Digiqole ad

Umwe ari i Kigali undi Stockholm ariko barebana; umutangabuhamya yashinje Berinkindi Jenoside

 Umwe ari i Kigali undi Stockholm ariko barebana; umutangabuhamya yashinje Berinkindi Jenoside

Muri ziriya ntebe zigaragara muri video, Berinkindi yari yicaye mu ntebe yo hagati iruhande rwe hari umunyamategeko n’umusemuzi

*Umutangabuhamya yashinje Berinkindi barebana hifashishijwe Video Conference

*Berinkindi ari muri Sweden umushinja ari ku Kimihurura ya Kigali

*Yavuze ko agereraranyije Abatutsi baguye ku gasozi ka Nyamure bagera mu 10,000

*Mu bicaga abantu; yavuze ko yiboneye Berinkindi Claver atema umwana w’umuhungu

Ni mu rubanza ruri kubera mu gihugu cya Sweden; kuri uyu wa 28 Nzeri; Urukiko rwa Stockholm rwatangiye kumva Abatangabuhamya bashinja Claver Berinkindi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Rwanda birimo kugira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Nyamure hahoze ari muri komini ya Ntyazo muri Butare. Umutangabuhamya wahereweho mu kumvwa yavuze ko yiboneye Berinkindi ari kwica Abatutsi bari bahungiye kuri aka gasozi akoresheje umuhoro n’amaboko ye.

Muri ziriya ntebe zigaragara muri video, Berinkindi yari yicaye mu ntebe yo hagati iruhande rwe hari umunyamategeko n'umusemuzi
Muri ziriya ntebe zigaragara muri video, Berinkindi yari yicaye mu ntebe yo hagati iruhande rwe hari umunyamategeko n’umusemuzi

Ni ubuhamya bwatangiwe mu Rwanda; imbere y’itsinda ry’Abacamanza boherejwe n’uru rukiko rw’i Stockholm (Stockholm City Court), bukagera kuri Berinkindi n’abandi bacamanza bari muri Sweden hifashishijwe ikoranabuhanga rituma abari kure bavugana barebana.

Mu isuti y’umukara ishati y’umweru, karuvati yirabura n’amataratara, akikijwe n’umusemuzi n’umwunganira mu mategeko, ni ko Claver Berinkindi yagaragaraga mu cyumba cy’iburanisha i Stockholm muri Sweden.

Umutangabuhamya wahereweho mu gutanga ubuhamya; yavuze ko azi Berinkindi mu buryo budashidikanywaho kuko bari basangiye umwuga w’ubucuruzi bakoreraga muri ‘centre’ ya Nyamiyaga (ku mayaga) ndetse ko bajyaga bahurira mu isoko nk’abacuruzi.

Uyu mutangabuhamya yabanje kubazwa bimwe mu byaranze ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye mu Mayaga by’umwihariko abari bahungiye ku gasozi ka Nyamure.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Abatutsi batangiye guhungira kuri aka gasozi ku itariki ya 23 Mata 1994, ari ku munsi wa gatatu, ibitero bigamije kubahitana bigatangira kubagabwaho kuwa gatandatu ariko ko ku nshuro ya mbere n’iya kabiri ntawe byahitanye kuko byameneshwaga n’impunzi z’Abatutsi bari bahungiye aha birwanagaho bakoresheje amabuye yari ari kuri aka gasozi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko kuwa 27 Mata 1994 nabwo ari kuwa gatatu ari bwo igitero cya gatatu cyaje ari rurangiza kiyobowe n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komini bari bafite imbunda na za grenades.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko uretse aba bari bafite intwaro za kizungu hari n’abaturage bari baturutse muri segiteri zihana imbibi na Nyamure baje ari uruvunganzoka bafite intwaro za gakondo nk’imihoro, amahiri, amacumu, imiheto n’ibindi bakagota abari bahungiye ngo bice urokoka amasasu.

Mu cyumba cyabugenewe cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura niho uyu mutangabuhamya yatangiye ubuhamya bwe
Mu cyumba cyabugenewe cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura niho uyu mutangabuhamya yatangiye ubuhamya bwe

Abajijwe umubare w’abari baje kuri iyi nshuro agereranyije n’abazaga ku nshuro ebyiri zabanjirije iyi, yagize ati “bari bikubye nk’inshuro 10, baje baturuka muri segiteri zitandukanye nka Nyamiyaga, Kimvuzo na Nyamure.”

Abajijwe uko yarokotse iki gitero, yagize ati “nari mfite umuhoro natahishaga inkwi; narawufashe ndawubakangisha mbanyuramo ndiruka.”

Uyu mutangabuhamya ushinja yavuze ko aha ari ho yaboneye Berinkindi ari mu bari bagose abantu bari kubica ati “…yari (Berinkindi)abarimo afite umupanga .”

Umushinjacyaha amubajije niba yarabonye Berinkindi ari kwica abantu; yavuze ko uyu mugabo (Berinkindi) yari ari mu gatsiko k’abariho bica abantu barimo umugore; umwana; umugabo ndetse n’umusore wari uri gutemwa na Berinkindi ubwe.

Uyu mutangabuhamya ati “…yari ari kumwe n’abafite ubuhiri; we afite umuhoro; namunyuzeho mukangisha umuhoro nari mfite…yahise atema uwo muhungu.”

Ubushinjacyaha bumubajije niba yaba azi iherezo ry’Abatutsi basigaye bugarijwe n’iki gitero, yagize ati “…nyuma naraje mpasanga imirambo.”

Abajijwe umubare w’abantu baguye aha yagize ati “ni benshi cyane…ngereranyije ni nk’ibihumbi 10.”

Claver Berinkindi n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaritiranyijwe n’umuvandimwe we wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yayo akaza kwitaba Imana.

Kugeza ku itariki ya 09 Ukwakira; itsinda ry’Abacamanza b’ Urukiko rwa Stockholm boherejwe mu Rwanda bazakomeza kumva ubuhamya bw’Abatangabuhamya batandukanye hano mu Rwanda.

Claver Berinkindi ushinjwa afite imyaka 60, mu Rwanda yakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside ariko kuko afite ubwenegihugu bwa Suede niho iki gihugu cyahisemo kumuburanisha nk’uko cyabigenje kuri Stanislas Mbanenande waje gukatirwa gufungwa burundu.

Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga aganira na bamwe mu bacamanza bavuye muri Sweden
Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga aganira na bamwe mu bashinjacyaha bavuye muri Sweden
Itsinda ry'abacamanza boherejwe n'Urukiko rwa Stockholm gukurikirana iby'abatangabuhamya mu rubanza rwa Berinkindi
Itsinda ry’abacamanza boherejwe n’Urukiko rwa Stockholm gukurikirana iby’abatangabuhamya mu rubanza rwa Berinkindi

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish