Digiqole ad

USA: Umusore w’imyaka 26 yiciye abanyeshuri muri Kaminuza

 USA: Umusore w’imyaka 26 yiciye abanyeshuri muri Kaminuza

Umusore witwa Chris Harper-Mercer yaraye yinjiye muri Kaminuza iri ahitwa The Umpqua Community College arasa abanyeshuri yahasanze hanyuma abapolisi nawe baramurasa.

Abatabazi baje gutabara abakomeretse
Abatabazi baje gutabara abakomeretse

Amakuru The New York Times yahawe na Polisi aravuga ko ngo uriya musore yari yarokamye n’urwango ndetse ngo aherutse kwandika kuri blog ye ko yumvise yishimiye igikorwa cyo kwica abanyamakuru bo kuri televiziyo imwe yo muri USA, mu mezi yashize, akavuga ko Vester Flanagan, wabikoze ari intwari.

Nyuma y’ibyabaye, President Obama yongeye kwibutsa abaturage ko igihugu cyabo ari cyo mu byateye imbere kigifite abantu batunze kandi bakoresha intwaro mu buryo buhitana abandi , yongeraho ko biteye isoni.

Yasabye abanyamerika bafite ibitekerezo bifatika ku mitungire n’i mikoreshereze y’intwaro mu basivili bazabitanga mu gihe cyo kwiyamamaza gukorwa n’abifuza kuzayobora USA, bityo ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa muri USA bukagabanyuka cyangwa bugahagarara burundu.

Uyu musore niwe wishe abantu
Uyu musore niwe wishe abantu
Iiri sasu ni rimwe muyo bivugwa ko yakoreshejwe yica bariya bantu
Iiri sasu ni rimwe muyo bivugwa ko yakoreshejwe yica bariya bantu
Abapolisi bashinzwe gutabara aho rukomeye bari baje kureba niba hari abandi bagizi ba nabi
Abapolisi bashinzwe gutabara aho rukomeye bari baje kureba niba hari abandi bagizi ba nabi
Abaturage basohowe hanze ngo basakwe
Abaturage basohowe hanze ngo basakwe

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu musore yakoze amahano. Ariko Obama yirengagiza ko ari Leta ye itanga ziriya mbunda. Si ubwa mbere avuga ko bidakwiye kuzitunga ariko abivuga aruko hari ubwicanyi bwabaye. Shame to Obama

  • hah harya wa muzungu wishe abirabura mu rusengero ko polisi itaje kumuhiga gutya? cg ngo imurase?lol ahubwo yamusanze aho ari imwambika bar proof vest ngo hatagira umurasa akamukomeretsa,hhaahhh kuko yari yishe abirabura kandi ariyo ntego ya america kumaraho abirabura bose,bityo ubarashe afatwa nk amata y abashyitsi,lol

Comments are closed.

en_USEnglish