Digiqole ad

Huye: Banenze abaturage bashaka kurya batakoze

 Huye: Banenze abaturage bashaka kurya batakoze

Kuwa gatandatu tariki 26 Nzeri mu gikorwa cy’umuganda rusange umuyobozi mu karere ka Huye yanenze bamwe mu baturage bashaka kurya batakoze bishora mu ngeso zo kwiba utw’abandi, abibutsa ko bagomba gukora cyane ngo haboneke ibibatunga, ndetse ko ntawe ugomba gushaka kurya kandi atakoze.

Mu gikorwa cy'umuganda mu karere ka Kinazi
Mu gikorwa cy’umuganda mu karere ka Kinazi

Cyprien Mutwarasibo Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu watanze ubu butumwa yongeye kwibutsa aba baturage ko umutekanomu gihugu umeze neza bityo buri munyarwanda akaba asabwa gukomeza kuwubungbunga.

Mutwarasibo yanenze abantu bashaka kurya batakoze, aho usanga hari ab’imika ingeso yo gusabiriza cyangwa se kwiba.

Uyu muyobozi yasabye ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gutuma abo bantu bahindura imyumvire. Asaba ko abaturage bakora cyane, kandi aho bishoboka bagakorera hamwe, bagafashanya kuzamuka mu iterambere.

Yanabibukije ko igihugu cyatanze amahirwe ku banyarwanda bose, abatuye Kinazi bakaba bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bafite.  Yavuze kandi ko buri wese akwiye gushyira imbaraga mu gukora cyane, amahirwe yose ahari akabyazwa umusaruro.

Muri iki gikorwa kandi Umurenge wa Kinazi washyikirijwe igihembo cyatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kuko wabaye uwa mbere mu Karere mu bikorwa by’umuganda w’umwaka w’2014-2015.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish