Digiqole ad

Ubwongereza bugiye kohereza ingabo muri Somalia na Sudani y’Epfo

 Ubwongereza bugiye kohereza ingabo muri Somalia na Sudani y’Epfo

Nanone amahanga agiye kohereza ingabo gukemura ibibazo bya Africa

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yatangaje ko igihugu cye kigiye nacyo gutanga umusanzu mu guhashya iterabwoba muri Africa cyohereza ingabo muri Somalia na Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’umuryango w’abibumbye kurwanya Al Shabaab no muri Sudani y’amajyepfo mu ntambara hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Nanone amahanga agiye kohereza ingabo gukemura ibibazo bya Africa
Nanone amahanga agiye kohereza ingabo gukemura ibibazo bya Africa

Ku ikubitiro Ubwongereza ngo burohereza abasirikare 70 muri Somalia kurwanya Al Shabab n’izindi ngabo 300 muri Sudani y’Epfo mu makimbirane ari yo nk’uko bitangazwa na Reuters

Muri Somalia izi ngabo ngo zizafasha mu gutoza ingabo z’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ziriyo, mu bikorwa by’ubuvuzi, ibarurishamibare no kongera ibikorwa remezo.

Cameron yavuze ko bizeye ko izi ngabo zizagira uruhare mu kugabanya cyangwa kurandura iterabwoba, gushimuta amato n’ikibazo cy’abimukira bava muri biriya bice berekeza iburayi ndetse no mu kugarura amahoro arambye muri ibyo bihugu.

Muri ibibihugu hasanzwe habarizwa ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Africa zishinzwe kugarura amahoro muri byo.

Muri Somalia habarizwa ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Africa zishinzwe kurwanya umutwe wa Al Shabaab ushaka guhirika ubutegetsi bwa Somalia ngo ushyireho ubutegetsi bugendera ku mahame ya kisilamu.

Muri Sudani y’amajyepfo, nyuma y’uko muri 2011 babonye ubwigenge bakiyomora kuri Sudani ya Rugugu, amahoro ntiyarambye kuko mu 2013 Riek Machar wari visi perezida yahise yivumbura kuri perezida Salva Kiir wari washyizweho, imirwano igatangira.

Ubu abarenga miliyoni 2,2 muri iki gihugu bavuye mu byabo barahunga, ibihumbi bimaze kuhasiga ubuzima, abagore n’abakobwa bafatwa bunyago bakagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina n’andi mabi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bazobarasa sha? muzabarirwa inkuru? muzobabaze ibyo bakoreye benewanyu ba USA?

Comments are closed.

en_USEnglish