Digiqole ad

Basket Zone 5: Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere rigiye kubera mu Rwanda

 Basket Zone 5:  Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere rigiye kubera mu Rwanda

Amakipe 19 akomoka mu bihugu birindwi ari by’Africa birimo u Rwanda ari narwo ruzakira amarushanwa, Ethiopia, Misiri, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo niyo azitabira irushanwa rizatangira tariki ya 4- 11 Ukwakira, 2015 imikino yose izabere kuri Petit Stade Amahoro.

Richard Mutabazi yemeza ko imikino izagenda neza n'ubwo nta baterankunga benshi babonetse
Richard Mutabazi yemeza ko imikino izagenda neza n’ubwo nta baterankunga benshi babonetse

Iri rushanwa ry’akarere ka 5 mu mukino w’intoki wa Basketball, aho Ikipe imwe mu bagore n’amakipe abiri mu bagabo, azahatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika muri uyu mukino.

Biteganyijwe ko Irushanwa ry’abagore rizaba mu Ugushyingo, naho mu bagobo amarushanwa azaba mu Ukuboza.

Aganira n’itangazamakuru, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda( FERWABA) Richard Mutabazi, yavuze ko Ingengo y’imari izakoreshwa muri iri rushanwa ingana na miliyoni 25 zatanzwe na Ministeri ifite imikino mu inshingano zayo kuko ngo nta wundi muterankunga iri rushanwa ryabonye.

Amakipe azahagararira u Rwanda ni Espoir na CSK mu bagabo na APR BBC n’Ubumwe mu bagore ubu akaba ari mu myiteguro iri gukorerwa kuri Stade Amahoro.

Ibirori byo gufungura irushanwa bizaba ku cyumweru guhera saa kumi z’umugoroba (16h), bikazakurikirwa n’umukino ufungura irushanwa uzahuza Espoir BBC yo mu Rwanda n’indi kipe izamenyekana hamaze gukorwa tombola.

Amakipe azaturuka mu mahanga aratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish