Digiqole ad

France: Urukiko rwashyigikiye ko Bagabo yoherezwa mu Rwanda kubazwa Jenoside

 France: Urukiko rwashyigikiye ko Bagabo yoherezwa mu Rwanda kubazwa Jenoside

Ubufaransa bwakomeje kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside

Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa.

Ubufaransa bwakomeje kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside
Ubufaransa bwakomeje kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, gusa uru rukiko rwa Poitiers rwo ngo rwatanze umwanzuro ushyigikira ko uyu Bagabo yoherezwa mu Rwanda.

Bagabo w’imyaka 49 ashinjwa kwicwa Abatutsi n’amaboko ye akoresheje umupanga ndetse na za grenade. Uyu nyamara ngo nyina yari umututsikazi naho se akaba yari umuhutu.

Nyuma ya Jenoside ngo yahungiye muri Tanzania, nyuma gato agaruka mu Rwanda maze ahita asaba ubuhungiro mu Bufaransa.

Bagabo mu kwiregura kwe avuga ko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda bwababajwe n’uko yanze gutanga ubuhamya bushinja bamwe mu bakoze Jenoside.

Ubufaransa kugeza ubu bwakomeje kwanga kohereza uyu mugabo hashingiwe ku mwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu kwezi kwa kabiri 2014 wabyangiriye.

Abanyamategeko baracyashingira ku kuba ngo ubwo Jenosie yabaga mu Rwanda nta tegeko ryayihanaga ryariho mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Damien Roets umunyamategeko w’Umufaransa we avuga ko iyo ngingo n’izindi zishingirwaho n’Ubufaransa zidafite ishingiro rifatika kuko u Rwanda mu 1948 rwarasinye amasezerano mpuzamahanga yamagana ibyaha bya Jenoside.

Innocent Bagabo yakomeje guhabwa ubufasha, cyane cyane na Amnesty International ngo ntiyoherezwe kuburanira mu Rwanda.

Bagabo

Innocent Mugabo

Innocent Bagabo yavukiye i Gahini mu karere ka Kayonza mu cyahoze ari Komini Rukara. Mu gihe cya Jenoside akaba yari umwalimu muri groupe scolaire de Gahini.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa niyo ifite ijambo ryanyuma ku iyoherezwa ry’uyu mugabo, kimwe n’abandi benshi bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ibyo ni imikino ya POLITIQUE turayimenyereye , barakina abantu ku mibyimba gusa,,, ejo bazavuga ngo ubujurire bwe bwakiriwe kandi icyemezo cy` urukiko rukuru cyakuyeho icyemezo cya mbere cyangwa naho nibemeza ko agomaba kugaruka minisitiri we ufite ijambo rya nyuma mu nyungu za politike mbi y` ubufaranca avuga ko atabyemeye………….. ntibiduteshe igihe ,

  • Golden contribution ati…politiki mbi y’ubufaransa !! ubufaransa nabwo buti Politiki mbi y’u Rwanda !! ese ibi bintu bizagarukira he ? Bavandimwe banyarwanda twagiye twigengesera mu byo tuvuga ko nubwo mubeshywa Ubufaransa ari puissance !!

  • bazabikoraho se sha bahu ,ngo bamwohereze ahabwe ubutabera! abafransa buri gihe baradukinisha

  • tarinyota uratandukiriye … ibyo uvuze ntaho bihuriye nibyo turiho

Comments are closed.

en_USEnglish