Burundi: Igisirikare kirasaba AMISOM kwishyura ingabo zabwo ibirarane
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Gaspard Baratuza yemeza ko ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Africa zunze ubumwe ziri muri Somalia guhangana na Al Shabab no kugarura amahoro bukomeje gutinda nkana kwishyura abasirikare b’u Burundi batashye barangije akazi kabo.
Yavuze ko ubusanzwe buri musirikare uri muri kariya kazi hari amafaranga aba yemerewe kubera akazi akora nyuma yakarangiza atashye akayishyurwa bikurikije amasezerano bagiranye.
Igisirikare cyemera ko bishoboka ko amafaranga yatinda kuboneka kubera abaterankunga batinda kwishyura ariko ngo n’ayabonetse ntabwo yishyurwa neza uko bikwiye.
Gusa yasabye abasirikare batarabona ibirarane byabo gukomeza kwihangana kugeza ubwo bazishyurirwa kuko ngo uretse ubuvugizi no kugana n’ababishinzwe muri uriya muryango nta kindi u Burundi bwakora.
Umutwe wa Al Shabab warahiriye kuzihorera ukoresheje ibitero ku Burundi kubera ko ngo bwaje ku butaka bwa Somalia kubarwanya. Mu mezi ashize uyu mutwe wagabye igitero gitunguranye ku birindiro by’ingabo z’u Burundi wica abasirikare benshi, amafoto uyashyira kuri Twitter.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ntawe ukira asongwa mba ndoga Gakwisi
jyenda BURUNDI warakubiswe!ubwo se ingabo niyo zahembwa zizamaramo iri crise mufite?
hahaha aba nibamwe al-shababu iherutse gukuram 67 igatwara bunyago 23 mujye mukora akazi muzi neza badi
Ngaho ngabo ngobarashaka kurwana kurwana n’abanya Rwanda!!upole sana nababwiriki mujaribu mutashangaa.
Comments are closed.