USA: Umusore w’imyaka 26 yiciye abanyeshuri muri Kaminuza
Umusore witwa Chris Harper-Mercer yaraye yinjiye muri Kaminuza iri ahitwa The Umpqua Community College arasa abanyeshuri yahasanze hanyuma abapolisi nawe baramurasa.
Amakuru The New York Times yahawe na Polisi aravuga ko ngo uriya musore yari yarokamye n’urwango ndetse ngo aherutse kwandika kuri blog ye ko yumvise yishimiye igikorwa cyo kwica abanyamakuru bo kuri televiziyo imwe yo muri USA, mu mezi yashize, akavuga ko Vester Flanagan, wabikoze ari intwari.
Nyuma y’ibyabaye, President Obama yongeye kwibutsa abaturage ko igihugu cyabo ari cyo mu byateye imbere kigifite abantu batunze kandi bakoresha intwaro mu buryo buhitana abandi , yongeraho ko biteye isoni.
Yasabye abanyamerika bafite ibitekerezo bifatika ku mitungire n’i mikoreshereze y’intwaro mu basivili bazabitanga mu gihe cyo kwiyamamaza gukorwa n’abifuza kuzayobora USA, bityo ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa muri USA bukagabanyuka cyangwa bugahagarara burundu.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu musore yakoze amahano. Ariko Obama yirengagiza ko ari Leta ye itanga ziriya mbunda. Si ubwa mbere avuga ko bidakwiye kuzitunga ariko abivuga aruko hari ubwicanyi bwabaye. Shame to Obama
hah harya wa muzungu wishe abirabura mu rusengero ko polisi itaje kumuhiga gutya? cg ngo imurase?lol ahubwo yamusanze aho ari imwambika bar proof vest ngo hatagira umurasa akamukomeretsa,hhaahhh kuko yari yishe abirabura kandi ariyo ntego ya america kumaraho abirabura bose,bityo ubarashe afatwa nk amata y abashyitsi,lol
Comments are closed.