Hillary Clinton yahaye FBI za e-mail z’akazi ubwo yari ‘Secretary’
Hillary Clinton wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeye guha Ibiro bishinzwe iperereza imbere muri USA byitwa FBI kugira ngo byige ibiri muri iriya sanduku mu ikoranabuhanga bita Server.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugore uri mu baharanira kuzayobora USA aketweho kuba yarafite server ye bwite yabikagamo ubutumwa mu ikoranabuhanga bita e-mail bwe yihariye k’uburyo bikekwako yaba yarabukoreshaga mu buryo bukemangwa.
Ibi kandi bitandukanye n’amabwiriza abayobozi nkawe bahabwa ubwo baba bari mu nzego zo hejuru zo mu buyobozi bwa USA.
FBI irashaka kureba niba muri iriya Server nta mabanga arimo atandukanye n’inshingano Hillary Clinton yari ashinzwe.
Mbere madamu Clintonyari yahaye FBI amabaruwa(e-mails) ariko yanga gutanga server( isanduku).
Abanyamategeko nabo barasabwa guha FBI utwuma tubikwamo ibintu runaka kugira ngo isome ibirimo byose nk’uko BBC yabyanditse.
Iki kibazo kivutse mu gihe uyu mufasha wa Bill Clinton ari mu bameye kuziyamamariza kuba umukuru hamwe n’abandi benshi harimo na mwenewabo wa Georges W Bush witwa Jeb Bush.
Mu mategeko ya USA, birazwi ko abayobozi ba USA bakuru bagomba gusigira e-mail zabo Leta kandi zikaba zaranditswe mu mucyo nta manyanga cyangwa guhishwa.
Hilary mbere y’uko aha FBI ziriya e-mail yabanje gusiba ize bwite asigamo izindi ibihumbi 60 yanditse yangwa yakiriye ubwo yari mu kazi.
Uyu mugore yakoze akazi muri biriya biro kuva taliki 21 Mutarama, 2009 kugeza 01, Gashyantare 2013. Yasimbuye Condolezza Rice, na we aza gusimburwa na John Kelly.
UM– USEKE.RW