Gicumbi – Mbere gato yo kujya ahari hakoraniye abaturage n’abayobozi b’inzego zitangukanye ngo bizihize umunsi wo kwibohora, Perezida Kagame ari kumwe kandi n’abagize umuryango we, yabanje gusura hafi aho mu murenge wa Rubaya ishuri ribanza rya Gishambashayo rybatswe n’ingabo, kimwe n’ibindi bikorwa birimo isoko, ivuriro n’umuhanda wa Gatuna-Rubaya. Asura iri shuri ribanza Perezida Kagame yagaragaje […]Irambuye
Mu ijambo ry’umunsi wo kwibohora Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda no ku batuye Umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi by’ubwihariko, yavuze ko intambara y’amasasru yarangiye ariko intambara yo kwihesha agaciro no kubaka igihugu igikomeje. Aha muri aka gace niho ingabo za APR zamaze igihe ziba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika […]Irambuye
Bamwe mu bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi,bavuga ko Unguka Bank yemeye kubatera inkunga ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yanga ko bayihabwa avuga ko bishoboye. Aba bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko bahamagawe na Unguka Bank ikorera muri aka […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ubuyobozi n’abakozi ba Classic Hotel iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, batanze ubufasha ku barokotse Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Kicukiro bugizwe n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 ndetse n’imifuka ya Ciment 100 yo gusana inzu zabo zangiritse. Usibye iyi nkunga ku batishoboye, Classic […]Irambuye
Update: Umuhanzi Riderman yabwiye umunyamaku w’Umuseke ko iriya invitation bimaze iminsi bivugwa ko yasohowe na we atari iye. Yemeje ko afite ubukwe, ariko ahakana invitation yasohotse. Nyuma y’inkuru y’Umuseke ya tariki 11/06/2015 ivuga iby’ubukwe bwa Riderman na Agasaro Farid Nadia uyu muhanzi akabihakana ariko nyuma gato akaza kuvuga ko igihe icyo aricyo cyose yasohora invitation, […]Irambuye
Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika yabwiye abanyamakuru mu nama yabahuje ko hari kurebwa uburyo Abarundi bakekwaho gukora Jenoside bakurikiranwa. Ubu ngo hari gukusanywa imyirondoro yabo n’ibihamya bifatika byatuma iperereza ritangizwa neza. Siboyintore yasobanuraga icyo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bukora ku byerekeranye no gukurikirana […]Irambuye
Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mumfashe mumpe inama ku kibazo kinkomereye mu rugo rwanjye. Ndi umubyeyi mfite abana b’inkurikirane 8, umukuru muri bo, ni imfura yanjye y’umukobwa yabyariye mu rugo, ariko imyitwarire ye igiye gutuma nsenya. Ikibazo cy’iwanjye cyatangiye umukobwa wanjye aho yakoraga muri restora yabyaranye n’umuhungu udafite amikoro ahagije, yanga umwana bituma twiyemeza […]Irambuye
Imiryango 34 yiganjemo iri mu mudugudu wa Bwuzure mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza i Musanze bamwe mu bayigize babwiye Umuseke ko inzu zabo zangijwe n’intambi zaturitswaga bashaka amabuye yo gusana umuhanda Ruhengeri – Gisenyi zitishyuwe, ahubwo ngo hishyuwe inzu z’abifashije kuko ngo bashoboraga kubajyana mu nkiko. Ubuyobozi bwo buhakana ibi bukavuga ko […]Irambuye
Isaïe Micomyiza ni umuhanzi ukizamuka ariko uvuga ko yifuza gukomeza gukora akagera kure mu myuga we. Uyu muhanzi yemeza ko muzika yo mu Rwanda iri gutera imbere ariko ko yarushaho gukomeza gutera imbere abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika bemeye guhuriza hamwe imbaraga. Yabwiye Umuseke ati: “Ndasaba abahanzi bagenzi banjye ko twasenyera umugozi […]Irambuye