Digiqole ad

Museveni yasabye Isi gutega amatwi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

 Museveni yasabye Isi gutega amatwi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’ibihugu bigize Umuryango mpuzamahanga w’Abibumbye, UN, kuri uyu wa gatanu mu nama yari igamije kwigira hamwe uko imirongo migari igamije iterambere rirambye(Sustainable Development Goals)yazagerwaho, President wa Uganda, Yoweli Museveni yabibukije ko niba bashaka ko isi itera imbere bakwiriye gutega amatwi kandi bagaha agaciro ijwi ry’Abanyafrica kuko nabo bafite uruhare mu iterambere ry’Isi.

President Museveni asanga UN ikwiriye guhindura imiterere igashyiramo amaraso mashya
President Museveni asanga UN ikwiriye guhindura imiterere igashyiramo amaraso mashya

Iyi nama yatangiye ku wa Mbere w’iki Cyumweru turi kurangiza ikaba yarangiye kuribwa Gatanu.
Politiki Isi yose izahuriraho ya SDGs izamara imyaka 17 ikaba ije isimbura MGS (Millennia Development Goals), bamwe bashinja ko itageze kubyo yifuzaga nk’uko byasobanuwe mu ntangiriro zayo muri 2000.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ubuyobozi bwa UN guhindura imiterere n’imiyoborere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kugira ngo Isi yose ikiyumvemo.

Kuri Museveni ik’ingenzi si ukuvuga ko Isi yateye imbere ahubwo ni ugufashanya bigamije kuzamura imibereho y’abatagira kivurira harimo abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abandi.

Museveni yemeza ko mu gihe Africa yashyiraga mu bikorwa ibyari bikubiye muri MDGs yageze ku bintu bigaragara harimo kuzamura urwego rw’ubuzima bwiza mu mibereho y’abaturage n’ubukungu, ubuzima no kwishyira ukizana kw’ikiremwa muntu nk’uko Sunday Monitor yabyanditse.

Kuri we ngo uburinganire bwagezweho mu rugero rugaragara, inganda zirushaho gukora neza, ibidukikije birushaho kwitabwaho ndetse n’uburenganzira bwa muntu burubahwa.

MDGs zashyizweho muri 2000 kugeza muri 2015 kugira ngo abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bagere ku rwego rushimishije mu iterambere.

Ubu ibihugu 195 bigize Umuryango w’Abibumbye byemeranyijwe ko bigomba gukorera hamwe bikazagera ku ntego za SDGs mu myaka 17 iri imbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo bihugu bikiri mu nzira yamajyambere bigomba kubanza kwigobotora abanyagitugu babihinduye akarima kabo.Uyu amaze imyaka irenga 28 kubutegetsi.

Comments are closed.

en_USEnglish