Mu muganda Urubyiruko rwagaragaje inyota yo kubaka igihugu
*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka
*United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza,
*STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto,
*Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane
Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo inyuranye yo gufasha abatuye mu Mujyi wa Kigali, abamotari, abanyonzi, abatwaza abantu mu isoko ndetse n’abigisha gutwara imodoka, basukuye ubusitani bateye mu gishanga cya La Palisse, bakaba bagaragaje umuco wo kuzamurana n’inyota bafite yo kubaka igihugu.
Habimana Francois uhagarariye United Driving School ku rwego rw’igihugu, avuga ko baje mu muganda mu rwego rwo kuzuza inshingano mu gusukura ahantu basinyiye nk’imihigo n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukora isuku buri wa gatandatu w’umuganda.
Driving School ni urubyiruko 18 rwishyize hamwe rugamije kwigisha abandi gutwara imodoka no kubegera aho bari mu gihugu hose.
Uru rubyiruko rwiyemeje kugabanya igiciro rwigishirizagaho imodoka amafaranga angina na 10% kuri bagenzi babo bari mu muganda. Ubusanzwe bigisha imodoka ku mafaranga 90 000, bakaba bakorera mu gihugu hose.
Habimana Francois yatangarije Umuseke ati “Ubutumwa twaha urubyiruko, ni ugukura amaboko mu mufuka rugakora, kuko burya ugira aho uva n’aho ugera, ariko iyo wicaye ntabwo ushobora gutera imbere, ariko iyo ukoze cyangwa haba hari icyo utabashije ukegera bagenzi bawe bakurusha ubushobozi ukabasaba ubujyanama, icyo gihe bigufasha kugira icyo ugeraho, ukabaho kandi ukabaho neza.”
United Driving school yanatanze igare kuri umwe mu rubyiruko ukora akazi ko kunyonga igare witwa Ndagijimana Fabien wo muri koperative yitwa ATAVEKI Kagarama Kicukiro, wari ugaragaje ko akeneye uburyo bwamufasha kubona ubwisungane mu kwivuza.
Ndagijimana Fabien wahawe igare yabwiye Umuseke ko yishimiye guhabwa igare, ati “Navuye mu rugo ntazi ko biri bushoboke, nakomye amashyi ndishimye cyane rwose.”
Ngarambe Daniel umujyanama muri STRAMORWA, Sindika y’abakora umwuga wo gutwara moto i Kigali, yemereye buri umwe mu rubyiruko rw’abanyonzi uzabasha kubona ibyangombwa byo gutwara moto, kuyimuha nka Sindika.
Iyi STRAMORWA ngo mu mwaka ushize batanze moto zisaga 1200 kandi ngo sindika yabona na moto 3000 ikazitanga ku mwaka.
Ati “Twifuza ko nk’iri gare twaturutseho, ntidukwiye kwibagirwa barumuna bacu, twumva ko dufite umuhate wo kubafasha kwiga amategeko y’umuhanda, kubafasha bakabona akazi kuko natwe turabyibuka hari igihe bajyaga batubwira ngo ntimufite ibyangombwa, ariko Leta iradufata ntiyatujugunya, natwe nk’imbaraga zubaka tumva twafasha abandi kuzamuka.”
Fred Mufurukiye Umuyobozi muri Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye urubyiruko kuba ijisho haba mu kwibutsa abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano no kugira isuku.
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko gukunda igihugu no gukunda umurimo.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko mu bakoze umuganda, harimo ba karani ngufu, abari aba Marine (bibaga Nyabugogo), bari abantu bari ku ruhande (batitaweho) ariko ubu ngo biteje imbere bava ku rwego rwo gusabiriza barigira.
Yagize ati “Nta we ukwiye gusuzugura umurimo, umurimo wose iyo uwushyizeho ubwenge, n’umutima ukawukora neza ukugirira akamaro. Umurimo wose ukora ukawitangira, kandi uwo ari wo wose akora akawukora awukunze, gusudira, gukora umusatsi ntabifate nk’umwuga ucirirtse.”
Yasabye urubyiruko kwirinda uburaya n’ibiyobyabwenge, ati “Ejo ni heza, be kwica ubuzima bwabo uyu munsi, baharanire ejo heza ariko bisaba gukora none, kugira ubuzima bwiza, gukunda igihugu, kwitangira umurimo uwo ariwo wose.”
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
Kabeho Rwanda
Rubyiruko, mumenye ko ari mwe mbaraga z’igihugu, mukore mutikoresheje maze twiyubakire igihugu tuberewe no kwita iwacu
RENDEZ VOUS 2017 TUZAPFA CYANGWA DUKIRE PAKA AVUYEHO
Comments are closed.