Month: <span>September 2015</span>

Banki y’Isi yemeje umushinga wa Miliyoni 79 $ uzahuriza imipaka

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa Banki y’Isi bwemeje inkunga ya Miliyoni 79 z’Amadolari ya Amerika ($) agiye gushyigikira umushinga wo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda. Banki y’Isi ivuga ko uyu mushinga wiswe “Great Lakes Trade Facilitation Project” uzafasha abacuruzi […]Irambuye

Huye: Banenze abaturage bashaka kurya batakoze

Kuwa gatandatu tariki 26 Nzeri mu gikorwa cy’umuganda rusange umuyobozi mu karere ka Huye yanenze bamwe mu baturage bashaka kurya batakoze bishora mu ngeso zo kwiba utw’abandi, abibutsa ko bagomba gukora cyane ngo haboneke ibibatunga, ndetse ko ntawe ugomba gushaka kurya kandi atakoze. Cyprien Mutwarasibo Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu watanze […]Irambuye

Umwe ari i Kigali undi Stockholm ariko barebana; umutangabuhamya yashinje

*Umutangabuhamya yashinje Berinkindi barebana hifashishijwe Video Conference *Berinkindi ari muri Sweden umushinja ari ku Kimihurura ya Kigali *Yavuze ko agereraranyije Abatutsi baguye ku gasozi ka Nyamure bagera mu 10,000 *Mu bicaga abantu; yavuze ko yiboneye Berinkindi Claver atema umwana w’umuhungu Ni mu rubanza ruri kubera mu gihugu cya Sweden; kuri uyu wa 28 Nzeri; Urukiko […]Irambuye

Teta Diana nta Label yumva yajyamo

Araririmba akanandika indirimbo mu njyana zitandukanye zirimo Afro-beat, Pop ndetse na Gakondo. Azwi nk’umuhanga kuri live music mu ndirimbo ze ndetse no mu ndirimbo z’umuhanzikazi Kamaliza akunze gusubiramo. Teta Diana avuga ko atari yakenera kuba hari label iyo ariyo yose bakorana mu buryo bwo gukora ndetse bakarushaho kumenyakanisha ibihangano bye. Ibi abitangaje nyuma y’aho byavugwaga […]Irambuye

Burundi: Nyangoma asanga Nkurunziza yararushije ingufu abamurwanya

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, Leonard Nyangoma yatangarije yatangaje ko ubutegetsi bwarushije intege abigaragambyaga, asaba ko amahanga yafatira Nkurunziza ibihano bikaze kugira ngo yemere ibiganiro. Léonard Nyangoma kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ayobora Ihuriro y’amashyaka atavuga rumwe na Leta, rivuga ko riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha […]Irambuye

Ubwongereza bugiye kohereza ingabo muri Somalia na Sudani y’Epfo

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yatangaje ko igihugu cye kigiye nacyo gutanga umusanzu mu guhashya iterabwoba muri Africa cyohereza ingabo muri Somalia na Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’umuryango w’abibumbye kurwanya Al Shabaab no muri Sudani y’amajyepfo mu ntambara hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo. Ku ikubitiro Ubwongereza ngo burohereza abasirikare 70 muri Somalia kurwanya Al […]Irambuye

Burera: Umuforomo yabuze nyuma yo ‘gufasha’ umukobwa gukuramo inda

Kuri iki cyumweru Police y’u Rwanda, ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Cyeru, yataye muri yombi umukobwa ukekwaho gukuramo inda abifashijwemo n’umuforomo wo ku kuri centre de Sante ya Ndongoozi mu murenge wa Cyeru. Uyu muforomo akaba yahise abura amenye ko ari gushakishwa. Saveline Nyirasengesho, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ndongoozi yabwiye Umuseke ko Dusabimana […]Irambuye

Stuttgart: Murwanashyaka na Musoni bayoboraga FDLR bakatiwe imyaka 13 na

Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Nzeri, Ubutabera bwo mu Budage bwakatiye igifungo cy’imyaka 13 Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR, n’igifungo cy’imyaka Umunani (8) Straton Musoni wari umwungirije, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara. Aba bahamijwe ibyaha byakorewe abaturage ba Congo Kinshasa bikorwa n’umutwe bari bayoboye. Abo bagabo bombi bari bakurikiranyweho ibyaha n’ibibishamikiyeho […]Irambuye

Abaraperi 5 batazi kurapa kuri Neg G The General

Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General ni umwe mu baraperi bakunze kugenda bumvikana mu ndirimbo zigaruka kuri bagenzi be ‘Beef’. Yashyize hanze amazina y’abaraperi batanu biyita ko bakomeye mu Rwanda kandi ngo aribo ba mbere batazi kurapa. Ni nyuma y’igihe kinini uyu muraperi asa naho atagarukwaho n’itangazamakuru cyane kubera amwe mu masomo avuga […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu BITANU ku Isi bifite umutekano wa

Raporo ku mutekano, amategeko n’imitegekere “Gallup Global Law and Order” y’umwaka wa 2015, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano uhagije ku buryo abantu batembere mu ijoro nta mpungenge bafite. Ibihugu bya Singapore na Hong Kong nibyo biza ku mwanya wa mbere n’amanota 91%, Norway ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota […]Irambuye

en_USEnglish