“Pastor P niwe Producer utari sérieux mu bandi nzi”- Freeman
Hitimana Allain umuhanzi umaze kumenyekana cyane ku izina rya Freeman muri muzika nyarwanda, yise Producer Pastor P ko atari sérieux bishatse kuvuga w’inkomwahato cyangwa umuhemu mu Kinyarwanda kubera kumutangira Beat y’indirimbo ye akayiha King James.
Indirimbo ‘Ibaze Nawe’ ya King James niyo ndirimbo Pastor P yakuye ku ndirimbo ya Freeman yitwa ‘Zanirindi’ ayishyira hanze undi atabizi kandi byari bizwi ko ariwe wayitangiye mbere.
Ibi rero byatumye uyu muhanzi avuga ko icyubahiro yahaga uyu mu producer yaje gusanga yaramwibeshyeho ahubwo ari umuhemu.
Mu kiganiro na Isango Star, Producer Pastor P ndetse na Freeman umwe yise undi ko ari umuhemu undi akavuga ko nta buhemu abibonamo kuba yaratanze indirimbo ngo irirmbwemo n’undi muhanzi.
Freeman yagize ati “Pastor P kuba yaramfatiye indirimbo akayiha King James nabonye ari ubuhemu bukomeye yankoreye kandi ntarabimucyekagaho. Gusa sinzi icyo yabikoreye.
Iyi ndirimbo nayitangiye abyumva ndetse hari n’ibyo yayikozeho mu ntangiriro zayo. Ibi mbona byari ugushaka nko guteza umwiryane hagati yanjye na King James”.
Pastor p we avuga ko nta buhemu abona yakoze kuko ngo uretse no kuba beat y’indirimbo imwe yararirimbwemo n’abahanzi babiri gusa, ahubwo ngo n’icumi bashobora kuyikora.
Yakomeje agira ati “Iyo ndirimbo koko narayitanze kubera ko ni nanjye wari wayitangiye. Ariko mbona nta kibazo kirimo kuko uretse kuba barayikoze ari babiri n’icumi bafite uburenganzira bwo kuba bayisubiramo.”
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
mana yanjye ngo kuyiha undi akayiririmba nta kibazo kandi ifite nyirayo w’ambere wayitangiye.ubwose uwakabiri aje ate.lol
ni ukubabona mubugenda mwanigirije iminyururu naho mumutwe hari mo amazi gusa,nawe umaze igihe muri production urifata ugatanga beat yumuuntu ngo ni wowe wayikoze ,we amajoro yaraye muri studio muri recording utekereza ko nta kindi yrigukora ?PASTOR P urabyishe aho kabisa yego ufite aho umaze kugera ariko nturagerayo kuburyo ukora erreur yabatangizi ntago uri no serieux gusa ahubwo uri MIND ZERO
Gusubiramo indirimbo bibaho no kuririmbira muri beat y’undi mugihe wabimusabye!!! none se wigeze ubimusaba? ubwo ni ubuswa bubi ni n’ubujiji bunuka cyane! yewe wamugani ni ukubona abantu bagenda gusa!!! ntabwo ari wowe wagakwiriye gukora ibyo pe!
Uwayitanze afite amakosa nuwayihawe yaba afite amakosa niba yarayikoresheje abizi, ashatse yajya mu rukiko bakabibazwa byatuma ibintu nk’ibyo bicika. Ese mwibuka kugirana contract kugirango mwirinde amakimbirane buri wese amenye ibyo asabwa kubahiriza? Ntibisanzwe kumva umuntu w’umunyamwuga yisobanura muri ubu buryo, keretse niba bamuvugiye ibyo atavuze.
Comments are closed.