Perezida Kagame ajya i Rusizi yagiye n’indege nshya ya Rwandair
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 30/06/2015 aganira n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Perezida Kagame yavuze ko asaba ko igiciro cy’ingendo mu ndege ku Banyarwanda bava cyangwa bajya Kamembe gikwiye kugabanywa. Rwandair yatangaje kuri uyu wa kane ko bishimiye ko tariki 29/06/2015 batwaye Perezida Kagame ava anerekeza i Kamembe, nubwo batatangaje niba ibyo yasabye byarakozwe.
Ubusanzwe urugendo na Rwandair kuva i Kigali ujya Kamembe rwishyurwa hagati y’amadorari 117$ na 340$ (bitewe n’uburyo ushaka kugendamo).
Perezida Kagame yakomoje kuri iki giciro avuga ko cyagabanywa kugira ngo ubucuruzi cyane cyane bworohe ku bashaka kuvana ibintu i Kigali babijyana Kamembe cyangwa Kamembe – Kigali.
Rwandair mu butumwa yagaragaje uyu munsi yavuze ko yishimiye gutwara Perezida Kagame muri uru rugendo mu ndege nshya ya Bombardier Q400 yazanye mu cyumweru gishize.
Iyi ni indege ya munani y’iyi kompanyi y’u Rwanda y’indege za gisivili, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67 ikaba yaraguzwe muri Canada.
Ubwo yaganiraga n’abaturage ba Rusizi ari i Mushaka Perezida Kagame yongeye kandi gukomoza ku kuba abaturage bakangukira gukoresha ingendo z’indege mu bucuruzi bwabo, ubwo yasubizaga umugore witeje imbere mu bucuruzi bwa za telephone ko bishoboka cyane ko yajya azitegera indege akazizana ari nyinshi.
Telesphore Rugarika umwe mu baturage ba Rusizi baganiriye n’Umuseke ubwo Perezida yari yo yavuze ko na we ari umucuruzi ariko abona igiciro cy’urugendo rw’indege kuri bo kikiri hejuru kugira ngo batangire kujya batega Rwandair mu bikorwa byabo.
Perezida Kagame avuga ko hazaba ibisobanuro kugira ngo yumve ko ibyo avuga bitashoboka, yagize ati “Niba umuntu yatwaraga abantu 20 ku madolari 200, ubwo atwaye abantu 50 ku madolari 100 (rwari urugero atanga), yakoraga ingendo ebyiri mu cyumweru zikaba eshatu, ubwo nihe yaba ahomba?”
Gusa Kagame asanga igiciro kumanurwa byashoboka ku Banyarwanda, ariko yanasabye ko na bo bakangukira gutega indege kugira ngo uzamanura igiciro atazahomba.
Urugendo rw’indege hagati ya Kamembe na Kigali rugaragaramo cyane cyane abaturage ba Congo baza i Kigali mu bikorwa bitandukanye, cyangwa baje gukomeza ingendo mu mahanga, rukagaragaramo kandi abanyamahanga bakorera mu miryango mpuzamahanga muri aka gace.
Perezida Kagame akaba avuga ko yasabye ko iki giciro cyamanuka ku Banyarwanda kugira ngo biborohere. Ni ugutegereza igiciro gishya….
UM– USEKE.RW
19 Comments
nibagabanye ibiciro hakiri kare nanjye ngende mu ndege numve uko bimera
Nibabigabanye rwose kuko iyo tugiyeyo n’amamodoka yacu biratuvuna cyane.
Sha nange babigabanyije nagendamo nkumva ukobimeze
icyifuzo cy’umuyobzozi ni itegeko. babigabanye maze urjya n’uruza mu bagenzi rwiyongere
Niko se mwambwira “abavuga rikijyana” ari abaki? Ko nkunda kubisoma hano ku museke ariko ntazi icyo bivuga?
abavuga rikijyana ni bamwe bashobora no kukwirenza isaha iyariyo yose ntawe banyuzeho.ndumva usobanukiwe.
hhanhahahnnhhnnhn,bamwe bashobira no kukwirenza, hahahhhhhh,ahwiiii
lol
abavuga rikijyana nabantu baba ari ntangarugero mu karere mbega bafite ijambo
ariko aba bazungu iyo barinda baduturira umusaza hasi iyo agenda muye?
Imana ishimwe kuba yagarutse amahoro.
@Sipongo: Nizere ariko ko ufite akandi kazi gatuma utirirwa ngo unarare mu matiku nk’aya gusa.
egoko sipongo we ! uwiteka akube hafi pe!!!!!! ufite indwara sigusa!!!
izina niryo muntu uri SIPONGO kabisa, ubura ubwenge ukabura n’ubwo kumva!!
Sipongo ntubaho kabisa! Uransekeje muri iki gitondo!!
SUMMER BREEZE
abavuga rikijyana n’abantu bafite ibitekerezo ni bikorwa by’iterambere mu gice iki niki.
Ntaho bihuriye nu kwirenza naka nkuko SIPONGO akubwiye.
Ikimenyimenyi naho uvuga rikijyana iyo akosheje abiryozwa bwangu ingero ni nyinshi hera kuri AYABATWA TRIBERT, na bandi benshi uzi bafunzwe cg bahunze !!!
Sipongo ibyiza reka kurebera ibintu byose mu buryo buri negatif byarishaho ku kubaka ubwawe.
lol thank you Mubaraka
Ndibazako ko Sipongo yashakaga gusetsa abantu urwenya rubaho ntamutima mubi yabivuganye
njye birantangaza !! buri wese ngo sipongo…sipongo… igitangaza yavuze ni ikihe ? ni uku duta igihe, mu bidafite akamaro bikatubuza kuvuga ibyatugirira akamaro!
ndagarutse aba bancira urubanza ni bamwe bagenda hejuru yuruzi barwita ibiziba.ndakumenyesha ko ntuye Mururu ya kabiri hano president yasuye kandi ndi mubavuga rikijyana.sinzi rero icyo mwifuza.naho number 8 wavuze ngo iyo HE bamutura hasi buriya naba pirote avuga namubwira ko bitaba bibi kuko abashaka guhindura itegeko nshinga na nyirubwite atabishaka nabirirwa musakuza byaba bibaye igisubizo abanyarwanda bagakomeza ubuzima sijye wahera hahera number 12 Pocho
Comments are closed.