Digiqole ad

Gusaza si ugusahurwa ahubwo ni ubutunzi

 Gusaza si ugusahurwa ahubwo ni ubutunzi

Abageze mu zabukuru bafatiye igihugu runini n’Isi yose muri rusange

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru, umwe muribo witwa Ladislas Gahamanyi utuye mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke.rw ko abavuga ko gusaza ari ugusahurwa baba bibeshya.

Abageze mu zabukuru bafatiye igihugu runini n'Isi yose muri rusange
Abageze mu zabukuru bafatiye igihugu runini n’Isi yose muri rusange

Muzehe Ladislas yanenze abakiri bato batekereza abageze mu zabukuru baba ari injiji zitazi aho Isi igeze, agasanga ahubwo abageze mu zabukuru ari ibigega bihunitse ubwenge ntagereranywa.
Yitanzeho urugero avuga ko akurikiranira hafi ibibera mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

Ati: “Uvuga ko iyo dushaje dusahurwa aba yebeshye cyane. Ubu nzi ko uwari uyoboye abahiritse ubutegetsi muri Burkina Fasso ari muri Ambasade aho yahungiye kandi wasanga hari abikiri bato mbirusha.”

Kuri we ngo imyaka umuntu amaze ishobora kugira ingaruka ku ruhu rwe cyane kurusha uko yazigira ku bwonko bwe.

Ahuje n’intego igamijwe uyu mwaka yo gutunganya imijyi ibereye abageze mu zabukuru, Gahamanyi yasabye Leta gukomeza gushyira ingufu mu myubakire yorohereza abageze mu zabukuru kugera aho bakeneye services mu buryo bworoshye.

Buri taliki ya 01, Ukwakira buri mwaka Isi yose yibuka abageze mu zabukuru uruhare bagize kandi bakigira mu mibereho y’abatuye Isi.

Kuri uyu munsi amahanga ararebera hamwe ingaruka iterambere mu myubakire rigira ku mibereho y’abageze mu zabukuru ndetse n’uruhare aba bagize muri ryo.

Umwaka utaha hateganyijwe inama izarebera hamwe icyakorwa ngo abageze mu zabukuru barusheho kwishimira imyubakire y’ubu.

Muri 2030 biteganyijwe ko abantu batandatu ku bantu icumi bazaba batuye mu mijyi kandi abenshi bazaba ari abageze mu zabukuru.

Urubuga rw’Umuryango w’abibumbye ruvuga ko muri 2050 abageze mu zabukuru bazaba ari miliyoni 900.

Kubera izi mpamvu, bigaragara ko mu minsi iri imbere bizasaba za Leta gutunganya imijyi kugira ngo izabashe gusubiza ibibazo by’abageze mu zabukuru.

Mu gusubiza ibibazo by’abageze mu zabukuru, bizasaba ko imijyi iba irimo ibikorwa remezo bihendutse, byizewe kandi bifite ubushobozi bwo gutuma bakora imirimo yabo bisanzuye.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Sekarama se yaba yaribeshye?!!! Uzi kubona abandi biyuriza bus Wowe ugakenera ugufata ukuboko?! Na Rugamba kandi yaragize ati “cya kivi nateruye kirananiye ndikamase NGO ncyuse ndasusumira cyananiye nkibyuka…….” ubwo we nawe yaribeshye?! Muraza kumbwira!

  • yaribeshye maze bati umusaza n umwana n umurwayi ni bamwe!

Comments are closed.

en_USEnglish