Month: <span>July 2015</span>

Burkina :Haravugwa amakimbirane mu ngabo zirinda Perezida

Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko hari amakimbirane hagati y’abarinda  Umukuru w’igihugu bagize umutwe witwa Régiment de sécurité présidentielle (RSP) na Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wahoze aziyobora. Aya makimbirane ngo yatangiye ubwo abarinda umukuru w’igihugu bashaka gufata no gufunga Lt Col Isaac Zida ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Taiwan. […]Irambuye

Intare zaje zatangiye kumenyera….Urugendo rwazo rwatwaye 300 000$

Intare za nyuma mu Rwanda zabonywe muri 2006; Intare zacitse mu Rwanda kubera guturana n’abantu; Urugendo rwo kuzana izi mu Rwanda rwatwaye 300 000$; Kubera intege nke nyuma y’urugendo zakanguwe, ziroota, ziragaburirwa Mu myaka itanu izazanywe zirabaza zabyaye izindi; Ubu zashyizwe mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera; Intare ndwi zagejejwe muri Pariki y’Akagera zivuye muri Africa […]Irambuye

Peace Cup: Police FC yavanyemo APR FC, Final izakina na

Mu mukino wahuzaga APR FC na Police wabereye kuri Stade ya Kicukiro urangiye Police inganyije na APR FC bihita biyiha amahirwe yo gukomeza ku  mukino wa nyuma uzabahuza na Rayon Sport uzaba kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 04, Nyakanga 2015. Umukino watangiye amakipe yombi ari kwigana, APR FC niyo yari ifite igitutu kuko yanganyije […]Irambuye

Syria: Abarwanyi ba ISIS 13 bishwe n’abo mu mutwe wa

Muri video yasohowe n’umwe mu mitwe irwana na ISIS ikorera muri Syria yerekanye abarwanyi ba ISIS bafashwe bambitswe imyenda y’umukara bicwa barashwe mu mutwe n’abarwanyi bo mu wundi mutwe witwa Jaysh Al-Islam( ni ukuvuga Army of Islam). Uyu mutwe ngo urimo abarwanyi 25, 000 bahanganye na ISIS yo ubu bitaramenyekana neza umubare w’abasirikare ufite mu […]Irambuye

Kagame Cup : APR FC yatomboye itsinda rya 2

APR FC yatomboye ikipe ya Al Shandy yo mu gihugu cya Sudan mu itsinda rya kabiri mu irushanwa  rya Cecafa Kagame-Cup rizabera mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Ikipe ya APR FC igomba gutangira ikina  n’ ikipe ya Al Shandy yo muri Sudani mu mikino yo mu itsinda rya kabiri iherereyemo. […]Irambuye

Kayonza: Babangamiwe n’intambi ziturikirizwa ahacukurwa amabuye y’agaciro

Abatuye mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama, akarere ka Kayonza baratabaza bavuga ko  babangamiwe bikomeye n’urusaku rw’intambi zituritswa n’abakozi ba Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa Wolfram. Urusaku rw’izi ntambi ngo rutuma amazu amwe n’amwe asenyuka kubera urusaku. Umwe muribo yagize  ati: “Tubangamiwe cyane n’iyi sosiyete(Walfram Mining) kuko duhora dufite impungenge ko dushobora kuzabura […]Irambuye

Kigali: Urubyiruko rwa muri Croix Rouge rwiyemeje kwita ku bidukikije

Mu matora ya Komite y’urubyiruko rwa Croix Rouge, yabaye ku munsi w’ejo agamije gusimbuza komite icyuye igihe, uwatorewe kuyobora Komite nshya Rubuga Alexia yavuze ko iyi Komite izashyira ingufu mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku mbabare nk’uko bisanzwe mu nshingano zabo. Rubuga Alexia yabanje gushimira Komite icyuye igihe kandi asaba urubyiruko gukomeza gukoresha imbaraga mu […]Irambuye

Karongi: Ababyeyi barashishikarizwa kuganiza abana ku myororokere

Imbuto Foundation ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bateguriye ubukangurambaga  ababyeyi kugira ngo babibutse akamaro ko kuganiriza abana babo cyane cyane abangavu ku buzima bw’imyororokere. Ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Gishyita. Abafatanyabikorwa muri aka kazi, bemeza ko iyo ababyeyi badasobanuriye abana babo uko imibiri yabo ikora ndetse n’uko bigenda ngo babe basama inda zitateguwe, abakobwa […]Irambuye

Karongi: Hari umukecuru Ababiligi baje ari inkumi, arabarirwa mu myaka

Abudia Nyirakabogo atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Ababiligi bageze mu Rwanda ari inkumi ibenga cyane ndetse ngo akihisha kugira ngo batamutwara kuko yari yarabenze abasore benshi. Ubu abarirwa mu myaka 117. Nyirakabogo utuye mu kagari Gahengeri  Umudugudu wa Rwungo ntabwo azi neza igihe yavukiye, […]Irambuye

Ibintu 10 utari uzi ku gitsina cy’umugabo

Abagabo yewe n’abagore ngo bakunda kuganira byinshi kuri kariya gace k’umubiri w’umugabo. Gusa ngo ni bacye baba bavuga ukuri ku byako, byinshi ngo ni amakabyankuru. Ikigo cy’Abongereza gishinzwe iby’ubuzima ibi ni ibintu 12 cyatangaje abantu benshi badakunze kumenya ku gitsina cy’umugabo. 1.Gishobora gushwanyagurika; Nubwo nta gufa kigira ariko uramutse ugikaraze cyangwa ukigonagonze cyafashe umurego, imiyoboro […]Irambuye

en_USEnglish