Teta Diana nta Label yumva yajyamo
Araririmba akanandika indirimbo mu njyana zitandukanye zirimo Afro-beat, Pop ndetse na Gakondo. Azwi nk’umuhanga kuri live music mu ndirimbo ze ndetse no mu ndirimbo z’umuhanzikazi Kamaliza akunze gusubiramo.
Teta Diana avuga ko atari yakenera kuba hari label iyo ariyo yose bakorana mu buryo bwo gukora ndetse bakarushaho kumenyakanisha ibihangano bye.
Ibi abitangaje nyuma y’aho byavugwaga ko ashobora kuba yifuzwa n’amwe mu mazu akomeye mu Rwanda asanzwe akorana n’abandi bahanzi bakunzwe cyane.
Muri ayo mazu harimo Touch Records iherutse kuvamo abahanzi nka Green P, Tony, Producer Fazzo ndetse na Producer Karamuka Junior umenyerewe nka Multsyteme.
Mu kiganiro na Isango Star, Teta Diana yatangaje ko nta nzu bari bagirana amasezerano uretse ko bitaraba ngombwa kuri we kuba hari iyo bagirana amasezerano.
Yagize ati “Kujya muri Touch Records ntabwo nigeze ngirana ibiganiro byimitse n’ubuyobozi bwayo. Uretse ko kuri njye numva bitaraba ngombwa ko ngira label runaka dukorana”.
Teta Diana, King James, Meddy na Massamba Intore bari mu bahanzi bazajya mu Buholandi muri Rwanda Day iteganyijwe gutangira ku wa 03 Ukwakira 2015.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
2 Comments
teta urarenze ndagukunda sana
nizo kurya imitsi abahanzi uzabanze ushishoze
Comments are closed.