Contact FM na City Radio BYAFUNZWE na Rwanda Revenue kubera imisoro
Kuri uyu gatantu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyasubukuye gahunda yo kwishyuza ibirarane Leta iberewemo n’abasora bato n’abaciriritse bisaga Miliyari 62, muri iyi gahunda hakaba hafunzwe Radiyo Contact FM na City Radio, ndetse n’inzu ikora imigati ikorera ahahoze hitwa Papyrus ku Kimihurura, kandi ngo iyi gahunda irakomeje.
Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA wari uyoboye iki gikorwa cyo gufungira abasoreshwa batinze kwishyura imisoro, yavuze ko hari abasoreshwa bato n’abaciriritse basaga ibihumbi bine (4 000) Leta irimo gukurikiranaho Miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda. Bose ngo bakaba bamaze igihe kinini bazi ko barimo imisoro myinshi, ariko bakanga kuyishyura ku neza.
Ubwo yafungaga Contact FM, Kayigi yavuze ko ibirarane Contact FC ibereyemo Leta byagaragajwe mu igenzura ryakozwe ku imenyekanisha misoro rya Contact FC mu myaka ya 2007, 2008, 2009, hakiyongeraho n’amande.
Yagize ati “Iyo tugeze aho dufungira umuntu nk’ukunguku ntabwo tuba tunezerewe, Oya biba bitubabaje ni ukuri, ariko tugera aho tumufungira harabayeho kugoragoza no kugerageza ko yakwishyura bisanzwe bikagera aho tumufungira kuko atishyura.”
Kayigi avuga ko ubu hagiye gukurikiraho ibiganiro n’aba bafungiwe bazabyifuza, bakagaragaza uburyo bazishyura ibirarane byabo, na garanti igaragaza uko bazishyura, hanyuma ngo bakongera bagafungurirwe.
Ku ruhande rwe, Albert Rudatsimburwa, umuyobozi wa Contact FM yemera ko koko hari ibirarane by’imisoro barimo bigera kuri Miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa, RRA yo ivuga ko akubye ayo inshuro zisaga ebyiri z’ayo Rudatsimburwa yemera (asaga Miliyoni 300).
Uretse uko kutumva kimwe ku ngano y’ibirarane Contact Ltd ibereyemo RRA, Rudatsimburwa umuyobozi wayo yanenze cyane RRA ko ikora nabi, kuko ngo bakimara kumukorera igenzura rya mbere yari afite ubushake bwo kwishyura, ariko kubera ko hari ibyo batemeraga ngo baza gusubiza RRA bagaragaza ko batishimiye uburyo babariwe ibirarane, ariko ngo RRA aho gufata umwanzuro kubyo bagaragaje batishimira, ahubwo ikomeza gukuba amande yo kutishyura ibyo birarane.
Rudatsimburwa avuga ko ubusanzwe yishyura imisoro nk’uko bisanzwe, ahubwo izo Miliyoni zisaga 140 yishyuzwa ari ibintu bya cyera ngo byakabaye byararangiye iyo RRA iza kuba ifite imikorere myiza, no gushyira mu bikorwa ibiganiro bagiye bagirana.
Yagize ati “Tuzi akamaro ka RRA, turabibona buri munsi n’iterambere turimo, nta kuntu twajya mu gupinga RRA ariko imikorere ya RRA irimo ikibazo,…imibare yarikubye ariko ntabwo bikemura ikibazo,…turi abafatanyabikorwa b’ubukungu bw’u Rwanda, kujya kubikemura gutya nyuma y’imyaka ingana gutya, birengagije ibiganiro twagiranye ntibagire icyo babikoraho,… ahubwo byarikubye,…nta buryo bwo gukemura ikibazo burimo, nabo bafite ikibazo.
Maze amezi atandatu nganira nabo, ariko ibyo tumvikanye ntibabishyire mu bikorwa, nta bushake bucye burimo,…twigeze kumvikana mba nishyuye Miliyoni 20, twumvikana uko nzakomeza kujya nishyura ariko ntibakora ayo masezerano, nta no gushaka kwiba Leta, ni imikorere mibi iri muri icyo kigo.”
Rudatsimburwa yizeye ko aza kuganira na RRA bakareba uko iki kibazo cyakemuka kandi yizeye ko biribukemuke, dore ko ngo atari n’ubwa mbere yari afungiwe kandi nyuma bagafungura. Gusa, akagaragaza impungenge ko aho ibirarane n’amande yabyo bigeze bimaze kurenga ubushobozi bwe, akurikije uko ubushobozi bw’igitangazamakuru cye buhagaze n’uko cyinjiza.
Kuri uyu wa gatatu, RRA ikaba yafunze Contact FM na City Radio kandi ngo birakomeza. Ibi bigo biramutse bifunzwe burundu, hari abakozi bakabakaba hafi ijana baba batakaje imirimo.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, RRA irasabwa kwinjiza imisoro igera kuri Miliyari zirenga 900, muriyo ibirarane batangiye kwishyuza bifitemo 6%.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ese ubwo 150 millions zo yumva ari nke?niba business ye abona itagenda nadeclare igihombo ahagarare aho kwiba imisoro
Comments are closed.