Digiqole ad

RURA yabwiye abadepite ko EWSA yabambuye miliyoni 211 kuva 2012

 RURA yabwiye abadepite ko EWSA yabambuye miliyoni 211 kuva 2012

Maj Patrick Nyirishema na Mme Collette Ruhamya batanga ibisobanuro imbere ya PAC

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo ifitiye akamaro Leta (RURA), kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2015 abayobozi bacyo bitabye Komisiyo ashinzwe gukurikirana umutungo wa Leta, basobanura ko EWSA yanze kubishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 211 kandi ibisabwa n’itegeko.

Maj Patrick Nyirishema na Mme Collette Ruhamya batanga ibisobanuro imbere ya PAC
Maj Patrick Nyirishema na Mme Collette Ruhamya batanga ibisobanuro imbere ya PAC

Muri rusange Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko amafaranga agera kuri miliyari 1,4 hatagaragara inyandiko zo kuyacunga neza (financial statement), iyo raporo ya 2013-14 igaragaza ko EWSA yambuye RURA amafaranga agera kuri miliyoni 211.

Maj Patrick Nyirishema, umuyobozi w’agateganyo wa RURA, ndetse na Colette Ruhamya, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri iki kigo, babwiye abadepite ko EWSA yanze gukomeza kwishyura amafaranga angana na 1% by’igishoro cyayo ateganywa n’itegeko kuva muri 2012.

Ibi ahanini ngo EWSA ibishingira ko ubwo yatandukanywaga igakorwamo WASAC (ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi) na REG (Ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi), nta ruhushya (corporate company license).

Abadepite bagize PAC bavuze ko RURA igomba gufata kimwe abayigana, nk’uko itihanganira abakiliya batoya (abamotari n’abandi), gukurikirana ibigo byose ndetse na kompanyi z’itumanaho, kimwe na EWSA bigatanga amafaranga ateganywa n’itegeko, kuko ngo ajya mu kigega cya Leta.

Collette Ruhamya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri RURA, yavuze ko ahanini kotsa igitutu AWSA batari byoroshye ngo kuko bitashoboka gufunga amazi n’umuriro, ariko yizeza ko ayo mafaranga bagiye kuyakurikirana.

Mu kiganiro Maj Patrick Nyirishema yagiranye n’Umuseke, yavuze ko REG bayishyuza binyuze mu nzego zose bireba, yakwanga kwishyura ayo mafaranga hagakorwa ibiteganywa n’amategeko.

Abadepite bagaragaje impungenge ku bwigenge RURA iba ifite mu gufata imyanzuro, ariko abayobozi bayo bavuga ko ibyo bakora babikora nk’ikigo cyigenga.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni iy’uko hakwiye kubaho imikoranire na Minisiteri zose, kuko RURA igenzura imirimo yose y’igihugu ifitiye Leta akamaro, bikaba byagaragaye ko kuvugana na ba Minisitiri bidafite umurongo uhamye.

Abadepite basabye ko ibigo by’itumanaho bikunda gutanga amatangazo yamamaza (SMS cyangwa guhamagara), bitari mu nyungu z’umukiliya RURA igomba kujya ibihana.

Ikindi kibazo, RURA yasabwe gukura mu nzira, ni icya koperative ikora isuku ikaba yarambuwe agera kuri miliyoni 4,5 kandi yarakoze imirimo, iyo Koperative ngo imaze imyaka ibiri yishyuza.

Gusa, uhagarariye RURA mu mategeko yavuze ko iyi koperative yacitsemo ibice, amafaranga banga kuyishyura kugira ngo batazashorwa mu manza, ariko ibi bisobanuro ntibyanyuze abadepite, basaba Umuyobozi wa RURA gukora iperereza kuri iki kibazo kikarangira.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yanagaragaje ko muri RURA habayeho amakosa menshi ajyanye n’itangwa ry’amasoko ya Leta, ibi na byo RURA yabyemeye inavuga ko igiye kubikosora.

Abadepite bateze amatwi ibisobanuro by'abayobozi ba RURA
Abadepite bateze amatwi ibisobanuro by’abayobozi ba RURA
Mme Collette Ruhamya yemeye intege nkeya zabaye mu kwishyuza amafaranga RURA ihabwa n'itegeko
Mme Collette Ruhamya yemeye intege nkeya zabaye mu kwishyuza amafaranga RURA ihabwa n’itegeko
Abadepite bifashe ku kananwa kubera ibisobanuro barimo bumva
Abadepite bifashe ku kananwa kubera ibisobanuro barimo bumva
Umugenzuzi w'Imari ya Leta ati amafaranga yose musabwa gusobanura ni miliyari 1,4
Umugenzuzi w’Imari ya Leta ati amafaranga yose musabwa gusobanura ni miliyari 1,4
Yasobanuye ko Koperative ikora isuku imaze imyaka 2 itishyurwa kuko ngo yacitsemo ibice
Yasobanuye ko Koperative ikora isuku imaze imyaka 2 itishyurwa kuko ngo yacitsemo ibice

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Hahah, EWSA se yarabahejeje?

    • Ese ubundi kuki EWSA ibishyura, bayikoreye iki?
      Ewsa na RURA bifatanyije iki? Aho kugirango umutungo winjizwa na EWSA ushorwe muguteza imbere ishoramari ryateza igihugu imbere, ngo igomba no kujya guhemba abakozi ba RURA nkaho ariyo yayishyizeho.Regulation EWSA igenderaho ko ari international (IEEE) kuki igomba no igomba no kwishyura za RURA? RURA ireberera abaturage ntabwo ireberera EWSA, bityo rero ikwiye gukoresha ingengo y’imari ya Leta.Ubonye nibura iyo batubwira icyo bakoreye iyo EWSA ikanga kwishyura, aho kuvuga ko ngo EWSA igomba kwishyura % muri RURA ngo koko byashyizwe mw’itegeko rishyiraho RURA! Ibyo biri mubituma ibigo nka EWSA bidatera imbere.Abashyiraho amategeko babyige neza.

  • yewe yewe rura byose izabisubiza barashoboye

  • Buriya wasanga Ewasa nayo Minadef yariyifiye umwenda.Kuko njyewe ntabwo numva ukuntu ibigo bya leta byose bihomba.Ese nabamanajya bashyiraho batabishoboye hose se? ibyi ntibishoboka.Izi mpamvu bose batanga ntabwo zifatika, kuko ntanumwe washoboye kuvana ikigo cye mu gihombo.Reka no kuvuga Onatracom.

  • Yewe RURA ndumva aricyo kigo ahubwo cy’intangarugero kabisa.
    kuko nibe nayo yahombye nibura 1.4 Billion while other Ministries has lost about 44 Billions.

  • Jye mbona kuba iyi micungure mibi isigaye ijya ahagaragara ari intambwe ya mbere iganisha ku gucunga neza imari ya Leta kuko mbere imicungire mibi ntiyanamenyekanaga ngo n’abantu basabwe kwisobanura. PAC ikwiye gushimirwa akazi ikora maze ariko haterwe intambwe yindi ibihano bifatika bihabwe abangiza umutungo wa Leta. Ikibazo ariko na none, abanyarwanda turagoye: iyo hagize ukurikiranwa induru zihita zivuga ngo baramurenganyije! Hano natanga urugero igihe Kantengwa wayoboraga RSSB yatangiraga hukurikiranwa.

    Hanyuma Kiziguro, Minadef uyizanye ute ???

  • Abayobozi barahanywa abapingayi ngo do ngo dore basubiranyemo barenganijwe !!!

    Barekwa bikirengagizwa bla bla bla zikuzura ngo ni kaganga niyo mpamvu adakorwaho !!!!

    Rero jye nahise mo kimwe gikuru NTA MUYOBOZI TWAGIZE NKA HE KAGAME Paul jye mwita HE SIR KAGAME Paul ajye akoresha uburyo bwe ndabishima peeee 100%

  • Courage Major Patric, Ubusobanuro bufite ishingiro ,kandi no kwemera amwe mu makosa ni byiza kuko ntawakuzuza byose icyangombwa ni umuhate mwiza mu kazi kandi gakozwe neza. ubundi no kugerageza kugabanya amakosa.

Comments are closed.

en_USEnglish