabagira inama yo kureka Assad akayobora kuko yagiyeho mu buryo bwemewe, niba mutarahaze amaraso ya SADAM NA KADDAFI murekereaho

  • Keza ugize neza. Iyo nyandiko iyaba yageraga ku Banyafurika bose. Cyangwa se EAC byivuze. Tugasobanukirwa n’imigambi yabo. America yigize umusumbabyose ku isi kandi Abanyarwanda baravuze ngo: UBAMBA ISI NTAKURURA. Ibikorwa bibi byose bigira ingaruka kuri nyir’ukubikora cyangwa abe. Icyakoze Imana irinde Uburayi n’akarere karimo biriya bibazo. USA ikora ibibi ku isi yose nyamara nta ntambara iyigeramo kuko iri kure, ariko yo yonyine izisenya amaherezo nitisubiraho. Mwirirwe neza

  • Putin rwose kuki wari waratinze ? ikigaragara intambara zifite abaziteza, USA kuki ihora iteza imidurumbanyo mu bindi bihugu koko, nta nisoni ngo batera inkunga inyeshyamba kugirango zikureho ubuyobozi buriho barangiza bakabeshya ngo ni abenegihugu badashaka ubuyobozi ? ntabwo USA ariyo igomba guhitiramo ibindi bihugu ababiyobora PUTIN ni akore uko ashoboye asenye iyo mitwe yose abenegihugu babone amahoro.

  • ziriya mbwa ngo ni cia nizo kubundi zayogoje isi yose kunyungu yabanyamerica puuu iraq. afghanistan . libya nihehe hari amahoro usa reka kuyobya isi menya ko utari wenyine.tu n.es pas le seul a decider.ok

  • well done.nibareke uburusia butuyobore wenda twaruhukaho gato amahano ya USA.Agatinze kazaza…

  • Putin Oyeeeee, Ubundise America ninde wayitoreye kugenzura isi.

  • Uburusiya ndabushyigikiye rwose muri kiriya gikorwa cyabwo cyo kurasa Daesh Kuko biteye iseseme kubona CIA irema umutwe w’amabandi n’ingegera bakawitirira ngo ni aba Djihadistes barangiza bakajya gusenya ibihugu bya kislam byose bizwiho kuba bikize kuri petrol!
    @Keza, wakoze cyane kuri analyse yawe yuzuyemo ubucukumbuzi, iyaba abatuye isi bose babashaga gusobanukirwa n’icyihishe inyuma y’iriya mitwe y’amabandi yiyitirira Islam ndakeka bose bahagurukira rimwe mu kuyirwanya!

  • Thanks Keza,ubwo busesenguzi buratomoye

Comments are closed.

en_USEnglish