Umunsi mpuzamahanga w’inzovu, Menya uko ziteye
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwita no kurinda inzovu, abahanga basaba abanyapolitiki gukomeza gushyiraho za Politiki zo kwita kuri ziriya nyamaswa zikundwa kandi zikubahwa ku Isi hose.
Ba rushimusi bashaka amahembe yazo bakomeje kwica inzovu kugira ngo bagurishe ariya mahembe mu bihugu byo muri Aziya n’Uburayi.
Abahanga basaba ko ba rushimusi bafatirwa ingamba zirushijeho gukomera, abantu bakirinda gutura mu byanya byagenewe inzovu kandi muri za pariki hagakomeza kongerwamo izindi nzovu mu rwego rwo kungera umubare wazo.
Inzovu zorowe zigomba kurindwa gufatwa nabi kandi zikavurwa.
Ba mukerarugendo barasabwa kwirinda guta ibyuma cyangwa ibindi bintu bishobora gukomeretsa inzovu muri za pariki cyangwa aho zororerwa.
Incamake ku miterere itangaje y’umubiri w’inzovu.
Inzovu nizo nyamabere nini mu nyamaswa zose ziri ku butaka ni ukuvuga tuvanyemo izo mu mazi.
Iyo mu bwoko bw’izo muri Africa ishobora kugira uburebure bwa metero enye na toni zirenga enye z’uburemere.
Iyo muri Aziya yo igira uburebure bwa metero hagati y’ebyiri n’eshatu na toni eshatu z’uburemere. Ingabo ziruta iz’ingore. Urwungano rw’amagufwa rugizwe n’amagufwa 351.
Izo muri Africa zigira imbavu 21 naho izo muri Aziya zikagira imbavu 19 na 20.
Amagufwa yayo arakomeye bihagije kuburyo ashobora kwihanganira uburemere bwayo ndetse n’uko imikaya yayo igenda ikoranaho iyo iri kugenda.
Kubera ko umutwe wayo ari munini, inzovu igira ijosi rito kugira ngo bifashwe amaraso kuramuka no kumanuka.
Burya inzovu ntabwo zibona neza ku manywa y’ihangu ahubwo zibona neza mu gihe urumuri ruba ari ruke.
Kimwe n’uko bimeze ku bantu, inzovu zifite uruhu rushobora kongera cyangwa kugabanya ubushyuhe bitewe n’uko ikirere giteye.
Amatwi
Inzovu igira amatwi manini ariko abamo amaraso menshi azamurwa n’udutsi duto dufasha mu tuma ubushyuhe bw’aho iba iri, cyane cyane muri za Pariki zishyuha, butagira ingaruka ku mikorere y’ubwonko n’izindi nyama. Izi nyamaswa zishobora kumva cyane kugeza ku gipimo cya 1 kHz.
Umutonzi w’izuru:
Inzovu igira umutonzi ufatanye n’umunwa wo hejuru kandi uyifitiye akamaro kanini. Muri aka kamaro harimo kuyifasha kugeza amazi n’ubwatsi mu kanwa ndetse no kwirwanaho mu gihe cy’akaga.
Umutonzi w’inzovu ugizwe n’imikaya ibihumbi 150. Ushobora guterura ibiro 350. Ufite imbaraga zihagije zishobora kurandura igiti n’imizi yacyo. Inzovu nkuru ishobora gukururisha ikintu kiri muri metero zirindwi ikoresheje umutonzi wayo. Uyu mutonzi ushobora kunyuramo litiro umunani z’amazi
Amenyo:
Iyi nyamaswa igira amenyo 26. Mu buryo butandukanye n’izindi nyamabere, inzovu ntizigira amenyo yo ‘mu bwana’, yayandi akuka hakamera andi ahubwo iyo iryinyo rimwe rishaje, inyuma yaryo hakura irindi rigasunika irishaje bityo bityo…kuzageza ishaje.
Amenyo yayo ahagarara gukura ari uko igize imyaka 40 kuzamura. Amateka yerekana ko urwasaya rw’inzovu rwaremereye kurusha izindi rwari rufite ibilo 39.
Uruhu:
Uruhu rwazo rurakomera cyane. Rufite ubugari bwa sentimetero 2. Bitewe n’aho ziba, impu zazo zigira amabara atandukanye ariko muri rusange inzovu zigira uruhu rw’isine.
Kubera kwanga ko izuba ryinshi rishobora kwangiza uruhu rwazo, inzovu zisiga amase yazo kugira ngo akingire uruhu rwazo.
Inzovu zihura n’ikibazo cyo kurekura ubushyuhe buri mu mibiri yazo kubera ubunini bw’uruhu rwazo.
Amaguru no kugenda kwazo:
Kugira ngo abashe kwikorera uburemere bw’inyama z’inzovu, iyi nyamaswa ifite amaguru manini, arimo amagufwa n’inyama bikomeye.
Inzovu ishobora kugenda ijya imbere kandi igasubira inyuma gusa ntishobora gusimbuka( ari nayo mpamvu ba rushimusi bazitega imyobo). Umuvuduko wayo ntushobora kurenga ibilometero 18 ku isaha.
Ku byerekeye koga mu mazi, inzovu zirabishoboye cyane. Byaragaragaye ko zishobora kumara amasaha atandatu mu mazi kandi zikavuduka ku muvuduko wa kilometero ebyiri ku isaha ziri mu mazi.
Ubwenge bwazo buratangaje
Abashakashatsi bemeza ko inzovu ziri mu nyamaswa nke harimo n’umuntu zishobora kwireba mu ndorerwamo zikimenya.
Zishobora kumenya gutandukanya amajwi y’abantu cyangwa ibintu bitandukanye. Inzovu zishobora kwifashisha ibikoresho runaka kugira ngo zigere ku ntego yazo.
Ubwonko bw’inzovu buribuka cyane ku buryo zishobora kwibuka ahantu zigeze kurisha mu myaka irenga icumi yashize.
Kubera ko zibana mu miryango minini, ingore zishobora gutandukanya ingabo zazo ndetse n’ibyana byazo nta kwibeshya.
Iy o hagize imwe muri zo ipfa, izindi ziyiba hafi zikayirinda inyamaswa nk’intare.
Muri make inzovu ni inyamaswa itangaje kubera uko iteye ndetse n’imbaraga ifite.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
good
Comments are closed.