Padiri Karekezi arashyingurwa kuwa 5, urupfu rwe ruracyari urujijo
*Isuzuma rya muganga ryagaragaraje ko yahitanwe n’indwara y’umutima;
*Abageze ku mubiri we bwa mbere bavuze ko bawusanganye igikomere mu mutwe;
*Kuri uyu wa kabiri hari abatawe muri yombi mu iperereza
*Arashyingurwa ku wa gatanu i Rwamagana
Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) rwamenyekanye kuwa mbere; hahise hatangazwa ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mupadiri wasanzwe mu cyumba cy’inzu yabagamo yitabye Imana.
Kuri uyu wa kabiri umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda; CSP Celestin Twahirwa yatangaje ko hari abantu batatu batawe muri yombi mu iperereza rikomeje. Aba batatu bose bakaba basanzwe ari abakozi mu rugo rwa Padiri Dominique Karekezi.
Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, umubiri we wajyanywe mu bitaro bikuru bya polisi ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyaba cyahitanye uyu mupadiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri hari amakuru avuga ko ibyavuye mubizami byagaragaje ko ‘Padiri Dr Dominique Karekezi yahitanywe n’indwara y’umutima.’
Ibitangazwa n’abo mu muryango wa nyakwigendera bitandukanye n’ibi kuko bo bavuga ko bishoboka ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi.
Hari amakuru yavugaga ko abageze ku mubiri wa nyakwigendera bwa mbere basanze ufite igikomere mu mutwe ndetse imbere yawo hari amaraso atari macye.
Abakozi batekeraga nyakwigendera banageze ku mubiri we bwa mbere nyuma yo kumutegereza igihe kitari gito ngo aze gufata ifunguro rya mugitondo ndetse bikaza gufata amasaha ya saa sita bagahitamo kwica urugi. Bavuga ko muri iyo minsi nta burwayi budasanzwe bari bazi kuri Padiri Karekezi.
Polisi yo itangaza ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane byimbitse intandaro y’urupfu rwa Padiri Dominique Karekezi wari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) ndetse wigeze kuyobora ikinyamakuru cya Kiliziya mu Rwnada, Kinyamateka.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo; rigaragaza ko umubiri wa nyakwigendera uzashyingurwa kuwa Gatanu; tariki 14 Kanama mu irimbi rya Paruwasi ya Rwamagana nyuma yo kumusabiri mu gitambo cya misa kizabera muri paruwasi ya Rwamagana.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
kuki bahise bamujyana ka cyiru nkaho bajyanye rwigara ntawamenya
Imana imwakire muntore zayo
Indwara y’umutima imena umutwe amaraso agaseseka ???? Mbega abaganga ???? Niyiruhukire mu mahoro hamwe n’izindi ntore z’Imana nyinshi zazize impfu nk’izo. Abakirisitu na kiliziya gatolika y’u Rwanda dusenge cyane Kirisitu adukomeze!!
YARIYABEREKA SI….
Igendere ntwari udusiganye agahinda.
Imana iguhe iruhuko
Ridashira
Tuzahurira ku nyanja
Yamahoro ya yezu
Wabaye unusaserodoti
Ubikwiye
Mvuzeko wari kuburyo bwa merkisodeki
Allelua Imana ikwakire mu nshuti zayo
Situzasiba kukwibagirwa, kugukumburabyo ni kobizahoraho
Igendere , ndababaye
Ndakwibuka cyane
Kuberiki abantu beza bari gufa urungabungo
Ngusezeyeho nshuti
Ku izina rya imana data na mwana na roho
Mutagatifu
Abamarayika bagushijirize
Umusaserdoti mukuru
Ariwe Yezu wacu
Yezu ugira neza rwose reba kiriziya
Gatorika
Ubu izi ntore zawe ko ziri kugenda buhoro buhoro mu rujijo
Rukomeye
Watwumvishe yezu ukunva amasengesho ya kiriziya yacu
Wenda ko twahonoka
Igendere wari umugabo ntawigeze agira ikibazo ngo nta minerval afite waracyemuye Imana iguhe iruhuko ridashyira
condolences for his family,all INATEK members,catholic church members and Rwandans in general.
Padi nubwo abenshi wareze tutazashobora kuguherecyeza no kugusezeraho bwanyuma ariko aho turi mubihugu bitandukanye turakuzirikana kandi twifatanyije numuryango wawe muri aka kaga gakomeye.Ntituzibagirwa ko ariwowe watumye tuba abo turibo ubu Imana ikuduhere umwanya mubwami bwayo.
Abo baganga bakurikiranwe polisi ibakoreho iperereza isuzume ubuziranenge bwa diplome zabo. Naho Dominiko we agende aruhukire mu mahoro kwa jambo
Ako mana yanjye we ibyo bizamini kuki bijyanwa muri police gusa?ahi niho ruzingiye mwitonde.PADI igendere uri intwari wabanye nabantu neza ntiwigeze utuvangura mû bwoko wafashije buri wese.abenshi wareze ntitibashije kuguherekeza kubera turi Kure ako turakuzirikana ntore y’Imana tuzakomeza kugukunda ntiwapfuye wasi ziriye nyagasani akwakire mubwami bwayo tu le merite .
Comments are closed.