Digiqole ad

Imodoka yaragurutse yinjira mu nzu iciye ku gisenge. Bitangaje, nta numwe wakomeretse

 Imodoka yaragurutse yinjira mu nzu iciye ku gisenge. Bitangaje, nta numwe wakomeretse

Iby’iyi mpanuka biratangaje! Yateruwe n’iki kandi kuki nta n’uwakomeretse urebye ubukana yazanye?

Uyu munsi mu gace ka  Kwamakhutha  muri Durban, Africa y’epfo,  abantu babonye imodoka iza iri mu kirere yinjira mu gisenge k’inzu ariko ntihagira ukomereka mu bari mu modoka no mu nzu. Nyiri inzu wari uryamye asinziriye yashidukiye hejuru kubera iriya modoka yinjiye iwe inyuze mu gisenge ariko nawe ntacyo yabaye.

Iby'iyi mpanuka biratangaje! Yateruwe n'iki kandi kuki nta n'uwakomeretse urebye ubukana yazanye?
Iby’iyi mpanuka biratangaje! Yateruwe n’iki kandi kuki nta n’uwakomeretse urebye ubukana yazanye?

Umushoferi w’imodoka yemeje ko ngo hari ikintu nawe adasobanura icyo aricyo cyatumye imodoka ye ijya mu kirere ikaboneza mu nzu y’abandi nk’uko ikinyamakuru timeslive cyabyanditse.
Iyi ni inshuro ya kabiri muri Durban, imodoka yinjira mu nzu y’umuntu muri buriya buryo mu gihe kingana n’icyumweru.

Ku italiki ya 25, Kamena uyu mwaka imodoka yarimo abagore babiri bakuze yinjiye mu nzu igurisha imiti ikomeretsa abakiliya babiri.

Abaganga bavuga ko mu mpanuka yabaye uyu munsi basanze abari mu modoka bakutse umutima ariko ntawakomeretse.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • nibisanzwe pe kereka niba yari yuzuye indi myika! biratangaje pee

    • Eh noneho ndumiwe, ubwose ibyo byabayeho ntihagira ukomereka! Aha ntibyoroshye! Gusa twemere ko IMANA Ibaho kdi ikaba ikora!

  • Ni Imana yo mwijuru iba igirango ihumure abantu bahumye kdi inabereka ko ntaho yagiye igikora kugeza iteka ryose .nyagasani ubishimirwe ko wakoze ibikomeye ukarinda abana bawe ukuboko k’umwanzi satani.urakoze yesu.

  • ibyobirasanzwe iyo ushakako ubwishingizi buguha indimodoka niko babigenza ziterurwa ni indege ikayikubitahasi cg ikamyo ibyoturabimenyereye

    • Tenny urandangije pe! Kuburyo wakwemera bikaba kweli?, Ubwose yaba yizeye ko we atari buhasige agatwe!

  • @Uwera: ibyo ni imyemerere yawe ufitiye uburenganzira ariko ntitukavange ibintu. Jye nishimiye ko nta wagize icyo aba, naho kwitirira ibintu Imana ibindi Satani ni uguhunga uruhare abantu bagira mu bibi cyangwa ibyiza bakora kandi babizi neza. Niho usanga umuntu yica umuntu/abantu agatangira kuvuga ngo ni shitani yamushutse!

Comments are closed.

en_USEnglish