Month: <span>October 2015</span>

Rayon yatsinze Mukura 2 – 0

Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampionat y’u Rwanda, ikipe nkuru mu Rwanda zo mu Ntara y’amajyepfo zari zahuye ariko zikinira i Kigali, Rayon Sports ibasha gutsinda Mukura VS ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na ba rutahizamu Davis Kasirye na Pierrot Kwizera. Mu mikino ibiri iheruka Rayon Sports yari yanganyije na Etincelles ndetse iheruka gutsindwa […]Irambuye

Rwanda Day LIVE: Nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko abanyarwanda bose ndetse n’ababa mu mahanga igihugu cyabo kibazirikana kandi gikeneye umusanzu wabo mu kubaka igihugu, ndetse avuga ko n’abari mu mahanga badashyigikiye inzira u Rwanda rufite uyu munsi nabo bahawe ikaze mu Rwanda kuko ngo u Rwanda […]Irambuye

Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka. Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata. Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore […]Irambuye

Nigeria: Ibisasu byaturikiye Abuja byahitanye abantu 18

Urukurikirane rw’ibisasu byaturikiye ahantu hatatu hatandukanye mu murwa mukuru Abuja byahitanye abantu 18 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Ibisasu bibiri byabanje guturikira mu gace kitwa Kuje, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ku biro bya Polisi, undi yiturikirizaho igisasu mu isoko. Ikindi gisasu cyaturikiye ahahagarara imodoka mu gace kitwa Nyanya. Nta mutwe wigambye iby’iki gitero ariko nk’uko bisanzwe haketswe ko […]Irambuye

Afghanistan: Ingabo za Amerika zarashe ibitaro abaganga 9 barapfa

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wamaganye bikomeye igitero cy’indege cyagabwe ku bitaro by’uyu muryango ahitwa Kunduz muri Afghanistan. Medecins Sans Frontieres (MSF) yatangaje ko abaganga 9 bishwe muri icyo gitero, abandi bantu benshi barimo abarwayi n’abarwaza ntiharamenyekana umubare w’abapfuye. Iki gitero cy’indege cyamaze iminota 30 kandi ubuyobozi bw’ingabo za Amerika n’iza Afghanistan zafatanyije muri icyo […]Irambuye

Ni bande baje muri Rwanda Day?

Ni Abanyarwanda baba cyane cyane mu mahanga baturutse mu bihugu birenga  20, bari mu ngeri zitandukanye, abanyeshuri, abarimu, abakora ubucuruzi, urubyiruko n’abakuru. Mu bihugu bitandukanye baturutsemo harimo ababa mu Buholandi, uko bigaragara  nibo benshi, Ubutaliyani, Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, Turkiya, Sweden, Norvege, Denmark, Uburusiya, Espagne ndetse na Portugal. Muri aba Banyarwanda harimo kandi n’abavuye Canada, Leta […]Irambuye

Rwanda Day LIVE i Amsterdam…. Mushikiwabo ati “Perezida ari hano

Ihuriro rya munani rihuza abanyarwanda baba mu mahanga; Rwanda Day, rigiye gutangira i Amsterdam mu Buholandi…Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bine nibo bategerejwe. Umubare munini w’aba wamaze kugera kuri RAI Amsterdam ku nzu mberabyombi iberaho iri huriro….Kurikira Umuseke ku makuru arambuye kandi buri kanya kuri iri huriro…. 12.35PM: Abamaze kugera aha bari kwitegura […]Irambuye

Aho Rwanda Day igiye kubera harahurira imbaga y’abanyarwanda

Mu mujyi wa Amsterdam ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hageze abanyarwanda benshi cyane baje kwitabira Rwanda Day ya munani. Barahurira kuri uyu wa gatandatu kuri nyubako mberabyombi ya RAI Amsterdam baganira cyane ku cyo bakora nk’abanyarwanda baba hanze mu guteza imbere igihugu cyabo. Mbere y’iri huriro kuri uyu wa gatanu habanje inama […]Irambuye

Abacungamutungo babiri barakekwaho kunyereza imisoro ingana na Miliyoni 350

Kuri uyu wa gatanu, tariki 02 Ukwakira, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje umugabo n’umugore bakora umurimo w’ubucungamutungo bakekwaho  ubufatanyacyaha n’abo bakorera ibaruramari mu kunyereza imisoro igera kuri Miliyoni 350 bakoresheje inyemezabwishyu z’impimbano. Dorcella Mukashyaka, Umuyobozi wa RRA wungirije ushinzwe Serivise z’abasora yavuze ko aba bafashwe bakoranaga na Kompanyi yitwa ‘Quincallerie des Anges’. Ati “Iyo […]Irambuye

Jah Bone D agiye gusohora indirimbo ivuga ubutwari bwa President

Umuhanzi Jah Bone D ukora umuziki we munjyana ya Reggae ubarizwa mu gihugu cya Switzerland agiye gusohora indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame. Uyu muhanzi yatangarije Umuseke ko mu minsi mike aza gushyira hanze indirimbo “LET THEM TALK”. Yasabye abakunzi b’injyana ya reggae n’abandi kuba bihanganye kuko ngo indirimbo iri busohorwe bidatinze. Jah Bone D […]Irambuye

en_USEnglish