Digiqole ad

Abaraperi 5 batazi kurapa kuri Neg G The General

 Abaraperi 5 batazi kurapa kuri Neg G The General

Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General ni umwe mu baraperi bakunze kugenda bumvikana mu ndirimbo zigaruka kuri bagenzi be ‘Beef’. Yashyize hanze amazina y’abaraperi batanu biyita ko bakomeye mu Rwanda kandi ngo aribo ba mbere batazi kurapa.

Neg G The General avuga ko bamwe mu baraperi mu Rwanda batazi kurapa
Neg G The General avuga ko bamwe mu baraperi mu Rwanda batazi kurapa

Ni nyuma y’igihe kinini uyu muraperi asa naho atagarukwaho n’itangazamakuru cyane kubera amwe mu masomo avuga ko yari amazemo igihe ajyanye no kumenya gutunganya amajwi ‘Production’.

Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze indirimbo ivuga ku wari umukunzi wa Riderman witwa Asnah. Avuga ko akwiye kumugana akaba ariwe bikundanira ko abenshi mu ba stars ari ndyandya.

Benshi baza kubifata nk’ubushotoranyi arimo gukora kuri Riderman umwe mu baraperi nabo badakunze guceceka iyo hari uwamuririmbye mu ndirimbo amwishyura.

Mu kiganiro na Radio10, Neg G The General yavuze ko azi abaraperi bagera kuri batanu batazi ibyo bakora nubwo ku ruhande rwabo bazi ko aribo bayoboye injyana ya HipHop mu Rwanda.

Yagize ati “Njya numva ntazi bamwe ibyo baririmba mu ndirimbo zabo. Niba baba barapa sinzi rwose. Hari abaraperi batanu nzi mu Rwanda biyita ko bayoboye kandi batanazi kurapa.

Lil G, Jay Polly, Riderman, Marchal Mampa na Trey wo mu itsinda rya TNP rwose sinjya menya ibyo barimo”.

Akomeza avuga kandi ko yahisemo kwiga gutunganya muzika ngo ajye yitunganyiriza indirimbo ze bucece kuko akenshi hari izo bamukorera nabi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Wowe se urabizi ra? Ahubwo aba bose uvuze njye mbona bakurusha nta n’aho muhuriye.

  • Ngahp reeee

    Uyuse arusha iki aboasetse ko mbonabose ari kimwe !!!

  • Kabisa Marchal mampa we arabizi pe,, aho ho urabeshye

  • Arashaka kumenyekana,abinyujije mugusebanya,noneho Ngo batangire bamuvugeho, sukose amelica ibigenza,ishaka abantu ikabigisha icyarabu ubundi ikabaha intwaro bagashinga umutwe witerabwoba,barangizango tugiye kubarwanya,ubwo ikaba ibaye igihangange gutyo,,,nuwo nawe adasebeje bagenzibe ntawamume kuko atiyizeye

  • Uwagufasha ukaziyumva gusa, nimbwa zumva indirimbo zawe zirahunga…Ahubwo ndabyumva babandi bashinzwe iwawa wowe wabaye umukandida tayari…Ikimbabaza arazirana nabafite akantu hahahaha mbega inzara…uzagagara kabisa..

  • Yego di!!sumba my Rwanda ariko nkurukirana ibihangano byacu!uyu we yaririmbye he!!!umva Jama reka umunwa wowe uzakore HIT utwemeze!nahubundi Ibyo urimo ninko kwiha exam warangiza ukikosora!abumva bumvise!nuko tuvuga!

Comments are closed.

en_USEnglish