Digiqole ad

Gicumbi:Umubare w’abaturage usumba inshuro 7 amazi bahabwa

 Gicumbi:Umubare w’abaturage usumba inshuro 7 amazi bahabwa

Aba ni abaje kuvoma i Gisuna, bategereje ko amazi aza nubwo nta kizere kuko n’iyo aje ngo ntatinda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibibazo byo kubura amazi biterwa n’uko  abaturage biyongereye cyane muri uyu mujyi kuko bikubye hafi inshuro zirindwi kuva ikigo gishinzwe gutanga amazi cyubaka ibigega  muri uyu mujyi.

Aba ni abaje kuvoma i Gisuna, bategereje ko amazi aza nubwo nta kizere kuko n’iyo aje ngo ntatinda
Aba ni abaje kuvoma i Gisuna, bategereje ko amazi aza nubwo nta kizere kuko n’iyo aje ngo ntatinda

Mu kwezi gushize nibwo abaturiye umujyi wa Gicumbi bavuze ko amazi yabuze kugera naho ijerekani igurishwa amafaranga 300.

Aganira n’Umuseke, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stansilas muri aka karere avuga ko nubwo amazi asanzwe ari make ugereranije n’abaturage, ngo muri aya mezi byarushijeho abona ko biterwa n’izuba.

Kagenzi ati “Muri iki gihe byahumiye ku mirari kuko ubu turi gukora imihanda izengurutse umujyi wa Gicumbi bigatuma hari igihe impombo zicika nubwo zikorwa bidatinze.”

Iki kandi nuko amazi bakoresha ari aya kera cyane bitewe nuko ibigega by’amazi byubatswe bageranije n’abaturage bari baturiye uyu mujyi ariko ubu ngo bamaze kwikuba hafi inshuro zirindwi.

Uyu muyobozi ntiyemeranya n’abantu bavuga ko ijerekani igura amafaranga 300 kuko ngo yarabigenzuye ku masitasiyo y’Akarere asanga ari amafaranga 15.

Gusa yemera ko hari ubwo imirongo iba miremire bityo bigatuma umuntu yatuma umwana ku isoko bitewe nuko ayakeneye cyane, akamuhemba akurikije n’urugendo yagiye.

Ahumuriza abaturage ko ku bufatanye na WASAC mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena amazi bazayongera kuburyo kubura kw’amazi bizagabanuka.

Si muri Gicumbi gusa habura amazi kuko no muri Kigali mu duce tumwe twa Nyamirambo, Kanombe, Kabeza na Gikondo kubona amazi ubu bitoroshye.

Mu cyumweru gishize nibwo ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro , RURA, cyatangaje ibiciro bishya by’amazi n’amashanyarazi, aho metero kibe (m3) imwe y’amazi yavuye ku mafaranga 240 ikagera kuri 323, naho umuriro uwubaze muri kilowati imwe yavanwe ku mafaranga 126 ishyirwa ku 182.

Ibiciro byasimbuye ibyari byaragiyeho muri 2006, bizatangira kubahirizwa tariki ya mbere Nzeri uyu mwaka.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ikibazo cy’amazi cyo kimeze nabi ahantu hose. Kimironko tumaze ibyumweru bibibri nta mazi pe. Ese ko muri Kigali nta nibishanga bihari ngo tuvomeyo bizagenda bite? Ngaho REG nitubwire icyo gukora.

  • REG ibabwire icyo irimo kubikoraho!?? “” Eh eeh tubirimo hari imishinga nyinshi ee eh eeh imishinga myonshi nkuko President warepubulika dukunda adahwema gusha icyaduteza imbere eh eh akaba ari nayo mpamvu 101….. kandi murabizi! Ama m3 azaba menshi, imishinga yo gucyemura iki kibazo igeze kure tuyirimo nkuko umwaka ushize twari tuyiro nu utaha nuko tuzaba tuzaba tuyirimo, nu kurikira tuzaba tukiyilimo!! Amashyi ngo kaci kaci!!!

    • Yewe mwe muravuga Bugesera ho havoma amakamyo ajya muzindi ntara ntamuturage ukibona amazi !

  • Na Gisenyi ni uko. Urara muri hotel ukabura amazi yo kwiyuhagira kandi wishyuye ngo uruhuke. Waruhuka se utiyuhagiye, toilets zitagira amazi? Banti mwe hari ibintu bidakinishwa amazi ni ubuzima. Ahubwo aho bukera indwara z’umwanda ziratumara. Ba mukerarugendo baraza kuducikaho…Ariko namwe munyumvire ngo abayakeneye bakubye inshuro 7 abayafite. Mbega imibare? Ese kuki batanga ibyangombwa byo kubaka mu gihe bazi ko nta mazi azaboneka? Ese ubwo mu mashuri bimeze bite? Ku mavuliro se? Mu masoko? Electrogaz nako Ewsa cg Reg batubwire iyo mibare aho bayigiye. Niba badashoboye guha abanyarwanda amazi bashinzwe iki? Bamaze iki? Bahemberwa iki? Niba se bafite imbogamizi bazigaragaze batanga n’umuti w’igihe cya vuba igiciriritse n’igihe kirekire. Cg Mayor ibyo avuga ntabijijukiwe inshuro 7 ? Zabaye 7 ababishinzwe bari he? Bo bumvaga amaherezo azaba ayahe?

  • HE aho kujya gusura amagorofa i Kigali yagombye kunyarukira hano akaza kureba akaga turimo.

  • Ibi bintu biracyabaho muri 2015?

Comments are closed.

en_USEnglish