APR FC ntiyatsinze Police FC ku bw’abakinnyi batamenyeranye – Rubona
Mu mukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya Police FC n’ikipe ya Gisilikare APR FC, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Ni umukino wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa gatanu, imbere y’imbaga y’abakunzi ba ruhago, bari bitabiriye ku bwinshi, kureba uko aya makipe abiri akomeye mu Rwanda, bategereje kureba uko yisobanura.
APR FC ni yo yatangiye neza mu mukino, Iranzi Jean Claude azamukana umupira ku munota wa 12, aza kurekura ishoti rikomeye, umuzamu Emery Mvuyekure wa Police FC ntiyabasha kurikuramo.
Igice cya mbere cy’umukino, amakipe yose yakinaga neza, ariko ukabona ko APR FC ihererekanya neza kurusha ikipe ya Police FC, ariko na yo ntigere imbere y’izamu kenshi.
Igice cya kabiri cy’umukino kihariwe n’ikipe ya Police FC, yasatiraga bikomeye ikipe ya APR FC, bamwe mu bakinnyi ba APR FC, basaga nk’abarushye, batangira kugenda bavamo, ari na ko Police FC yongeramo imbaraga.
Rubona Emmanuel, umutoza mukuru wa APR FC tuganira yatubwiye ko kutamenyerana n’ikipe ari yo ntandaro yo kuba batatsinze uyu mukino.
Ati: “Ntabwo Twabonye umwanya uhagije wo gukora imyitozo, kuko bamwe bari mu ikipe y’igihugu mu bakinnyi bacu, abandi baragiye mu mikino ya gisilikare.”
Yongeyeho ati “Ntabwo nishimiye gutakaza amanota atanu mu mikino itatu, ariko haracyari umwanya, tugiye gukomeza kongeramo imbaraga, turebe ko hari aho twagera.”
Umutoza Kassa Andre wa Police FC. We umukino wagenze uko yifuzaga, usibye udukosa twakozwe mu gice cya mbere.
Yagize ati: “Nari nasabye abakinnyi banjye kuza gucunga uruhande rwa Iranzi, bakamubuza gutera mu izamu, ariko batinze kubikora, aterera ishoti kure, atwinjiza igitego kare. Nishimiye uko twakinnye mu gice cya kabiri, kuko amakosa twagerageje kuyagabanya, inota 1 tubonye si bibi cyane.”
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Police FC: Emery Mvuyekure, Uwihoreye Jean Paul, Mwemere Ngirinshuti, Twagizimana Fabrice, Heritier Turatsinze, Imran Nshimiyimana, Kalisa Rachid, Tuyisenge Jaques, Ngomirakiza Hegman, Isaie Songa, Jaques Tiyisenge.
APR FC: Olivier Kwizera, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert (C), Rwatubyaye Abdoul, Usengimana Faustin, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Janvier Benedata, Mugenzi Bienvenu, Ndahinduka Michel, Iranzi Jean Claude.
Mu barebye uyu mukino harimo abakinnyi n’umutoza ba Rayon Sports, ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi.
Amafoto NGABO/UM– USEKE
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
10 Comments
Rubona rwose yabeshye kuko APR FC iri ma makipe afite abakinnyi bamaranye igihe bivuze ko bamenyeranye bihagije. No mu ikipe y’igihugu nibo benshi kuko barenga kimwe cya kabiri!
Uyu mutoza nashakire ikibazo ahandi mbere y’uko bamusubiza muri Academy y’ikipe!!!
Ariko se ubundi yatoje he? Uretse ko n’ikipe atoza ari isanzwe uretse utundi dukoryo tugenda twinjiramo uko shampiyona igenda yicuma…
Ariko nkawe kalisa iyo uvuze ngo Equipe nisanzwe ushaka kumvikanisha ko ariko yibirwa ubwo uba ushingiye kuki koko? nonese ntubizi ko umukinnyi wese mwiza uba mu rwanda APR imugura! ubwose wahera he uvuga ngo Equipe irasanzwe? ubwose iyo ufana niyo idasanzwe yirirwa itsindwa umusubirizo? mwagiye mureka amatiku adafite aho ashingiye,APR nishake umutoza ufatika maze urebe ngo turarushaho kuba ubukombe tutitaye kurwango rwamafuti mwanga Apr,nonese ubu ko iri gutsindwa nukuvuga ko abayibira batareba cyangwa ntabwo amanota iri gutakaza abarwa!mujye muvanaho amatiku ahubwo mwemere intege nke zanyu mwere n’intege zababarusha.
@ uwiyise MBAAA…
Ninde se utazi ko APR FC bayibira iyo bigeze ahakomeye? Vana amatiku aho ahubwo ari wowe! Ikindi kandi uzige gutandukanya APR na APR FC kuko ndabona utazi aho bitandukaniye.
Mugerageze kwiyubaha APR FC ntibayibira kuko iyaba bayibira yarikuba irigutsinda kandi ibyo ntanubwo mwakagobwe kubitindaho kuko nta ekipe idatsirwa bibaho kandi nibashake umutoza ushoboye maze isubire mubihe byayo noneho abavuga kobayibira bakomeze bavuge
Izi ni ikipe zizakurikira Atraco igihe n’igihe kuko hari igihe Leta izisubiraho ikajya ifasha amavubi gusa
ubajije ikipe yangwa n’abnyarwanda benshi bakubwira APR 99% by’abanyarwanda kubera kwibirwa ibitego no kubishya ruhago abayikunda ni abayiriraho gusa naho bose barayanga naho ikipe ikundwa na benshi ntakindi bayica ni Gigundiro 98%by’abyanyarwanda bayikundira kuryoshya ruhago no kwirwanaho idakenesha Leta umutungo wayo uva mubafana gusa naho andi makipe ntakundwa ntanangwa!.
iyo mvugo ngo ABAKINNYI BAKINANA MW’IKIPE IMWE KANDI BAFATANYIJE URUGAMBA RWO GUTSINDA CG GUTSINDWA bali hamwe mu kibuga bambaye JEZE zisa ngo batsinze cg ngo batsinzwe kuko bamenyeranye cg batamenyeranye ntabwo ali imvugo yumvikana neza, ahubwo haba hali izindi parametres ie parameters zatuma ibyo bibaho.
Thanks.
mwese muzafane rugby kuko niyo ifite abantu bafite ingufu byibuze wakwishimira kureba,naho kuvuga ngo APR,ngo RAYON,ngo POLICE ibyo muzahora mumarira adashira.abenshi muzicwa no kurwara imitima,n’ibibazo by’ubwonko.ubwo rero muhitemo.
mwese muzafane rugby kuko niyo ifite abantu bafite ingufu byibuze wakwishimira kureba,naho kuvuga ngo APR,ngo RAYON,ngo POLICE ibyo muzahora mumarira adashira.abenshi muzicwa no kurwara imitima,n’ibibazo by’ubwonko.
mwese ndabona muzarwara imitima ahubwo nabagira inama yo gufana RUGBY
Comments are closed.