Digiqole ad

Jolis Peace ngo gutandukana na David Pro sibyo bizatuma amenyekana kurushaho

 Jolis Peace ngo gutandukana na David Pro sibyo bizatuma amenyekana kurushaho

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi ahagana mu mwaka wa 2009-2010. Avuga ko gutandukana na Producer David atariwo muti wo kurushaho kumenyekana.

Jolis Peace ni umuhanzi umaze kumenya uburyo akoresha ijwei rye igihe icyo aricyo cyose yaba abwiwe kuririmba
Jolis Peace ni umuhanzi umaze kumenya uburyo akoresha ijwei rye igihe icyo aricyo cyose yaba abwiwe kuririmba

Ibi rero ni bimwe ngo mu bigenda bimubwirwa ko akwiye gutandukana na David Pro usanzwe umukorera ibijyanye n’indirimbo z’amajwi (Audio) ndetse n’izamashusho kubera ko ntacyo amugezaho.

Mu kiganiro na Umuseke, Jolis Peace avuga ko icyo ataricyo kibazo ahubwo ko hari ibyo we agisabwa kuba yakora bitewe na gahunda afite imbere zijyanye na muzika.

Yagize ati “Ntabwo burya abantu dufata ibintu kimwe cyangwa se ngo tube dufite gahunda zimwe. Oyaaaa!!!!. Njye na David tumaranye imyaka hafi itanu dukorana. Ariko icyo gihe nari mfitemo n’amasomo bigatuma tudakora neza uko bikwiye.

Aho ndangirije amashuri yisumbuye, naraje dutangira gukora noneho bifite imbaraga ari nabwo nakora indirimbo zirimo (Musimbure,Mpobera) n’izindi.

Ikibazo rero si uko tudakora ahubwo hari ibyo turimo kubanza kunogereza neza kandi bifite icyo bizafasha iterambere rya muzika muri rusange”.

Abajijwe niba iyo abonye abahanzi babyirukanye barimo Christopher, Bruce Melodie, Jules Sentore aho bageze niba bitamutera ishyari, yavuze ko ari igihe cyabo. Yakomeje agira ati”Icyo n’igihe cyabo bagomba gukora ibyo bakora neza. Ariko nanjye ni vuba kandi bidatinze”.

Uyu muhanzi ubusanzwe wakoreraga muri Future Records yakorerwagamo na Producer David, ubu bamaze kwagura label aho kugeza ubu bafitanye imikoranire na Alpha Entertainement yari isanzw izwiho gutegura ibitaramo.

“Turi beza” imwe mu ndirimbo aheruka gushyira hanze

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=_EGq9-5MFBE” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu se aririmbira mu kihe gihugu ko ntari muzi ?

Comments are closed.

en_USEnglish