Digiqole ad

AMAFOTO: Tujyane gusura Pariki y’Akagera

 AMAFOTO: Tujyane gusura Pariki y’Akagera

Imparage zaje kugama izuba munsi y’ibiti no gufata akayaga

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru. Izina Akagera irikomora ku ruzi rw’Akagera ruyicamo hagati. Iyi pariki yashinzwe muri 1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya kwicwa naba rushimusi cyangwa abandi. 

Hano ni muri Pariki y'Akagera mu gace k'amajyaruguru
Hano ni muri Pariki y’Akagera mu gace kayo k”amajyaruguru

Iyi pariki ifite ubuso bwa kilometero kare1200( 1,200 km²).  Iherereye mu gace k’umurambi n’utununga karimo ubwatsi bw’umukenke bufasha inyamaswa zirisha kubona ubwatsi.

Umwihariko w’iyi Parike muri ibi bihugu byo mu karere ni uko ariyo yonyine ushobora kubonamo icyarimwe imirambi n’utununga birimo ubwatsi n’ibiti bigufi (savana) ndetse n’ibishanga, ugasangamo kandi ibiyaga n’igice cy’ishyamba ritoshye.

Ibi biyaga bituma inyamaswa zishoka zikabona amazi yo kunywa byoroshye.  Ibi  biyaga birimo ikiyaga cya Ihema n’ibindi biyaga bito byinshi biri mu bice bitandukanye bya Pariki.

Muri iyi pariki harimo urufunzo rurerure ruturanye na biriya biyaga. Iyi pariki yaje kwangizwa n’abaturage bayituyemo nyuma y’intambara yo kubohoza u Rwanda(1990-1994).

Nyuma Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimura abaturage kugira ngo badakomeza kwangiza iki cyanya kiri mu bizanira u Rwanda amafaranga y’amahanga arufasha kwiteza imbere.

Iyi pariki irimo amako atandukanye y’inyamaswa, inyoni, ibiti, ibyatsi ndetse n’ibiyaga.

Iyi nyamaswa irisha yitwa Antilope. Izwiho kugira amahembe aburungushuye kandi asongoye cyane
Iyi nyamaswa irisha yitwa Antilope. Izwiho kugira amahembe aburungushuye kandi asongoye cyane
Antilope z'ubundi bwoko ziri kurwana.
Antilope zinogera cyane ijisho kuzireba 
Twiga bamwe bita Musumbashyamba
Twiga bamwe bita Musumbashyamba mu Akagera ziba zigendagenda zirurije
Umusumbashyamba cyangwa Twiga ziri kurisha mu mababi y'ibiti kuko zitabasha kurisha ibyatsi hasi
Zirisha amababi yo hejuru y’ibiti aba atoshye cyane. Inyamaswa zindi zikunda kuyiba hafi kuko ngo ziba zishobora kubona icyago kije mbere. Iyo zihunze n’izindi zimenya ko hari ikibaye zigafumyamo
Inzovu yitemberera mu Akagera nta gutinya imodoka za ba mukerarugendo
Ugendagenda mu muhanda ugira utya ukabona inzovu nayo iriho iriyambukira
Inzovu niyo nyamaswa mu zirisha ubwatsi iremereye kurusha izindi
Inzovu niyo nyamaswa mu zirisha ubwatsi iremereye kurusha izindi
Imparage zaje kugama izuba munsi y'ibiti no gufata akayaga
Imparage zaje kugama izuba munsi y’ibiti no gufata akayaga
Imparage ziri mu mukenke aho zikunda kurisha iyo ari mu gihe cy'imvura
Imparage ziri mu mukenke aho zikunda kurisha iyo ari mu gihe cy’imvura
Iyi nyoni yitwa inkware
Iyi nyoni yitwa ‘ikigagali’ cyangwa’ inkanga’ irebeka neza cyane, ariko itinya cyane ko abantu bayireba
Izi nyamaswa za Antilope z'ubundi bwoko ziba muri Pariki y'Akagera
Izi nyamaswa ni za Antilope z’ubundi bwoko ziba muri Pariki y’Akagera nazo kuzireba ntako bisa
Iriya ni imbogo twafashe ifoto twihuta mu modoka
Iriya ni imbogo tutabashije guhagarara ngo dufotore kuko iyo ari yonyine igira amahane
Imvubu ivuye kurisha isubiye mu mazi
Imvubu ivuye kurisha isubiye mu mazi iragaragaza igikomere ku itako, ndetse yerekanaga ibimenyetso by’umujinya nk’ivuye kurwana
Mu duhuru nk'utu hakunda kubamo inzoka n'ibindi bikururanda
Mu duhuru nk’utu hakunda kubamo inzoka n’ibindi bikururanda
Izindi nyamaswa ziri muri ni amasatura
Hakura urareba impalage ziri kunyuranamo n’amasatura
Hari udusozi twitaruye kuburyo kuturebera kure biba byiza
Kureba utu tununga ntako bisa, ibi biri mu byo Pariki y’Akagera yihariye
Iyo inyamaswa zigize inyota zishoka muri ibi biyaga biri hirya no hino mu Akagera
Iyo inyamaswa zigize inyota zishoka muri ibi biyaga biri hirya no hino mu Akagera nawo ni umwihariko
Hari imirambi myiza ibereye ijisho
Hari imirambi myiza ibereye ijisho

 

Icyanya  cyagenewe kubanza kumenyererezwamo intare zazanywe kuwa kabiri

Aha niho babanje gushyira intare zaje ejo ngo zibanze zimenyere
Aha niho babanje gushyira intare zaje ejo ngo zibanze zimenyere
Ibisanduku byazanywemo ziriya ntare
Ibi ni ibisanduku by’ibyuma byajemo intare ndwi
Zageze muri Pariki zisinziriye
Zageze muri Pariki zisinziriye nyuma y’urugendo rurerure
Ruriya ni urunigi rukoranye ikoranabuhanga ryo gutuma bamenya uko buri ntare ibayeho
izi ntare zambaye urunigi rw’ikoranabuhanga ryo gutuma bamenya uko buri ntare ibayeho
Izi ntare zitezweho kuzororoka mu gihe gito
Izi ntare zitezweho kuzororoka mu gihe gito

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW  

20 Comments

  • Ni byiza ko twitabira gusura ibyiza bitatse u Rwanda, aliko haracyar ikibazo cy’ibiciro bihanitse bidapfa kubonwa na buri muturage wese, niyo mpamvu usanga izi park zisurwa n’abanyamahanga akenshi ndetse n’abantu bifite.

  • Murankumbuje kweri mutumye nziyandayanda nshake udufaranga nsohokane na madamu n’abana

  • ibyo nibyabahaze sha abantu hanza aha baraburara bakabwirirwa ngo haje intare nibyabanyamahanga nabandi hano baryibitseho kandi ngo umurengwe wica nkinzara bage bagenda bihere ijosho kumukire bimurutira kureba uwishwe ninzara

  • @Rwango, sha, uri rwango nkizina ryawe kabisa! Gusa urwango rwinshi ruhinduka ubujiji pee! ukarindagira!

  • Nababajije ikibazo ntimuransubiza, izi ntare muzegera gute kugirango muzifate muzambike uruniki, muzishyire mu gisanduku nimugera muri parike muzikuremo, ni gute zitaarya ? Ese murazagaza nk’inka ? cyangwa ziracyari ibyana ntiziramenya kuryana ?

    • Muraho neza @Sarah
      Ziriya Ntare ni inkazi nk’izindi zose
      Kuzambika urunigi ntabwo bazegera ngo bazambike nk’uwambika inka.
      Kugira ngo ibyo bikorwe hakoreshwa imbunda zikazirasa urushinge rurimo umuti uzica intege mu gihe cy’amasaha cyangwa iminsi rukanaka.
      Ubwo iyo imaze kugwa hasi nibwo bayifata bakayikora ibyo byose, bakayipakira bakayijyana aho bashaka, ikazakanguka ku gihe cya genwe.

      Muri make ngibyo

  • Thank you

  • Intare ni nziza. twese tuziteza imbere , dufata n’akanya tujya gusura parike y’Akagera kuko ifite ibyiza bitatse u Rwanda. Tukomeze duteze imbere ibidukikije mu Rwanda.

  • Ibi bintu ni Yesu wabikoze kabisa turanezerewe. viva Akagera park,viva Rwanda and Rwandans.tugire Imana ,abantu n inyamaswa.thank you umuseke

  • Birashimishije cyane, mwatubwira n’ibiciro byo gusura pariki kuko bikwiye ko umuntu afata akany ko kuruhuka akaba yasura ibyiza bitatse u Rwanda rwacu.

  • Muzatugezeho n’ahandi hafite ubwiza nyaburanga

  • yeah!mbega byiza bitatse igihugu cyacu.njye nshimiye uyu munyamakuru washoboye kutwereka ibyiza bitatse igihugu.ariko mbona rdb yarikwiye gushyira ahagaragara ibiciro by’abifuza gusura parki.byashoboka aho abantu bahurira ari benshi bakabibona.byashimisha uwasura pariki,ariko bikazamura nubukungu bwigihugu kimwe nimibereho yabene rwo.

  • Ibiciro pls tuzajyeyo natwe

  • Gusura Park in 4000Frw Kumunyarwanda. abana barihasi yimyaka 6 Ntibishyura naho abafite kuva Kumyaka 6 kugeza kuri 12 bishyura icyakabiri cyumuntu Ukuze, ariko bisaba kuzana imodokayanyu mujyendamo musura. i yu muribeshi mwishyirahamwe mugakodesha nkaCOSTER byabahendukira. icyindi kuko mwirirwa mumodoka mujyenda nibyiza Kwitwaza Amazi meshi yokunywa ndeste nicyintu gito cyokurya

    • @Ian, Merci pour ton message.
      Ariko ubwo njye numvaga hari imodoka ihari ishinzwe gutembereza abantu kuko nibyo byiza hari imodoka bityo abahageze baje gutembera bakayikoresha.
      Naho kwizanira imodoka ntabwo benshi bafite ubwo bushobozi.

  • harimoo amafoto wateruye ntiwagezeyo neza

  • vraiment this is so interested! Thank u for your research.

  • mutubwire ibiciro by’ariya ma tented lodges yaho nabonye ari meza.
    thanks!

  • Magnifique!
    Urakoze cyane kudutembereza muri parc y’Akagera.

  • muriparikiy akageraturwanye
    abahigi?
    abaragirakunyegerozakagera?

    \\\\\\\\\\\\\\\

    turwanye abahigi?
    muri parkiyakagera?

Comments are closed.

en_USEnglish