Digiqole ad

Kubera izina ‘Rukara’, Amag The Black ashobora kureka gukina filme

 Kubera izina ‘Rukara’, Amag The Black ashobora kureka gukina filme

Amag The Black ashobora kureka gukina filme kubera izina ‘Rukara’

Hakizimana Amani umuraperi umenyerewe cyane nka Amag The Black, ngo ashobora kureka gukina filme kubera izina bakunze kumwita rya ‘Rukara’.

Amag The Black ashobora kureka gukina filme kubera izina 'Rukara'
Amag The Black ashobora kureka gukina filme kubera izina ‘Rukara’

Imwe mu mpamvu avuga ishobora gutuma areka gukomeza gukina filme, ni uburyo asigaye ajya kuririmba ahantu bakamuhamagara Rukara aho kumwita Amag The Black kandi ariryo zina rya muzika.

Mu kiganiro na Isango Star, Amag The Black yatangaje ko aho kureka izina ‘Amag The Black’ akitwa Rukara, ahubwo yareka gukina filme.

Yagize ati “Maze kubibona ahantu henshi nsigaye njya kuririmba bakanyita Rukara aho kumpamagara Amag. Ibi rero bishobora gutuma izina ryanjye rya muzika risibangana.

Uretse n’ibyo kandi, hari aho nakinnye ndi umujura muri filme. Nshobora kujya ahantu wenda nahura n’abantu birukankana umujura nanjye bakamfata kubera ko bazi ko nanjye niba kandi ndengana.

Ni byinshi mbese bigiye gutuma mfata umwanya wanjye nkabanza nkatekereza ku kintu kimfitiye inyungu cyane muri  ibi byose. Kuko abantu benshi bahamya ko no gukina mbigerageza”.

Yakomeje avuga ko filme nyarwanda zirimo kugenda ziterimbere uretse ko amafaranga atari yazamo menshi ngo bibe byatunga umuntu ariko kazi akora gusa.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish