Digiqole ad

Rwanda: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibiryo bifite intungamubiri

 Rwanda: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibiryo bifite intungamubiri

Itangazo by’iyubakwa ry’uru ruganda ryasohowe na RDB

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushora imari mu bikorwa byo kubaka uruganda ruzatunganya ibiryo bikize ku ntungamubiri, uyu mushinga izawufatanyamo n’ikigo Africa Improved Foods Ltd (AIF); mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abatuye akarere kurya neza by’umwihariko abakene.

Itangazo by'iyubakwa ry'uru ruganda ryasohowe na RDB
Itangazo by’iyubakwa ry’uru ruganda ryasohowe na RDB

Africa Improveed Foods Ltd ni ikigo gihuriwe n’ibindi bigo aribyo Royal DSM, FMO, DIAF na IFC. Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyageneye abanyamakuru, riravuga ko iri shoramari rihuriwe, ibiryo bizakorwa bizajya bigera ku bantu miliyoni imwe buri mwaka.

RDB ivuga ko uru ruganda ruzubakwa i Kigali nibura ruzaha akazi abasaga 230 mu gihe abahinzi b’imbere mu gihugu 9 000 bazatezwa imbere n’uko umusaruro w’ibyo beza uzaba ufite isoko.

Itangazo rivuga ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatangira mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka wa 2015.

AIF ni ikigo gihuriweho na Royal DSM (Global Life Sciences and Materials Sciences Company), FMO (Dutch development bank), DFID (Impact Acceleration Facility) kigenzurwa na CDC Group plc (UK government’s Development Finance Institution) n’ikigo cy’iterambere cya Banki y’Isi kitwa International Finance Corporation.

Abakiliya ba mbere b’ibizakorwa n’uru ruganda ni Ikigo cya UN gishinzwe ibiribwa WFP/PAM izaba ibinye igisubizo cy’aho yakura ibyo kurya bikenewe n’abatuye Akarere ka Africa y’Uburasirazuba na Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi mu baturage.

Ibi biryo bizajya bikorwa mu bihingwa byera mu Rwanda nk’ibigori na soya, hakazajya havangwamo amavuta n’izndi ntungamubiri.

Abantu ba mbere bazajya bagenerwa iryo ibyo biribwa ni abagore batwite n’abonsa, n’abana muri rusange, uretse abana batarageza amezi atandatu, byose biri mu rwego rwo guca ukubiri n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana, avuga ko u Rwanda rwasabye ko hakoreshwa ibigori n’ibindi bihingwa byera mu Rwanda kugira ngo abahinzi babone isoko.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga zose ngo abahinzi b’imbere babone isoko rurambye. Kuba hazakoreshwa ibigori na soya mu kuzakora ibiryo bifite intungamubiri, ubu bufatanye ni intambwe izatuma intego igerwaho.”

Ute Schick, Umuyobozi wa AIF asanga ubufatanye nk’ubwo mu ishiramari ari ikimenyetso cy’uko ishoramari ryagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi harimo n’iki kijyanye n’imirire mibi.

Ati “Twishimiye gufashwa n’abafatanyabikorwa bishyize hamwe ngo bakore ibiribwa bizagirira akamaro Africa. Ubushake bwacu buzatuma abenshi babona akazi ndetse abahinzi b’imbere mu gihugu babone isoko ku musaruro wabo.”

Icyegeranyo giheruka gusohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko u Rwanda rwakoze neza mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyaguhumbi MDGs, ariko mu bijyanye n’imirire mibi mu bana uwo muhigo ntiwagezweho.

Abana 38% baracyagwingira abagera kuri 2% barananutse bikabije, Leta ikaba yariyemeje ko igihe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • inganda nkizi ni ingenzi mu gihugu cyacu n;akarere dutuyemo muri rusange.uru ruganda ruziye igihe pe kandi ntirwabura abakiliya uko byagenda kose

  • Amen Amen! Ni ruze n’abakuru tuzaryaho! Si abana n’abagore gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish