Digiqole ad

Ubwirakabiri bw’ukwezi bwagaragaye mu gicuku cya none

 Ubwirakabiri bw’ukwezi bwagaragaye mu gicuku cya none

Ukwezi kwagaragaye gusa gutya mu gitondo cya none

Hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa mbere, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku isi hagaragaye ubwirakabiri bw’ukwezi. Kwagaragaye mu gihe kirenga isaha imwe kose gutukura.

Ukwezi kwagaragaye gusa gutya mu gitondo cya none
Ukwezi kwagaragaye gusa gutya mu gicuku cya none.  Photo/Umuseke

Ibi nta kidasanzwe cyane kibirimo nk’uko Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda yari yabitangarije Umuseke mu ntangiriro z’uku kwezi, bigendanye n’ibyariho bivugwa ko kuri uyu wa 28 hazaba ibintu bidasanzwe.

Bene ubu bwirakabiri bubaho iyo izuba, Isi n’Ukwezi biri ku murongo umwe.

Isi ihagarika imirasire y’izuba ijya imbona nkubone kugera ku kwezi bityo ku rundi ruhande rw’isi haboneka umuyobe.

Dr Nkundabakura avuga ko ubwirakabiri bw’ukwezi  buba igihe ukwezi (mu rugendo rwako ruzenguruka Isi) kwihisha mu muyobe utewe n’uko izuba riri mu rundi ruhande rw’isi dutuyeho.

Birumvikana ko ubwirakabiri buba nijoro kandi hafi mu ntangiriro z’ukwezi cyangwa mu mpera zako.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere abarebye mu kirere cyari gifite ijuru rikeye, babonye ukwezi kugenda guhindura ibara, igice cyamurikaga kigenda gihinduka umutuku.

Ni ibintu byamaze igihe kirenga amasaha atatu ariko ukwezi kose gutukura byamaze igihe kigera ku isaha imwe.

Mu bihugu byateye imbere habayeho kureba ibi bintu bidasanzwe abantu bateraniye ahabugenewe bari buze kubyitegereza neza.

Ubwirakabiri nk’ubu buheruka mu 1982 bukazongera kuba mu 2033.

Ukwezi kuzongera kugaragara gutya mu kirere cy'u Rwanda mu 2033
Ukwezi kuzongera kugaragara gutya mu kirere cy’u Rwanda mu 2033. Photo/Umuseke
Aha ni mu kirere cya Syria
Aha ni mu kirere cya Syria
Mu kirere cy'i Sydney muri Australia naho ukwezi kwagaragaye muri ubu buryo
Mu kirere cy’i Sydney muri Australia naho ukwezi kwagaragaye muri ubu buryo

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Ibi nibyo ureke byabisahuriranda by’ingirwabapastor bihahamura abantu kugirango bironke ntagihe ibibimenyetso bitabayeho Kuva isi yaremwa.uyu mwarimu ni umuhanga yaranyigishije physique. Bjrakwiye gutandukanya la foie et la science. Biruzuzanya ariko ntanakimwe gihuye n’ikindi

    • Kosora ni la foi ntabwa ari la foie

    • ubwose ubatukiye iki, kuba utemera ibyo bemera ntibyagakwiye gutuma utukana, nta waguhatiye kubyemera ni ngombwa kugira ikinyabupfura kandi kuba phenomène runaka yasobanurwa na science ntibivanaho ko cyaba ikimenyetso kivuye ku Mana kuko n’ibyaremwe byose science irabisobanura kandi byararemwe n’Imana

      • urakoze kumukosora. naho ubundi ibyo yari yanditse bisobanure inyama y,umwijima si ukwemera.

    • bavuga fa foi hapana foie umwijima,igitigu…..

    • “foie” bivuga inyama yitwa umwijima, iba mu nda mu ruhande rw’iburyo…mujye mukoresha indimi mwumva neza !

  • Gutukana bihanwa n’amategeko wisebya abakozi b’Imana , hakana ibyo utemera uvuge ibyo utekereza ariko jya wirinda gutukana ngo ingirwabapasitori nta soni ugira wa mugabo we ufite indangagaciro nkeya cyane.

    • Abakozi ba shitani

  • dore uburere bike kabsa ahubwo

  • Imperuka izaba ryari?

  • Genda Gitwaza nda kwemeye urintumwa yanyaga Sani kab isaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Intumwa ya Nyagasani cyangwa intumwa ya internet? Ariko mwaretse kwigiriza nkana ku banyarwanda koko?

    • Gitwaza numushushamutwe!

  • TUBWITA UBWIRAKABIRI IYO ARI UBWA KU MANYWA (ECLIPSE SOLAIRE).
    IYO ARI NINJORO(ECLIPSE DE LA LUNE)BABWITA BATE?

  • wowe wiyise Kabeho jmv, nkubwo koko ututse abakozi b’imana bagutwaye iki> icyo utemera ningombwa ngo ugitukanire,,,, urababaje cyane ahubwo uwa kureba neza yasanga ufite ikibazo cyo mu mutwe.

  • yego nibyo gukebura uyu muvandimwe utukanye, kuko nkanjye sinemera imana ariko singombwa gutuka abayemera.gusa icyo navuga kuri ibi byabaye ku kwezi, birashoboka ko science yaba ifite aho ihurira na religion, ahubwo jye nkemeza ko religion ivana ukuri kwayo muri science

  • uwiteka Imana nahabwe icyubahiro kuko atajya akoza isoni abamwiringira, naho abavuga ngo geography nibyo koko ariko bibuke ibyo nubwenge bw’isi ariko byose birashoboka imbere y’Imana kuko niyo itegeka izuba n’ukwezi n’isi bikoreraho rero inama nabaha nukurushaho gukiranuka kuko ntawuzi umunsi nigihe.murakoze.

  • @ JOYCE ;ni byiza nawe ukosoye aho wanditse ngo “NTABWA” hoya wari kwandika ” NTABWO ”

    Erega bavandimwe mwimike umuco wo koroherana byuje urukundo…, ataribyo turaganisha umuryango nyarwanda ahabi !!!

  • ikiza nuko abantu bakwihana bakagarukira Imana. kuko Imana yifuza ko Bose bakizwa. ikimenyetso cyaboneka kitaboneka, habeho kwihana habeho kuyoboka inzira ikwiye ariko gukizwa.

  • Abemera imana mumenyeko mubyo yavuze byose bizagaragara muminsi yanyuma byaragaragaye none bikubwiyiki? Ese ntiyaba arigihe cyokwisuzuma ko imburira zaje?

    • Imburira zahozeho, ntabwo zije ubu! Ibyo ni bya bihuha byanyu!

      Mwagiye muhora mwiteguye, mukareka gukura abantu imitima

  • Bantu b’Imana Kuba ibintu by’Imana bisobanurwa na Science si ikibazo. Kuko Byose n’Imana yabiremye.

    Njye Ndasenga, ibyo Gitwaza yavuze narabibonye ariko sinigeze mbiha umwanya. Kuko nanjye ndasenga.

    Ariko icyantangaje, nuko najye nerose ib’iminsi yanyuma (rapture) ejo 27th, Mbona ibintu ni dange.

    Ntawe uhatira abantu kubyemera, ariko bantu mwizera Yesu…., Please musubira ku gukiranuka, Ijambo ry’Imana, Umurimo, Gusenga. No mu gihe cya nowa niko byari biri. Bararyaga, bararongoraga, baranywaga, kandi ntamutu utekereza ko Isi yabarangiraho.

    Rero……… buri wese mu mwanya we nkuko Daniel yabibwiwe: Ababi; bazakomeza kuba babi, bamwe bzacishwa mu ruganda, abera bakomeze bezwe.

    Imana ibahe Umugisha!

    • Nibyo rwose abo kubwa Noah bakatubereye ikitegererezo. Iminsi y’imperuka yo tuyirimo kandi twayinjiyemo cyera. Mureke guca imanza ahubwo mwezwe mwizere YESU KRISTO muzabone ubugingo.

  • Nanjye icyo mbona , aho kugira ngo abantu bakurwe umutima n’ubuhanuzi buvuga ku minsi ya nyuma kandi koko biragaragara keretse udasoma bibiliya, aho kugira ubwoba ahubwo byakagombye guhwitura abantu, bakava mu byaha bakihana, aho kuba mu bwoba. Ubundi umuntu wihannye kandi ufitanye ubusabane n’Umwami Yesu, uyu nta bwoba agira kuko aba azi ko isaha iyo ariyo yose naza bajyana. Mbona rero igituma abantu bagira ubwoba bakavuga ari uko wenda bumva batiteguye. Ariko inzira nta yindi ni ukwihana ibyaha tukemera kuyoborwa na YESU. Bizatumara ubwoba bwose kuko umwuka we uza gutura muri uwo muntu wihannye akamuha umutima we

  • Sha muratubeshye mu Rwanda ntibwahageze. Ariya masaha hagati ya saa cyenda nari hanze nta kidasanzwe nabonye. Birashoboka ko ahandi byabaye ariko mu Rwanda no nitegereje bihagije kandi nabyutse aribyo nshaka kureba

    • Muna ibyo uvuga ni ukuri! Aha ntabyahabaye, ukwezi kwendaga kurenga ndetse hari n’ibicu byinshi. Jye saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’imwe nari ahirengeye, mfite n’indebakure. Impamvu nabikoze ntyo nari nasomye kuri yahoo news uko bizagenda n’ibibazo byaba biriho bitagenze gutyo( ukwezi kuba umutuku: ni ikimenyetso cy’uko pollution itarangiza ikirere cy’isi cyane!). Iby’impruka byo abantu bajye batuza, ni iya système actuel des choses. Hari abazibonera ihinduka rya gahunda y’imikorere y’ibintu kandi benshi, hari n’abatazabibona bazaba barapfuye mbere cyangwa bazahitanwa nizo mpinduka. Kandi nta muntu n’umwe uzi igihe bizabera. Abashaka kurya utw’abandi nibo bahimba ibihe batanasobanukiwe ibyo aribyo. Bumbura ibitabo usome, jya kuri internet usome ujijuke, we kubeshywa n’abashushanyi. Biriya byose abenshi baba babisomye mbere, bakabibeshyeshya abadasoma.

      • Turkey na Muna: Njye ibi byose nabyiboneye n’amaso. Kuriya kwezi nakubonye. Birumvikana ko biterwa n’aho wari uri, n’isaha warebeyeho.
        Nari mu mugi wa Musanze. Ubwirakabiri bwatangiye saa 3:15 ukwezi gutangira kuba guto buhoro buhoro. Saa 4:10 niho ukwezi kwatangiye kuba umutuku. Hafi ya saa 5:00, ibicu byatangiye kuza bitwikira ukwezi. Nagerageje gufata amafoto nkoresheje digital Camera, ariko mu gihe ukwezi kwabaga umutuku, umwijima wari wiyogeye ku buryo gufata amaforo bitashobokaga.

  • ngaho nimujye aho ngo isi irarangiye munanirwe no gukora no kwita ku nshingano zanyu none se nirangira bizabamarira iki? kuki abigisha bakomeza kwigisha abantu bagendeye ku mperuka? ubu se buri munsi abantu ntibapfa mujye munanirwa kwihana ngo buri munsi mube mwiteguye murangarire imperuka? rwose imperuka nta gisobanuro na gito ifite kubuzima bw’iteka. guhora witeguye nibwo bwenge kuko ntawuzi umunota n’isogonda

  • Urakoze muvandimwe Aloi. Ukoze synthèse nziza cyane, buri wese yari akwiye kugenderaho, ari abemera ari n’abatemera. Buri wese akwiye kuzuza inshingano ze, mu bworoherane no mu bunyanagamugayo. Buri wese agira imperuka ye, kandi niyo yaba iya benshi, ikibi ni ugupfa nabi ufite umutima uhangayikishijwe n’ibyo wiyagiriza utatunganyije. Biranditswe ngo “ntawe uzi umunsi, n’igihe” keretse Uwiteka. Abandi bavuga ngo beretswe, cyangwa ngo bahishuriwe, ibyo birabareba! A bon entendeur salut!

  • 2 Corinthians 3:…..Si notre Evangile est encore voilé, il est voilé pour ceux qui périssent;
    4: pour les incrédules dont le dieu de ce siècle a aveuglé l’intelligence, afin qu’ils ne vissent pas briller la splendeur de l’Evangile de la gloire de Christ, qui est l’image de Dieu.

    “…In whom the god of this world hath blinded the minds of them which believe not, lest the light of the glorious gospel of Christ, who is the image of God, should shine unto them.”

    Le dieu de Ce siècle = the god of this world

    Note: Ko numva ngo muzi gusoma se, none mwasomye n’ibi?
    None abahanuzi b’ibinyoma ntabwo muzi imana bakorera? Imwe ishaka ko abantu boyoberwa ukuri ngo barimbuke? None se niba Ijambo ry’IMANA ritubwira ko ntawe uzi umunsi n’isaha , abandi bagatangira kutubarira amasaha n’iminota, ubwo mwebwe ntimubona abo bakozi ari abande?……….
    Nimujye mugira ubwenge ,mumenye ko abakozi b’imana y’iki kinyejana ,imana y’iyi si, bamaze kuba benshi. Le monde entier ( la terre toute entière) est sous la domination du …….bimenye ntarabivuga.

  • 1 Rois 22:22
    L’Eternel lui dit: Comment? Je sortirai, répondit-il, et je serai un esprit de mensonge dans la bouche de tous ses prophètes. L’Eternel dit: Tu le séduiras, et tu en viendras à bout; sors, et fais ainsi!

    ………..hahaha!!!! nushaka hariya handitse ” prophètes” hasimbuze ” apôtres”

    Éphésiens 2:2
    dans lesquels vous marchiez autrefois, selon le train de ce monde, selon le prince de la puissance de l’air, de l’esprit qui agit maintenant dans les fils de la rébellion.

    …..Hahaha..”les fils de la rébellion”. abo nibo rero birirwa bahanura ibinyuranyije n’ijambo ry’IMANA nzima.

    • Pundit habuze gato ukanyemeza! Great inputs! Ariko kubwira ab’iki gihe ni nko gusiga amavuta le Diable.

Comments are closed.

en_USEnglish