Digiqole ad

Indirimbo ‘Vuba Vuba’ umukino wa Dj Zizou kuri Safi na Knowless

 Indirimbo ‘Vuba Vuba’ umukino wa Dj Zizou kuri Safi na Knowless

Indirimbo ‘Vuba Vuba’ umukino hagati ya Knowless na Safi

Iradukunda Zizou uzwi nka Al Pacino ni umwe mu ba DJs bakunze guhuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe. Zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa cyane wavuga nka ‘Niko nabaye, Fata Fata’ n’izindi.

Indirimbo 'Vuba Vuba' umukino hagati ya Knowless na Safi
Indirimbo ‘Vuba Vuba’ umukino hagati ya Knowless na Safi

Kuri ubu mu ndirimbo yagiye hanze yahurijemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Christopher, Knowless, Urban Boys na Dany Vumbi yongeye guteza urujijo ku rukundo rwa Safi na Knwoless aba bakaba barigeze gukundanaho.

Amwe mu magambo yumvikana muri iyo ndirimbo aho Knwoless ndetse na Safi baririmba, umwe aba abwira undi ko batandukanijwe n’uburangare ndetse no gutinda gufata umwanzuro.

Aho Safi aririmba agira ati “Nta muhwe abatagiri bangiriraga nabaga nikundiye umwana bakamuyora. Abandi ngo mushyire mu mago kandi nkiri mutoya”.

Naho Knowless hari aho agira ati “Wari umwana utazi aho biva naho bigana. Isomo niba utararifashe bazongera bakwereke. Isomo niba utararifashe uzongera ubabare”.

Uku gusa naho aba bahanzi umwe asa n’utunga undi urutoki ku burangare bwabaye mu rukundo rwabo, basanga ari umukino wakozwe na Dj Zizou dore ko ngo bajya kuririmba umwe atari akuriranye n’undi.

Mu kiganiro aba bahanzi bose bagiranye na Radio 10, bavuze ko bajya kuririmba ibitero byabo bitari bikurikiranye ndetse ko aho Knowless yaririmbye aheruka yari akurikiranye na Christopher.

Safi abajijwe niba ibyo yaririmbye koko ari inkuru yamubayeho, yavuze ko ntaho bihuriye n’ubuzima bwe ahubwo ari amagambo yakoresheje nk’umuhanzi.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Djs4XNVM0aE” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • J’aime la chanson vubavuba de dj zizou al pachino. S’il vs plait envoie-moi les paroles et si possible la traduction a mn adresse e-mail: [email protected]

  • J’aime la chanson vubavuba de dj zizou al pachino. S’il vs plait envoie-moi les paroles et si possible la traduction.

Comments are closed.

en_USEnglish