Month: <span>September 2015</span>

“Kubaka isi isangiye intego bitangirira mu kwemera ko twese tungana”-

Mu gihe hasozwa ibiganiro ku ntego z’ikinyagihumbi (MDG), no kuri gahunda irambye yo kurinda ibyagezweho mu ntego Isi yari yihaye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo kubayobozi batandukanye bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 70 (2015), aho yasabye Isi kunga ubumwe no guca ubusumbane nk’imwe mu nzira z’iterambere rirambye. Perezida Paul Kagame yavuze ko […]Irambuye

Kigali: Polisi yasubije ibikoresho byibwe benebyo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri ku cyicaro cya Polisi ya Remera, habayeho gusubiza abaturage ibikoresho byafashwe byaribwe, birimo za televiziyo, mudasobwo (laptops), n’amatelefone. Umuvugizi wa polisi y’igihugu CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’igihugu yakajije umurego ndetse ishyiramo n’imbaraga zo guhangana n’abakora ibyaha aho bava bakagera. Yaburiye abakora ibyo bikorwa ko bashatse […]Irambuye

Abanyarwanda batangiye gukorera Sosiyeti zo mu Buyapani bari mu Rwanda

Nyuma y’uko Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho basinye umushinga witwa ‘K Initiative’ n’Amasosiyeti yo mu Buyapani uzajya ufasha Abanyarwanda cyane cyane abazobereye mu ikoranabuhanga gukorera Amasosiyeti yo mu Buyapani bari mu Rwanda, ngo ibyo bumvikanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iyi mikoranire ni umusaruro w’urugendo shuri rwo kuva tariki 9-20 Nzeri, Amakompanyi nyarwanda […]Irambuye

Urukiko rwatesheje agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwasabiye Uwinkindi

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside; Kuri uyu wa 29 Nzeri Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwanzuye ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha ko uregwa yakongera guhabwa urutonde rw’Abavoka akihitiramo abamwunganira nta shingiro bifite kuko byafashweho umwanzuro ndakuka. Ni imyanzuro yasomwe Ubushinjacyaha budahagarariwe (biremewe mu buryo bw’amategeko); […]Irambuye

Kodama, avanye muzika ye Nyaruguru, aje gukorera i Kigali ngo

Ni umuhanzi utaramenyekana cyane wakoreraga muzika ye iwabo muri Nyaruguru, ubu yaje gukorera i Kigali ngo arusheho kuzamura impano ye, kuyimenyekanisha no kugira ngo izamubesheho. Yitwa  Jean de la Croix Havugimana izina azwiho cyane ni Kodama, ni umuhanzi ukizamuka usanzwe ufite indirimbo enye muri muzika yatangiye gukora kuva mu 2010 ayikorera iwabo muri Nyaruguru. Kodama […]Irambuye

Abanyarwanda ibihumbi 60 bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Mu gihe kuva kuri uyu wa kabiri tariki 29-, mu Rwanda hateraniye inama y’impuguke mu buhinzi no gutunganya umudaruro w’ibijumba zisaga 100 zaturutse mu bihugu 14 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’abandi baturutse mu Burayi na Amerika biga ku buryo igihingwa cy’ikijumba cyarushaho kwinjira mu biribwa bya buri munsi by’Abanyafurika kubera intungamubiri ya ‘A’ gikungahayeho […]Irambuye

Centrafrique : Samba Panza yahagaritse urugendo muri USA agaruka guhosha

Nyuma y’uko mu murwa mukuru w’igihugu cye hongeye kuvuga amakimbirane, Catherine Samba Panza yaraye ahisemo gusubika uruzinduko yari afite muri New York, USA, akagaruka kureba uko yahagarika amakimbirane yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize. Ubusanzwe Catherine Samba Panza yagombaga kuguma muri USA kuzageza ku italiki ya 01, Ukwakira kuko kuri uwo munsi aribwo yagombaga kuzitabira […]Irambuye

Min. Busingye yakiriye mugenzi we wa Gambia

Nyuma yo kwakira no kuganira na mugenzi we w’ubutabera muri Gambia kuri uyu wa kabiri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko nubwo muri Africa y’uburengerazuba hari ibihugu bimwe bigicumbikiye bamwe mu bakekwaho Jenoside ariko kugeza ubu nta numwe muri bene aba uraboneka muri Gambia. Nyuma y’ibiganiro by’aba bayobozi Min Busingye yabajijwe niba […]Irambuye

Obama na Putin bumvikanye ko ingabo zabo zitazarwanira muri Syria

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Obama wa USA bagiranye ikiganiro kihariye nyuma y’inama rusange y’umuryango w’Abibumbye. Muri iki kiganiro aba bayobozi babashije kumvikana ko inzira yo gukemura ikibazo cyo muri Syria yaba iya politiki, ariko ntibabasha kumvikana ku cyo n’ubundi bagaragaje ko batumva kimwe; kuvanaho Bashar al Assad cyangwa kumugumisha ku butegetsi. Aba bagabo bombi […]Irambuye

Mugesera yasaraye. Avoka we ngo ntazagaruka mu rubanza atumviswe

*Kuwa 26 Nzeri, Mugesera yandikiye Urukiko arumenyesha ko yarwaye; *Kuwa 28 Nzeri, Umwunganizi we yandika ko atazagaruka mu rubanza hatanzuwe ku mishyikirano; *Mugesera we yitabye abwira Urukiko ko akirwaye, ndetse n’ijwi rye ntiryasohokaga kubera gusarara. Leon Mugesera ukurikiranyweho n’Ubshinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 29 Nzeri yitabye Urukiko gusa arubwira ko arwaye, […]Irambuye

en_USEnglish