Techno Market ni ikigo cy’isoko ry’ikoranabuhanga gifite icyicaro imbere y’inyubako nshya ya T2000 mu Mujyi wa Kigali rwagati. Gikora ibikorwa byinshi bijyanye na ‘PRINTING’ na ‘BRANDING’, kikaba gikomeje kwagura ibikorwa byacyo mu rwego rwo gutanga serivisi inoze. Techno Market yatangiye ibikorwa byayo kuva mu 2011 bivuye mu gitekerezo cya Japheth Mukeshimana wari usanzwe akora akazi […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa gatanu ku biro by’Ishyaka rye rya NRM yahavugiye ijambo nyuma yo gufata impapuro zimwemerera kuzahagarira iryo shyaka mu matora y’Umukuru w’Iguhugu azaba mu 2016. Yabwiraga abamushyigikiye benshi bari baje kumwakira inyuma y’Ibiro by’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva mu 1986. Museveni yari yagiye gufata impapuro azuzuza zimwemerera kuzahagararira ishyaka […]Irambuye
Mu gusoza amahugurwa y’abarinzi ba pariki 110 yaberaga i Gishari mu karera ka Rwamagana kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yasabye abarinzi kudakora bagamije guhembwa gusa ahubwo bakumva ko pariki zitunze Abanyarwanda benshi bityo bakirinda guhohotera inyamaswa bazasangamo. Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umushyitsi mukuru yavuze ko amahugurwa ari ikintu […]Irambuye
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Chad kuri uyu wa Gatagnu rigaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abarwanyi ba Boko Haram barenga 100 basize ubuzima mu gikorwa cyari kigamije kubarwanya. Umuvugizi w’igisirikare cya Chad; Col. Azem Bermendoa Agouna yagize ati “Intagondwa 117 zarishwe, abasirikare babiri ba Chad nabo barapfa naho abandi babiri barakomereka.” Azem yatangaje ko […]Irambuye
Munyagishari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 31 Nyakanga yategetswe n’Urukiko kuzunganirwa n’Abavoka yanze ndetse n’ubu yavuze ko adashaka asaba ko batazahabwa dosiye ikubiyemo ikirego cye. Ni umwanzuro wasomwe Ubushinjacyaha budahari ndetse n’Abavoka batagaragara mu cyumba cy’Iburanisha. Mu boherejwe n’Inkiko Mpuzamahanga n’ibindi bihugu kugira ngo baburanishirizwe mu […]Irambuye
Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habereye iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ryitabirwa n’abahanzi bo mu Karere u Rwanda rurimo, ahandi muri Africa ndetse no ku Isi yose, bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibishimiye imitegurire y’iyi festival bavuga ko ubutaha bidahindutse batazanayitabira. Iri serukiramuco ngaruka mwaka rifite intego yo guteza imbere Umuco Nyarwanda no guhesha […]Irambuye
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda. Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya. Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari […]Irambuye
Munyangango Audace umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu ndirimbo gakondo ku izina rya Auddy Kelly, ngo nta muhanzi n’umwe yagira inama yo kuba yakwiga muri Kaminuza ya CBE ‘College of Business and Economics’ yahoze ari CFB. Imwe mu mpamvu avuga ngo ni uburyo muri iyi Kaminuza bisaba kuba wajya kuyigamo nta kindi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane muri Hotel SportView, Emmanuel Bugingo umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco na Siporo, yamuritse igitabo cye yise Gusimbuka Urukiramende(High Jumping/ Saut en hauteur) gikubiyemo umuco na siporo Abanyarwanda bo hambere bakoraga. Avuga ko yacyanditse agamije kwerekana ko mu Rwanda rwo hambere abato bacaga mu itorero bakigishwa kurwanirira igihugu, kubyina, kandi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015, ubwo i Gikondo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 18 (Expo 2015), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, warifunguye ku mugaragaro yasabye ko ubutaha iri murikagurisha ryazabera ahantu hanini kandi hajyanye n’igihe kubera ko aho ribera hamaze kuba hato. Min Murekezi yagize ati: “Ibintu bimurikwa bimaze kuba byinshi, bityo birasaba ko […]Irambuye