Digiqole ad

Stuttgart: Murwanashyaka na Musoni bayoboraga FDLR bakatiwe imyaka 13 na 8

 Stuttgart:  Murwanashyaka na Musoni bayoboraga FDLR bakatiwe imyaka 13 na 8

Staron Musoni (ibumoso) na Murwanashyaka (iburyo) mu minsi y’iburanisha mu gihe gishize

Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Nzeri, Ubutabera bwo mu Budage bwakatiye igifungo cy’imyaka 13 Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR, n’igifungo cy’imyaka Umunani (8) Straton Musoni wari umwungirije, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara. Aba bahamijwe ibyaha byakorewe abaturage ba Congo Kinshasa bikorwa n’umutwe bari bayoboye.

 Ignace Murwanashyaka wayoboraga umutwe wa FDLR mu bya Politiki
Ignace Murwanashyaka wayoboraga umutwe wa FDLR mu bya Politiki

Abo bagabo bombi bari bakurikiranyweho ibyaha n’ibibishamikiyeho bigera kuri 39, byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara FDLR yakoreye ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Uru rubanza rwa Murwanashyaka w’imyaka 51 wari Perezida wa FDLR na Musoni amwungirije rwatangiye kuburanishwa tariki 04 Gicurasi 2011, i Stuttgart mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubudage.

Aba baregwaga ibyaha byibasiye inyoko muntu bakoze hagati ya 2008 – 11/2009. Muri mpera za 2009 nibwo aba batawe muri yombi mu Budage.

Aba bahakanaga ibyo baregwa bavuga ko bo nk’abanyepolitiki nta bubasha (influence) bari bafite ku barwanyi ba FDLR mu gihe bakoraga amabi mu burasirazuba bwa Congo.

Muri uru rubanza abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FDLR batanze ubuhamya bw’amashusho ndetse abandi bahagurukiye mu Rwanda bajya gushinja aba bagabo mu Budage.

Uru nirwo rubanza rwa mbere rurebana n’ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga ruburanishijwe mu Budage kuva ryatangira kubahirizwa bushya mu 2002.

Murwanashyaka yashinjwaga uruhare mu byaha by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gukora ibikorwa by’indengakamere ku baturage ba Congo, kwinjiza abana mu mutwe w’abarwanyi, gusahura ibya rubanda n’ibindi byakorwaga n’umutwe wa FDLR yari ayoboye akananirwa gukoresha ububasha yari afite mu guhagarika ibi bikorwa bya FDLR.

Ubushinjacyaha bwabasabiraga cyane igihano cyo gufungwa burundu kuri Murwanashyaka no kuba atafungurwa mbere y’imyaka 15 na 12 kuri Musoni.

Staron Musoni (ibumoso) na Murwanashyaka (iburyo) mu minsi y'iburanisha mu gihe gishize
Staron Musoni (ibumoso) na Murwanashyaka (iburyo) mu minsi y’iburanisha mu gihe gishize

Isomwa ry’uru rubanza ngo ryari ryitabiriwe n’abantu benshi, bari buzuye mu cyumba cy’urukiko.

Mu gusoma imyanzuro y’urukiko, Umucamanza yavuze ko urubanza rw’aba bayobozi ba FDLR rutari rworoshye, gusa avuga ko rwari ngombwa.

Géraldine Mattioli-Zeltner, umujyanama muby’amategeko muri “Human Rights Watch”, n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) uzobereye cyane mu byaha bikorerwa muri DRCongo, yatangangaje ko kuba Murwanashyaka na Musoni babaye abayobozi ba FDLR ba mbere bakatiwe n’ubutabera, bikwiye kubera isomo Ubudage n’Isi muri rusange bagashyira imbaraga mu gukurikirana, gushyikiriza ubutabera no gushinja abakekwaho ibyaha.

 

Iki ni ikimenyetso ko FDLR ari umutwe w’abanyabyaha – Min Busingye

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye nyuma y’imyanzuro y’urukiko rw’i Stuttgart yabwiye Umuseke ko kuba bariya bagabo bahamijwe ibyo baregwaga bishimangira ko FDLR atari umutwe wa Politiki ahubwo ari umutwe ukora ibyaha.

Busingye kandi yavuze ko icyangombwa muri uru rubanza ari uko ukuboko kw’ubutabera gukwiye gukwira hose, kukagerageza kurinda abantu.

Yagize ati “Kiriya ni igikorwa cyo kurinda abantu ubundi bagombaga kuba igitambo cy’ibikorwa bya bariya bakatiwe uyu munsi.”

Yavuze ko nta gihe u Rwanda rutavuze ikibazo cya FDLR, ndetse nta gihe Isi itijeje u Rwanda ko ikibazo cya FDLR kigiye gukemuka batashye, barwanyijwe cyangwa binyuze mu bundi buryo ariko ntibikunde.

Ati “Kiriya ni ikintu cyo gushimira Leta y’Ubudage yabafashe, igakora iperereza, inzego z’ubutabera zabo zigakurikirana, cyavuye mu bihugu birebera. Biriya barimo bakatirwa ni ibyaha bizwi, bikorwa muri kariya karere umunsi ku wundi, na magingo aya aho mvugira ha ntabwo basiba.

Ni igikorwa cyiza bakoze mu kurengera abantu, …ariko ibikorwa nyamakuru aho bikenewe, aho bitegerejwe ni mu Burasirazuba bwa Congo, FDLR ikarekera kubaho, ikareka kuba ikibazo ku Banyarwanda n’Abanye-Congo, ibana nabo ifata ku ngufu, yiba, yica, ikora ibyo ishaka byose, ikareka kwifata nk’aho iri hejuru y’amategeko y’u Rwanda, ya congo n’isi yose.”

Min.Busingye yavuze ko aho bigeze Isi ikwiye kumvikana ko indiri ya FDLR ikiri mu Burasirazuba bwa Congo, kandi igifite umugambi wayo wo gukomeza ibikorwa yatangirye mu Rwanda mu 1994.

Avuga kucyo ikatirwa ry’aba bayobozi ba FDLR rigiye kongera ku mbaraga u Rwanda rwashyiraga mu gusobanurira Isi, ububi bwa FDLR, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko Bigiye kongera ku majwi ahari avuga ko FDLR ari abantu bakora ibyaha, babereyeho ibyaha.

Ati “Abavuga ko FDLR ari umutwe wa Politike ni ukwigiza nkana, ntabwo bayobewe ko FDLR ifite amateka mu ngenga bitekerezo ya Jenoside no muri Jenoside. Biriya byaha byose by’intambara ikora muri Congo, bimwe bifitanye amateka n’iyo ngengabitekerezo yayo, ibindi bifitanye amateka n’ubunyabyaha bwayo, nta kintu kiranga umutwe wa Politike gishobora kuranga umutwe wa FDLR.”

Ibihano bahawe ngo ni akazi k’ubutabera bwigenga

Abajijwe niba abona ibihano n’ibyaha bahamijwe bihagije Min. Busingye yavuze ko Ubudage ari igihugu cyigenga, gifite ubutabera bwacyo, bufite uko bukora kandi bufite ibihano byabwo n’imitangire yabyo.

Ati “Ntabwo navuga ngo birahagije cyangwa ntibihagije nshingiye ku mategeko yo mu Rwanda, cyangwa nshingiye ku byifuzo mfite, cyangwa nshingiye ku mihanire yo muri kiriya gihugu kuko sinyizi; Icyangombwa ni uko ibyo babajijwe, ibyo twakomeje kuvuga, ibyo umuryango mpuzamahanga wakomeje kuvuga basanze bibahama, icyo ni ikintu cya ngombwa cyane.”

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • nubwo iyi myaka ari mike ku banyabyaha nka bariya ariko ntacyo byerekanye ko ubudage butari indiri y’abanyabyaha

  • N’ubwo bwose ibihano aba bagabo bahawe bigaragarira buri wese ko biri hasi umuntu agereranyije n’ibyaha byabahamijwe, biruta ubusa!
    Amahanga natere indi ntambwe asabe Leta ya Kabila guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abayobozi ba gisirikare ba FDLR kuko ni nabo bafite uruhare runini kandi rutaziguye muri ibyo bibazo.

  • Ukuri ni ukuri iteka ryose!

  • Ubufaransa bwari bukwiye kurebera kuri izi ngero zitangwa n’ibindi bihugu by’i Burayi nabwo bugacira imanza abajenosideri buzuye hariya.

  • Nibura ubutabera buke burabonetse ku byaha byakozwe na FDLR muri Kongo muri ino myaka yose, kandi uru rubanza rubere urugero n’ ibindi bihugu by’ i Burayi bigicumbikiye abagenosideri mu bihugu byago

  • Reka bajye kuruhutsa umutwe bige kubana neza nabandi , ubuterahamwe sikintu kizima

  • IBINYOMA GUSA….THIS FELLOW IS STILL INNOCENT

  • NDABONA MURWANDA YABAYE AMAKURU YU MWAKA KBS…. FDLR NAHO IGIYE KANDI NAHO YAGIYE NA NAHO IZAJYA PEEE

  • Nimuhumure n,abandi igihe cyabo kizagera

  • @ AKAZARAMA

    Ngo FDLR ntaho igiye ngo nta n’aho izajya? Ahubwo se iba he uretse mu mashyamba ya Kongo, igihugu gisa nk’ikiyobora? Nimukomeze mwikirigite munaseke nababwira iki!

  • nagatonyanga munyanja kuko nibenshi kandi ni ababisha nta kwirara.

Comments are closed.

en_USEnglish