Digiqole ad

Burundi: Nyangoma asanga Nkurunziza yararushije ingufu abamurwanya

 Burundi: Nyangoma asanga Nkurunziza yararushije ingufu abamurwanya

Leonard Nyangoma ubu ni we uhanganye bikomeye na Perezida Pierre Nkurunziza bari kumwe mu ishyamba mu 1993 ari inyeshyamba

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, Leonard Nyangoma yatangarije yatangaje ko ubutegetsi bwarushije intege abigaragambyaga, asaba ko amahanga yafatira Nkurunziza ibihano bikaze kugira ngo yemere ibiganiro.

Leonard Nyangoma ubu ni we uhanganye bikomeye na Perezida Pierre Nkurunziza bari kumwe mu ishyamba mu 1993 ari inyeshyamba
Leonard Nyangoma ubu ni we uhanganye bikomeye na Perezida Pierre Nkurunziza bari kumwe mu ishyamba mu 1993 ari inyeshyamba

Léonard Nyangoma kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ayobora Ihuriro y’amashyaka atavuga rumwe na Leta, rivuga ko riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha no gushyiraho Leta yubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Burundi (Cnared).

Mu kiganiro yagiranye na RFI kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri, yanenze bikomeye Perezida Nkurunziza, avuga ko kuvuga ko amahoro yagarutse mu Burundi ari ukwirengagiza nkana ukuri, ndetse amushinja gushaka kwica akamaraho abaturage be, ariko ngo Abarundi ntibazabimwemerera.

Abajijwe uko ibintu bimeze mu Burundi yagize ati “Igihe Pierre Nkurunziza yemeza ko mu Burundi nta kibazo kigihari, ni ukwirengagiza ukuri ‘cynisme’, ni imvugo y’umunyagitugu.”

Ati “Afite akamenyero ko kuvuga ko igihugu gifite umutekano 99%. Ariko, uzitegereze iyo asohoka mu modoka y’umutamenywa ‘véhicule blindé’ kuva iwe i Mwumba kugera Bujumbura ahantu hatarimo na kim 30, imihanda yose igafungwa. Hanyuma, akajya kuvuga ngo nta kibazo gihari. Ahubwo, ikibazo yeteje ubwe cyatangiye gufata indi sura…”

 

Kureka imyigaragambyo mu mahoro, hakiyambazwa intwaro

Leonard Nyangoma yabajijwe ku rupfu rw’uwari inking ya mwamba ya Perezida Pierre Nkurunziza, Gen Adolphe Nshimirimana no kugerwa amajanja k’Umugaba Mukuru w’ingabo Gen Prime Niyongabo niba Atari ikimenyetso ko abigaragambyaga mu mahoro babiretse bagahitamo intambara.

Nyangoma asubiza urupfu rwe yarwamaganiye kure kuko ngo Gen Nshimirimana yashinjwaga ibintu byinshi bibi harimo n’ubwicanyi, ati “Icyifuzo cyacu kwari uko yafatwa agashyikirizwa inkiko akisobanura.”

Nyangoma yabajijwe kuba barasohoye itangazo rivuga ko Nkurunziza ari ku butegetsi budafite umutwe, kandi hazakoreshwa ingufu zose ku kumukuraho byaba ngombwa hakitabazwa intambara, niba atari ugakungurira abaturage kwigumura, indi abihakana yivuye inyuma.

Ati “Dutekereza ko umwanzuro w’intambara ari ikintu kigoye cyane, bitoroshye gufata, ariko bizaterwa n’abaturage ubwabo, ariko mugomba kumenya ko ugomba kubazwa imvururu ari Leta ya Nkurunziza, abaturage b’u Burundi bashobora gukoresha uburyo bwose mu kwivana ku butegetsi bw’igitugu, mu gihe runaka nibizaba ngombwa.”

Umunyamakuru yamubajije niba ashatse kuvuga ko nubwo nta ntambara iraba ariko bitari kure, undi aseka ati “Twizeye ko inzira zose zitararangira kugira ngo Nkurunziza abe yagaruka mu murongo mwiza, ariwo w’ibiganiro. Turasaba inshuti z’u Burundi by’umwihariko abadashyigiye manda ya gatatu ya Nkurunziza, kumushyiraho igitutu, bakamufatira ibihano bikomeye kugira ngo yemere ibiganiro.”

Nyangoma ushimira ibihugu bimwe byaciye imikoranire n’u Burundi avuga ko ubwo Nkurunziza azafatirwa ibihano bikaze, nko gufatira imitungo ye, guhagarika imikoranire na we, igihugu kikabura amafaranga yo guhemba abakozi, ngo azabasha kumva icyo gukora.

Nkurunziza na Nyangoma bose babaye inyeshyamba mu mutwe wa Cndd-Fdd, ariko Nyangoma yavuze ko hari uko yabonaga ibintu gutandukanye na Nkurunziza.

Yagize ati “We yari yumva ko igisirikare aricyo kiyobora politiki, twebwe siko tubibona, ni politiki iyobora igisirikare.”

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imera ko watinzwe maze ureke guheza abarundi mubuhungiro kuko nawe nturi shyashya uramuts ugiyeho wowe wakora ibirenze kandi bibi macinya irabamazi nimureke kwicisha rubandarugufi mwe mwibereye mu mahotel akomeye! abandi inzara indwara na SIDA biri kubamarira i Rwanda

  • Kwiyi isi harya ufite umurindi nuzi kwirwanaho ni mu muyoboke ataribyo muraga ahabi yigaramiye mubanze mwisuganye mubone ku mutungura

Comments are closed.

en_USEnglish