Koreya ya ruguru: Uwungirije Ministre w’intebe yarishwe
Choe Yong-gon wari wungirije Minisitre w’intebe yishwe azizwa kunenga politiki ya Perezida Kim Jong Un yo kubungabunga amashyamba. Choe aheruka kuboneka mu ruhame umwaka ushize muri Ukuboza.
Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’epfo, Yonhap, bivuga ko Choe Yong-gon yari umwe mu bantu bakomeye muri kiriya gihugu. Yigeze kuba Minisitiri wungirije ushinzwe ibijyanye n’inganda kandi yigeze guhagararira Koreya ruguru mu biganiro bagiranaga mu bucuruzi byabaye muri 2000.
Muri Gicurusi uyu mwaka Perezida Kim Jong Un yishe Minisitiri we w’ingabo amurashe igisasu gihanura indege kubera ko ngo yasinziraga mu nama kandi yavuga undi akajya amuca mu jambo rimwe na rimwe.
BBC ivuga ko kugeza ubu Perezida Jong Un amaze kwica abantu 70 kuva yatangira kuyobora.
Muri Koreya ya ruguru ubu hariyo gahunda yo kongera gutera amashyamba kuko ngo inganda zayangije ndetse n’imyuzure iterwa n’imvura igwa ikabura ibiti biyatangira.
Perezida Kim Jong Un yanenze uburyo abanyapolitiki bahangana n’iki kibazo, avuga ko uburyo bwiza ari ukurinda ko iyi myuzure ibaho, ni ukuvuga gutera amashyamba kuruta kurwanya isuri ubwayo.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mwarangiza ngo mu Rwanda duhohotera abaturage! Mwagiye mubanza mukanenga mwene nk’aba barashisha abantu rocket Ngo nuko basinzira munama. Narumiwe Koko. Isi irikoreye
Si Rocket Mugabo ni Misile. Ibaze nawe?
Uyu mu prezida nari nziko arinjiji none ni umuhanga, yahagurukiye kwita ku bidukikije mu gihugu kiwe. ndamukunze pe.
Kimwe no mu Rwanda abaturage bamufata nkimpanga ya yesu
Comments are closed.