Month: <span>September 2015</span>

Indirimbo ‘Vuba Vuba’ umukino wa Dj Zizou kuri Safi na

Iradukunda Zizou uzwi nka Al Pacino ni umwe mu ba DJs bakunze guhuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe. Zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa cyane wavuga nka ‘Niko nabaye, Fata Fata’ n’izindi. Kuri ubu mu ndirimbo yagiye hanze yahurijemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Christopher, Knowless, Urban Boys na Dany Vumbi yongeye guteza urujijo […]Irambuye

Ubwirakabiri bw’ukwezi bwagaragaye mu gicuku cya none

Hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa mbere, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku isi hagaragaye ubwirakabiri bw’ukwezi. Kwagaragaye mu gihe kirenga isaha imwe kose gutukura. Ibi nta kidasanzwe cyane kibirimo nk’uko Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda yari yabitangarije […]Irambuye

Rulindo: ku “Kirenge cya Ruganzu” hatangiye kubyazwa amadovize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu. Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera […]Irambuye

Museveni yasabye Isi gutega amatwi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’ibihugu bigize Umuryango mpuzamahanga w’Abibumbye, UN, kuri uyu wa gatanu mu nama yari igamije kwigira hamwe uko imirongo migari igamije iterambere rirambye(Sustainable Development Goals)yazagerwaho, President wa Uganda, Yoweli Museveni yabibukije ko niba bashaka ko isi itera imbere bakwiriye gutega amatwi kandi bagaha agaciro ijwi ry’Abanyafrica kuko nabo bafite uruhare mu […]Irambuye

Ngoma: Ubuyobozi burahigira umwanya wa mbere mu mihigo ya 2015/16

Kuwa 25 Nzeri 2015, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hateraniye inama mpuzabikorwa y’akarere igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 hanasinywa imihigo mishya ya 2015/16. Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’intara bwibukije abayobozi b’imidugudu ko aribo iyi mihigo igomba gushingiraho by’umwihariko bakaba basabwe kuzajya baza muri iki gikorwa bazanye ibyifuzo […]Irambuye

Mu muganda Urubyiruko rwagaragaje inyota yo kubaka igihugu

*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye

DRC: Africa y’Epfo izacyura abasirikare 50 bashinja ibyaha

Abasirikare 50 bakomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa, S.A) bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbyi zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO bazacyurwa bahite bagezwa imbere y’inkiko. Aba basirikare bashinjwa ibyaha byo gukora ibihabanye n’amabwiriza y’akazi nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’ingabo muri iki gihugu yatangaje ko bari […]Irambuye

MINAGRI n’Amabanki barimo kwiga impamvu abahinzi badahabwa inguzanyo

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2015, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yahurije hamwe Amabanki bafatanya mu mushinga PASP (Post Harvest and Agriculture Business Support Project) utera inkunga imishinga y’abahinzi hagamijwe kugabanya umusaruro utakara no kowongera agaciro mu rwego rwo gukemura inzitizi zigaragara mu gutanga inguzanyo, kuko ngo mu mishinga irenga 100 yakozwe n’abahinzi mu myaka ibiri […]Irambuye

Ibihugu 5 bya EAC biri guhuza ibisabwa mu kwandikisha imiti,

I Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri, habaye inama yo gusobanurira abacuruza imiti (Pharmacists) bikorera n’abandi ibikorwa byo kugeza imiti ku isoko bireba harimo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuzima n’iy’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, iby’uko ibihugu bitanu bya EAC bishaka guhuza amabwiriza agenga imiti n’akamaro bifite. Abari muri iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa […]Irambuye

en_USEnglish