Kaminuza zirasabwa gushyiraho amahirwe yateza imbere urubyiruko
Ku wa gatatu muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (UTB) yahoze ari RTUC, habereye amarushanwa hagati y’abanyeshuri ba barwiyemezamirimo ndetse n’abacuruzi bagera kuri 60, muri bo 15 babashije gutsinda bazahabwa inkunga y’amafaranga mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yakanguriye abari bitabiriye iki gikorwa umuco wo kwihangira imirimo kuko bizafasha Leta muri gahunda yo kugabanya ubushomeri mu gihugu.
Yagize ati “Iki gikorwa turagishima cyane, kuko kiraganisha ku cyerekezo cy’igihugu cyo kugira ngo urubyiruko rusohoke, rwihangire imirimo, ahubwo turashishikariza Kaminuza zose gushyiraho gahunda ya ba rwiyemezamirimo, ariko bagashyiraho n’abarimu bazajya babikurikirana na nyuma yo kubahemba kugira ngo bakomeze batere imbere.”
Mbabazi yakomeje avuga ko kwihangira imirimo bizagabanya ubushomeri bwinshi mu rubyiruko kuko bizafasha mu gutanga akazi ku bantu benshi mu gihugu.
Iyi gahunda imaze imyaka ibiri, ubuyobozi bw’icy’iyi Kaminuza buvuga ko kwigisha abanyeshuri kwihangira imirimo bamaze kubigira umuco.
Kabera Callixte umuyobozi mukuru wa UTB yavuze ko amarushanwa hagati y’abanyeshuri n’abacuruzi ku cyo bita ‘Business plan competition’ bamaze kubikora inshuro ebyiri mu myaka bikab buri mwaka.
Impamvu ngo ni uko umunyeshuri atari umuntu uri mu kirwa, ahubwo akorera mu muryango ukeneye gutezwa imbere na we.
Yagize ati “Abatsinze tuzabaha inkunga y’amafaranga ndetse abarimu bazabafasha kugereza igihe imushinga yabo kuri banki kuko dufite abarimu babihuguriwe.”
Kabera Callixte yakomeje avuga ko buri mwaka bakira imishinga igeze kuri 60, bagatoranya iyatsinze neza, kugeza igihe bashungura bagasigarana nibura imishinga 15 ikazahabwa inkunga.
Murenzi Michel umunyeshuri muri UTB watsinze muri aya marushanwa yavuze ko bimufitiye akamaro kanini cyane, kuko we yatangiye kwikorera kuva mu mwaka wa 2008, ariko ubu yabashije gushinga inzu itunganya amafoto (studio photo) ku buryo ageze ku nyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri afite kuri banki.
Yagize ati “Kuko maze gutsinda bizamfasha kongera ubushobozi mu bucuruzi bwanjye, bityo nzabasha kongera abakozi kuko nari mfite umukozi umwe mpemba ku kwezi.”
Murenzi arashishikariza urundi rubyiruko kwihangira imiro kandi bagakunda ibyo bakora kugira ngo barusheho gutera imbere.
Umwaka ushize muri aya marushanwa uwa mbere yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50, abandi bagenda batwara miliyoni 10.
Ikindi ni uko bahawe amahugurwa y’ibyumweru bibiri. Ababashije gutsinda kuri iyi snhuro bagera kuri 15, muri bo umunani ntabwo ari abanyeshuri ni abacuruzi basanzwe.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
1 Comment
nubusanzwe kaminuza nkizi zakagombye guha ubumenyi abazisohokamo bakazagira icyo bamarira igihugu bageze hanze aho kwirirwa babungana amabarurwa asaba akazi ahubwo bakagahanga bakaha abandi
Comments are closed.