DRC: Africa y’Epfo izacyura abasirikare 50 bashinja ibyaha
Abasirikare 50 bakomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa, S.A) bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbyi zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO bazacyurwa bahite bagezwa imbere y’inkiko.
Aba basirikare bashinjwa ibyaha byo gukora ibihabanye n’amabwiriza y’akazi nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo.
Umuvugizi w’ingabo muri iki gihugu yatangaje ko bari baratse uburenganzira umuryango w’abibumbye ngo babe bakwirukana izo ngabo zabo zitwaye nabi.
Aba basirikare bitwaye nabi mu kazi bazahita bashyikirizwa urukiko rwa gisirikira muri Afurika y’Epfo, bashinjwa gushyira mu byago izindi ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa.
Igihugu cy’Afurika y’epfo gifite ingabo zigera ku 10 000 mu zigize MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Afurika y’Epfo yatangiye kugira ingabo muri Congo kuva mu 1999 ariko mu 2003 nibwo umubare wongerewe nyuma y’amasezerano y’amahoro yari amaze gusinywa.
SABC
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubonye bacyuwe bose !!!
Bihorere turaje tubacyure, kuko ntacyo bakimazeyo
Bihorere turaje tubacyure, kuko ntacyo bakimazeyo. N’ubundi abanyarwanda nitwe nararibonye mukuzana amahoro muri RDC
sha inkotanyi mulisumbukuruza, mwatungijeyo utuzuru mukabona icyo imbwa yaboneye kw’iliba
Comments are closed.