Month: <span>July 2015</span>

AMAFOTO: Tujyane gusura Pariki y’Akagera

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru. Izina Akagera irikomora ku ruzi rw’Akagera ruyicamo hagati. Iyi pariki yashinzwe muri 1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya kwicwa naba rushimusi cyangwa abandi.  Iyi pariki ifite ubuso bwa kilometero kare1200( 1,200 km²).  Iherereye mu gace k’umurambi n’utununga karimo ubwatsi bw’umukenke bufasha inyamaswa zirisha kubona ubwatsi. Umwihariko […]Irambuye

RURA yabwiye abadepite ko EWSA yabambuye miliyoni 211 kuva 2012

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo ifitiye akamaro Leta (RURA), kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2015 abayobozi bacyo bitabye Komisiyo ashinzwe gukurikirana umutungo wa Leta, basobanura ko EWSA yanze kubishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 211 kandi ibisabwa n’itegeko. Muri rusange Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko amafaranga agera kuri miliyari 1,4 hatagaragara inyandiko […]Irambuye

Mugesera yashimangiye ‘ubwoko’ bwe gusa avuga ko ari Umunyarwanda

“Mubajije Ubwoko bwe yambwiye ko yari Umuhutu ariko ubu ari Umunyarwanda”; Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 ubwo Mugesera uburana n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside akurikiranyweho yabwiraga Urukiko ko kuba Umutangabuhamya yariyambuye isura y’ubuhutu akaza kumushinja bishobora gutuma abogama. Ni iburanisha ritamaze umwanya risanzwe rimara kuko uregwa yabwiye […]Irambuye

Perezida Kagame ajya i Rusizi yagiye n’indege nshya ya Rwandair

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 30/06/2015 aganira n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Perezida Kagame yavuze ko asaba ko igiciro cy’ingendo mu ndege ku Banyarwanda bava cyangwa bajya Kamembe gikwiye kugabanywa. Rwandair yatangaje kuri uyu wa kane ko bishimiye ko tariki 29/06/2015 batwaye Perezida Kagame ava anerekeza i Kamembe, nubwo […]Irambuye

Jolis Peace ngo gutandukana na David Pro sibyo bizatuma amenyekana

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi ahagana mu mwaka wa 2009-2010. Avuga ko gutandukana na Producer David atariwo muti wo kurushaho kumenyekana. Ibi rero ni bimwe ngo mu bigenda bimubwirwa ko akwiye gutandukana na David Pro usanzwe umukorera ibijyanye n’indirimbo […]Irambuye

Tumenye INTARE n’uko zibaho

Intare ni inyamaswa ibarirwa mu binyamajanja kandi y’inkazi. Intare ziri mu binyamajanja bitanu  binini aribyo Intare(Lion), ingwe(Leopard), igisamagwe (Tiger)hamwe n’andi moko abiri asa n’ingwe ariko bitandukaniye ku mubyimba,uburebure n’amabara ariyo Jaguar na mugenzi wayo uba ahakonja witwa Snow Jaguar. Muri ibi binyamajanja, intare iza ku mwanya wa kabiri mu bunini no mu buremere nyuma y’igisamagwe( tiger, […]Irambuye

Abahanzi nyarwanda 2 bagombaga kuba bakomeye mu Karere

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahora bavuga ko umunsi u Rwanda rwagize umuhanzi uzwi cyane mu Karere k‘Afurika y’Iburasirazuba ariyo nzira yonyine izatuma muzika nyarwanda ijya ku isoko, Gusa hari abahanzi babiri nyarwanda bakagombye kuba bazwi. Ku kigereranyo cyakozwe na bamwe mu banyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko umuhanzi Rafiki Mazimpaka na Alpha Rwirangira […]Irambuye

Mandat y’Abunzi mu gihugu hose ubu YARANGIYE

Kuva tariki 30/06/2015 Mandat y’imyaka itanu y’Abunzi bo mu gihugu hose yararangiye. Bahise bahagarika imirimo yabo. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bari gutegura amatora y’izindi komite nshya z’Abunzi kugira ngo imirimo yabo ikomeze. Hagati aha ngo nta mpungenge z’uko akazi bakoraga kari bupfe. Mu gihugu hose hari Abunzi 30 768 bari muri Komite ziri ku rwego […]Irambuye

France: Urukiko rwashyigikiye ko Bagabo yoherezwa mu Rwanda kubazwa Jenoside

Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, […]Irambuye

en_USEnglish