Digiqole ad

Ibihugu 5 bya EAC biri guhuza ibisabwa mu kwandikisha imiti, kuyitumiza no kuyikora

 Ibihugu 5 bya EAC biri guhuza ibisabwa mu kwandikisha imiti, kuyitumiza no kuyikora

Basobanurirwa inyandiko ikubiyemo amabwiriza ajyanye n’imiti azakoreshwa mu bihugu bitanu bya EAC

I Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri, habaye inama yo gusobanurira abacuruza imiti (Pharmacists) bikorera n’abandi ibikorwa byo kugeza imiti ku isoko bireba harimo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuzima n’iy’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, iby’uko ibihugu bitanu bya EAC bishaka guhuza amabwiriza agenga imiti n’akamaro bifite.

Basobanurirwa inyandiko ikubiyemo amabwiriza ajyanye n'imiti azakoreshwa mu bihugu bitanu bya EAC
Basobanurirwa inyandiko ikubiyemo amabwiriza ajyanye n’imiti azakoreshwa mu bihugu bitanu bya EAC

Abari muri iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (East African Community), basobanuriwe amabwiriza ajyanye n’ibizajya bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutumiza umuti hanze, inzira azajya acamo asaba n’inzego azajya anyuraho.

Nk’uko byasobanuwe mu biganiro binyuranye, ndetse no mu nyandiko zifashishwaga mu nama, ibihugu bya EAC byiyemeje guhuza amategeko ajyanye n’iby’imiti mu rwego rwo korohereza abashoramari no gufasha ko imiti yagerera ku gihe ku isoko.

Mwesigye John Patrick wo mu Bunyamabanga bwa EAC ushinzwe ibijyanye no guhuza amabwiriza n’ibindi bisabwa kugira ngo imiti ibe yagezwa mu gihugu, avuga ko inama ifite akamaro ku batumiza bakanacuruza imiti, na Minisiteri zibishinzwe, kumenya ibyo guhuza amabwiriza ajyanye no kwemerera ’imiti kwinjira, mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, kugira ngo abakora iyo miti mu nganda bagendere ku mabwiriza amwe.

Yagize ati “Hari imbogamizi y’uko buri gihugu cyari gifite amabwiriza yacyo atandukanye n’ibindi kandi ibyo dushaka twese ari bimwe. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa kugira ngo twese duhuze amabwiriza, bijyane no guca imbogamizi mu bucuruzi kugira ngo imiti ijye ibonekera igihe ku isoko.”

Yavuze ko aba bari mu nama aribo bateguye ayo mabwiriza yemejwe na Ministeri zishinzwe Umuryango wa EAC mu bihugu bitanu muri Nzeri 2014, igikorwa ngo ni ugushishikariza abantu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ajyanye no kwandikisha imiti n’ibindi bisabwa kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Imwe mu mbomizi zikiriho zagaragajwe n’abitabiriye inama, hari izijyanye n’igihe ntarengwa imiti igomba kumara ku isoko.

Uko bimeze ubu ngo buri gihugu cyari gifite igihe cyacyo imiti imara ku isoko, hamwe bafite imyaka ibiri, abandi itatu ndetse n’itanu, Mwesige akavuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo icyo gihe gihuzwe muri buri gihugu cya EAC.

Kabatende Joseph umuyobozi ushinzwe ‘Pharmacy’ muri Ministeri y’Ubuzima, avuga ko kuba ibihugu bya EAC bihuriye mu muryango w’ubucuruzi, ngo hagomba no kujyaho inzego zihuriweho, ari na yo mpamvu mu 2012 hatangijwe uburyo bwo guhuza amabwiriza ajyanye n’imiti na ‘Pharmacy’.

Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda hari byinshi rwigiye ku bindi bihugu byari bisanzwe bifite ibigo ibishinzwe imiti n’Ibiribwa bikomeye, mu nama zitandukanye ariko ngo na rwo rwasangije ibyo bihugu uburyo bwo kwihutisha itangwa rya serivisi.

Yavuze ko dosiye ijyanye no gutumiza imiti mu Rwanda idashobora kurenza iminsi itatu muri Minisiteri y’Ubuzima mu gihe ahandi mu bihugu bisangiye narwo umuryango wa EAC, dosiye ishobora kumara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.

Kabatende avuga ko hari ikigo Leta yari igiye gushyiraho cyitwa ‘Rwanda Food and Medecine Authority’, ariko ngo icyo kigo cyaje kuvaho bitewe na gahunda yaje yo guhiriza hamwe ibigo bikora ibintu bimwe.

Icyo kigo cyitwaga RICA, ngo igihe itegeko rigishyiraho rizaba ryemejwe gishobora kuzaba aricyo gishingwa izo serivisi zo kwandikisha imiti, Minisiteri y’Ubuzima yo ikazaba ikora politiki no kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

Abimana R Eugene umwe mu bikorera batumiza bakanacuruza imiti, avuga ko muri iyi gahunda hakiri inzitizi y’uko abatumiza imiti basabwa kuyandikisha, ariko mu Rwanda bakaba batishyuzwa nk’uko ahandi bikorwa.

Ibyo ngo bizitira kwiyongera kw’abakozi bakora muri serivisi zo kwandika imiti no gusuzuma dosiye, bigatuma imiti itinda kuba yakwinjira mu kibuga (kugera aho abayikeneye bari).

Avuga kwishyura nibitangira bizatuma abakozi biyongera n’imiti ikagerera ku isoko ku gihe, ngo bizatuma habaho guhangana ku isoko ndetse n’igiciro cy’imiti kigabanuke.

Yagize ati “Kuba ibihugu byose bizaba byahuje uburyo bwo kwandika imiti, bizafasha abacuruzi kuba bahererekanya imiti, umwe ari mu gihugu iki n’iki, akaba yakoherereza mugenzi we umuti wemewe aho ari, bitewe n’uko aho azaba ari n’aho ashaka kohereza bose bazaba bazi ko uwo muti uhari wemewe.”

Ku bwe ngo yumva Leta y’u Rwanda yakwihutisha gushyiraho urwo rwego ruzaba rushinzwe izo serivisi, kugira ngo abacuruzi badasigara inyuma ugereranyije n’abo mu bihugu biri mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Guhuza amabwiriza ajyanye n’imiti mu bihugu byose bigize Africa y’Iburasirazuba, bizafasha abacuruza gucuruza mu isoko ryagutse rigizwe n’abaturage miliyoni 143 aho gucururiza mu gihugu kimwe.

Mwesigye John Patrick wo mu bunyamabanga bwa EAC
Mwesigye John Patrick wo mu bunyamabanga bwa EAC
Semana Edmond ushinzwe kugenzura no kwandika imiti muri Minisiteri y'Ubuzima asobanura ayo mabwiriza azagenga EAC
Semana Edmond ushinzwe kugenzura no kwandika imiti muri Minisiteri y’Ubuzima asobanura ayo mabwiriza azagenga EAC
Abimana R Eugene ukora ibijyanye no gutumiza no gucuruza imiti asanga urwego rushinzwe ibyo kwandikisha imiti rukenewe
Abimana R Eugene ukora ibijyanye no gutumiza no gucuruza imiti asanga urwego rushinzwe ibyo kwandikisha imiti rukenewe
Abitabiriye iyi nama
Abitabiriye iyi nama

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish